Ubuhanuzi bwa abanyamulenge ko hari Joseph Kabila w’umunyamulenge uzaba Umwami KIVU zombi BUKAVU na GOMA

Intambara yo mu burasirazuba bwa DRCongo n’intambara iri mu Buhanuzi bizabagora cyane kugirango DRCongo bayitsinde. Umugambi wo kugaruza ibice bya gakondo ya bakiranutsi niwo ulimo gutuma badashobora gutsinda iliya ntambara. Kugaruka kwa Joseph Kabila Kabange nabyo biri mu Buhanuzi ko azagaruka akaba umuyobozi wo mu burasirazuba bwa DRCongo kandi ko azayobora abanyepolitike bakomoka muri ako gave.

Ubwo Buhanuzi ndumva bushobora kuba mu bwa 2021-2022, nigeze kubabwira ukuntu aba Pastor b’abanyamurenge bahanuye bakavuga ko ngo hazaza undi Joseph Kabila utari uwahoze ari umukuru w’igihugu ngo akazaba Umwami. Bo bavugaga ko azaba ari umunyamulenge mwene wabo, none ndabona Ubuhanuzi bwabo busa naho butazasohora barabukwirakwije ndetse uwo muhanuzi wabo ajyanwa Kinshasa kujya guhura na Azalias Ruberwa na Moise Nyarugabo ngo ababwire yuko uzasimbura Joseph Kabila azaba ari umunyamulenge witwa Joseph Kabila.

Bagerageje gushakisha umunyamulenge witwa Joseph Kabila baramubura. Naganiriye na pastor uba muri Kenya w’umunyamurenge witwa Nkundabantu Simon mubaza bya mashirakinyona niba koko ibyo bintu niba abyizera kandi niba bizabaho ambwira yuko ngo ari ryo isezerano bategereje ngo kuko babwiwe yuko uwo Joseph Kabila naramuka abonetse ngo niwe uzaba Umwami kandi akazayobora DRCongo yose.

Ubanza aho bigeze nabo bashobora kuba bamaze kubona ko ibyo babwiwe n’Ubuhanuzi ko bishobora kitazasohora. Uwo mugabo ntibuka amazina ye yazengurukaga kw’isi yose ajya aho abanyamulenge bari ababwira ubwo Buhanuzi. Ikibazo cyo kutamenya no kudasobanukirwa Ubuhanuzi gikunze gutuma abantu benshi baravangirwa ndetse bikarangira basa naho bashwanye n’Imana banakozwe nisoni.

egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar