Ishyaka rya CCM muri Tanzania rishobora kuba ryageze mu marembera
Amatora muri Tanzania yarateganijwe yuko abaturage batora umuyobozi mushya SAMIA SULUHU HASSAN wafunze abo batavuga rumwe bose cyane uwitwa Tundu Antiphas Mughwai Lissu ubu uri muri gereza hamwe ni cyegera cye JOHN HECHE wafashwe hasigaye icyumweru kimwe gusa ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu yarateganijwe ku wa 29 ukwakira, 2025.
Amakuru dufite afite za gihamya ni uko Tanzania yakuyeho imbuga nkoranyambaga nyuma yuko Jeshi La Police rihuye nikibatsi cy’urubyiruko rwa Gen Z rwahagurutse kwamagana akarengane ka Leta ya SAMIA HASANI SULUHU wakomeje gushimuta abaturage ba Tanzania kumugaragaro atitayeho umubabaro wa rubanda.
Mbere yuko bafunga internet hagaragaye igisirikare cya Jeshi La Wananshi bafatanije na baturage kwamagana ubutegetsi bw’igitugu bw’umugore HASAN Samia Suluhu wagiye ku butegetsi asimbura Dr.Pombe Magufuri mu mwaka wa 2021 mu gihe cya covid19 aho byavuzwe yuko yishwe nicyo cyiza cya covid19, ariko amwe mu makuru alimo guturuka mu bakoranaga bya hafi na Dr.Pombe Magufuri witwa Polepole uheretse gushimutwa yatanze ubuhamya yuko ngo Magufuri yishwe na Samia Suluhu Hassan afatanije n’uwahoze ayobora icyo gihugu Murisho JAKAYA KIKWETE
Nta makuru yandi aratangazwa ajyanye ni uko amatora yaba yagenze neza, usibye gusa ko byagaragaye yuko amatora ya burijwemo nimyagaragambyo y’urubyiruko rwa gen Z kugeza magingo hakaba hagitegerejwe itangaza ry’igisirikare cya Tanzania Jeshi La wananshi nyuma yuko police yatangaje yuko hariho itsinda ry’abantu b’abayobozi batavuga rumwe na Leta ya CCM bashatse kuburizamp igikorwa cya matora yabaye kuri uyumunsi.
Nyuma yuko hagaragaye igisirikare cya Tanzania bari mu byishimo hamwe na baturage bishimira intsinzi yo gukuraho ubutegetsi bwa Samia Suluhu Hassan ari na bwo bwanyuma kubona ibikorwa by’amatora ku mbuga nkoranyambaga.
egretnewseditor@gmail.com













