Ikiganiro cya Bwenge na Buhanga kuri NYAMPINGA w’Umwami Kigeli Ndoli

Kuri uyu wa gatandatu Buhanga na Bwenge bagiye kuganira kuri NYAMPINGA wasimbuye DIANE RWIGARA, uburyo bamugira inama akihutisha gahunda yo kubana n’Umwami Kigeli Ndoli kugirango ingoma y’abega ikurweho vuba byihuse.

Buhanga: Hello Bwenge, amakuru yawe?

Bwenge: Ndaho Buhanga we, wowe se umeze ute? Uziko wagirango wamenye ko ngiye ku guhamagara?

Buhanga: Ubwo ni byabindi bajya bavuga ko abakundana imitima yabo ihora mibituza byabo bombi

None se uyumunsi mushobora kuboneka ko na bifuzaga?

Bwenge: Yewe uyumunsi nta isomo mfite ndibwigishe kuri University ubanza Dushobora kubonana, ariko hari ubukwe natumiwemo ndibuze kujyamo nka saa munani.

Buhanga: Noneho twahurira kuri hotel Hyper Windsor Vibrant

Bwenge: Okay, nta kibazo noneho, ariko ubwo ni muminota ingahe kuko sinshaka kuza gucyererwa mu bukwe natumiwemo.

Buhanga: Alright just like 15 minutes  

Bwenge: Excellent

Buhanga: Reka njye kuganiriza Bwenge numve ko hari inama yangira kuri izi nzozi narose kuko ndabona Nyampinga ugomba gushakana n’Umwami Kigeli Ndoli ngo Umwakagara akurweho alimo kuducyerereza cyane sinzi ibyalimo. Ariko abagore babaye gute? Kuki ibintu byabo usanga bilimo kuzarira burigihe!  

Ndabona mpageze reka mpite muhamagara numve aho ageze ataza kuvuga ko arijye wamucyerereje, hello ni Buhanga nahageze ndi kuri hotel Hyper Windsor Vibrant

Bwenge: Just five min ndaba mpageze ndaje rwose nahuye na ka jam

Buhanga: Okay ndi ha handi dukunda kwiyicarira

Bwenge: Muraho Buhanga we, amakuru y’iminsi, hari haciyeho igihe ariko kitari cyane

Buhanga: Muraho Bwenge we, nanjye ndaho ndakomeye nka mabuye

Bwenge: Aha amabuye se ntuzi ko ajya ameneka

Buhanga: Ariko iyo ritari ryameneka riba rikomeye iyo rimenetse ni wa munsi waryo kuko buri cyintu kigira iherezo ryacyo. Ariko se buriya amabuye yo kuri Mars amenwa nande? Ubona atazaramba kugeza kw’iherezo

Bwenge: Burya ibintu byinshi hafi ya byose byangizwa na bantu ahatari abantu nta mwaga uhagera! Ngaho rero reka tuganire kugirango turase ku intego kugirango ntaza gucyererwa muri ya gahunda nakubwiye

Buhanga: Nibyo singutindira nagize inzozi muri iki cyumweru turangije nagize inzozi zisobanutse neza cyane, hanyuma nsanga ari ibintu nta kwiye kwihererana ndavuga nti nzagushaka tujye inama nkuko bisanzwe kuko icyintu cyose cyatuma tubasha kubona uko twacyiza igihugu cyacu numva twagirakora kandi ntabwo byatugwa nabi. Uribuka ko Umwami Kigeli Ndoli aheruka gutangaza ko ngo NYAMPINGA bazabana yaba aherereye mu gihugu cyacu UK, Australia, cyangwa CANADA,

Bwenge: Rwose ndabyibuka cyane kandi si cyera ngirango ni mu cyumweru gishize

Buhanga: Ubwo narose inzozi mbona uwo NYAMPINGA ngo Imana yaravuganye nawe ariko agatinya kwandikira Umwami Kigeli Ndoli ngo amubwire yuko ari we NYAMPINGA bazabana wavuzwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo. Hanyuma uwo mukobwa mbona ajya gushaka umugore w’I nshuti ye witwa Aimerance ufite abana (2) ngo amugire inama uko yabyifatamo, mbona anamusabye ko ngo uwo mugore yamufasha agashaka uko ya kwandikira Umwami Kigeli Ndoli bakaba inshuti noneho hanyuma akazamubwira yuko hariho umukobwa wavuganye n’Imana akaba ari we NYAMPINGA ariko akaba yaratinye kubimubwira.

Bwenge: Hanyuma se uwo mugore waba umuzi cyangwa uwo mukobwa NYAMPINGA wabonye mu nzozi waba umuzi?

Buhanga: ndamuzi ndetse n’uwo mugore ndamuzi gusa sinzi niba koko uwo mukobwa niba ari we Imana yavugaga! Hari ikindi nari nibagiwe, nabonye umugabo w’umuzungu na we weretswe ibyo bintu, maze ajya kureba uwo mugore ngo amubaze izo gahunda uko ziteye, urumva umuzungu dushingiye ku Buhanuzi bisobanura Malaika, maze ageze murugo rw’uwo mugore mbona wa mugore abaye nkusohoka sinzi aho yaragiye mbona uwo muzungu biramubabaje cyane yuko atahaye agaciro kuba yaraje kumusura.

Bwenge: Ahaa ntakurahira ko uzaba Umuhanuzi! Ndaho bimbwire neza, twumve icyo twakora kugirango tuve muri aya mahanga ingoma y’abega ikurweho. None se uwo mukobwa atuye hano muri UK?

Buhanga: aho ho uranyihanganira nta bwo ndibuvuge igihugu atuyemo kuko byaba bibangamiye umutekano wabo rwose

Bwenge: None se washakaga ko nkugira inama yihe, kuba se wagenda ukabashaka mukavugana ukababwira ibyo warose!

Buhanga: Ego! Niba nta kibazo kibilimo ubwo se wowe urabona tudasaziye imahanga, ubwo urabona bidakenewe

Bwenge: byihorere kuhasazira gusa se! Abega baduhejeje imahanga daa! Ko mbona se batuzaniye ibyo dusamura wari wabitumije?

Buhanga: wambwiye ko wihuta kuko nsanzwe nzi ibyo wikundira ndabitumiza kugirango tutaza gutinda mu makoni

Bwenge: Yewe ndakwemeye cyane nawe usigaye warafashe radar!  Ndumva icyo wakora ushobora gushaka NYAMPINGA n’uwo mugore bombi ukabashaka ukabaganiriza ukababwira ibyo warose warangiza ukababaza niba koko iyo gahunda ihari, bakubwira ko ihari ukabasaba yuko bayikora vuba bakareka gucyererwa mu makoni kuko nabonye Umwami Kigeli Ndoli atakigira kwihangana ashobora kubaciraho iteka rya burundu. Ntiwabonye ko kwa Rwigara na Kayumba Nyamwasa byabarangiranye! Rwose ubabwire bagire vuba tunarebe koko niba Umwakagara azahita avaho.

Buhanga: Yewe ibyo byo uvuze ukuli ejo kucyumweru nzafata urugendo ngende njye kubareba maze mvugana nabo, ariko ndabanza mbashake kuri WhatsApp ndebe ko mbabona kugirango mbasabe appointment ejo ntibazagire aho bajya tuzabonane.

 egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar