Uwahoze ari umukuru w’igihugu cya (France) Sarkozzy files numbers zakoze umulimo wazo

Uwahoze ari Perezida w’Ubufaransa, Nicolas Sarkozy, yaciriwe igihano cyo gupfungwa imyaka itanu nyuma yo guhamwa ni cyaha gucura umugambi mubi mu rubanza rujyanye no kwakira miriyoni z’amafaranga y’Abanyaburaya (Euro) y’intwererano itemewe n’amategeko yatanzwe n’uwari umukuru wa Libya, Col Muammar Gaddafi.

Urukiko mpanabyaha rw’i Paris rwamugize umwere ku bindi byaha byose birimo bituga ukwaha bidasabwe mu buryo bweruye n’amafaranga yo kwiyamamaza ateye kubiri n’amategeko.

Sarkozy, avuga ko uru rubanza rushingiye ku mpamvu za politike, yashinjwe gukoresha amafaranga yavuye kwa Gaddafi mu bikorwa bye byo kwiyamamaza mu 2007.

Ubucamanza bwavuze ko Sarkozy yemeye gufasha Gaddafi ku rwanya gako atafatwa nk’umuntu uyoboye ibihugu by’I Buraya na Amerika.

Umucamanza Nathalie Gavarino yavuze ko Sarkozy yemereye abajyanama be, ba hafi kuvugana n’abayobozi ba Libya mu ntumbero yo kuronka imfashanyo y’amafaranga yo kwiyamamaza.

Ariko urukiko rwemeje ko nta bimenyetso bihagije byerekana ko Sarkozy ari we yungukiye muri ayo mafaranga yo kwiyamamaza atemewe n’amategeko.

Sarkozzy yakatiwe gupfungwa imyaka itanu. Bivuga ko azajyanwa muri gereza naho yajuririra icyo cyemezo nta cyo bizahindura kurubanza rwe.

Yanategetswe kwishyura ihazabu yamafaranga (Euros) 100.000.

Sarkozy ashobora kujyanwa muri gereza i Paris mu minsi iri imbere – n’ubwa mbere bibaye ku wabaye umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa, biteye isoni ku muntu yakomeje kuvuga ko nta cyaha afite muri urwo rubanza no mu zindi manza akurikiranyweho.

Amatohoza yatangiye mu 2013, nyuma y’imyaka ibiri Saif alIslam, umuhungu w’uwari umukuru wa Libya icyo gihe, yashinjije ubwa mbere Sarkozy ko yakiriye miriyoni z’amafaranga ya se mu gutwerera mu kwiyamamaza kwe.

Mu mwaka wakurikiyeho, umuherwe w’umunya-Liban Ziad Takieddine – yamaze igihe kinini akora nk’umuntu wo gucako hagati mu migenderanire hagati y’Ubufaransa n’Uburasirazuba bwo Hagati – yavuze ko afite ibyemezo mu buryo bw’inyandiko yerekana uko kwiyamamaza kwa Sarkozy yakoresheje cyane intwererano ya Libya, kandi ko ayo mafaranga agera kuri miriyoni 50 z’ama euros yakomeje gutangwa n’aho amariye kuba umukuru w’igihugu.

Mu bandi bimenyetso harimo abahoze ari ba (minister) wari ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu. Claude Gueant na Brice Hortefeux. Urukiko rwasanze Gueant ahamwe ni byaha, mu bindi byaha, hanyuma Hortefeux nawe yahamwe ni cyaha cyo gucura umugambi mubisha.

Umugore wa Sarkozy, n’umunyamideri akaba n’umuririmbyi yavukiye mu Butaliyano Carla BruniSarkozy, mu mwaka yashinjwe guhisha ibimenyetso bijyanye n’urwo rubanza rwa Gaddafi no gufatanya n’abagizi ba nabi kugira uruhare rwa manyanga, ibyaha byose ahakana.

kuva atsinzwe amatora yo guhiganirwa manda ya kabiri mu mwaka wa 2012, Sarkozy amaze gukorwaho amatohoza menshi y’ibyaha aregwa.

Sarkozzy yagerageje kujurira murubanza rwe, muri 2024 aho yahamwe nibyaha byo gukoresha amafaranga y’umurengera mu kwiyamamaza kwe kugirango yongere ayobore manda ya kabili mu 2012, akaba yaranatanze isoko ariha ikigo gishinzwe kwamamaza kugirango bamufashe gusibisha urwo rubanza. Yari yarakatiwe gufungwa umwaka umwe, na amezi atandatu atari mu munzu y’imbohe.

Mu 2021, yahamwe ni cyaha cyo kugerageza gutanga ruswa ayiha umucamanza mu 2014 maze aba uwa mbere yahoze ari umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa ahawe igihano cyo kujya mu munyururu.

 egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar