Ababipfa na babisangiye, naho jyewe ntaruhare mbifitemo!!!

Abantu benshi cyane kw’isi batanga ibitekerezo bitandukanye cyane kubijyanye na kamere y’Imana. Ariko mu bisobanuro byabo hari aho batagera, ubusanzwe Imana irikunda kandi cyane, iyo kamere ya yo usanga abantu bayihuriyeho nayo, nta kintu na kimwe Imana ikorera mu gihombo kitunguka! Uwakubwira ibyo yaba akubeshye cyane!!!

Ngaho banza wibaze impamvu Adam na Eva ari bo bakoze icyaha, ariko ingaruka zikabanziriza kuri Abel? Kuki Imana itaburiye Abel ko mukuru we CAIN, agiye kumwica kugirango amwirinde? Ahubwo ikabwira CAIN ko agiye kwica murumuna we Abel ariko CAIN akanga kumvira Uwiteka Imana Nyiringabo no kwibuza uwo mugambi mubisha?

Ese uwari kuburirwa yari CAIN cyangwa yari Abel? Aha ushobora kwibaza ikibazo ukabura igisubizo mu buryo busanzwe, ariko ukurikije itegeko ry’Imana yari yarahaye Adam na EVA ushobora kubona igisubizo kivuga ngo, umunsi mwariye itunda (Fruit) ryo hagati no gupfa muzapfa. Kuki ADAM na EVA batabaye aba mbere gupfa ahubwo umwana wabo akaba ari we wabaye igitambo mbere yuko bapfa kandi ari bo bakoze icyaha bwa mbere?!! Iyo itegeko rihuriranye n’inyungu, harebwa inyungu hakirengagizwa itegeko, iyo izo nyungu nazo ziba zishingiye kuri iryo itegeko.

Ubirebye neza usanga byari mu nyungu zayo kugirango gahunda yayo ya abantu kwiyongera kw’isi idahita ihagarara. Hanyuma kuki CAIN atahise apfa, ahubwo yarabyaye ndetse abana be baza gushaka na ba Abel murumuna we yishe, aribo usanga ari abanyamuvumo udashobora gukurwaho n’ubwo usanga aba pastors babeshya ko ngo amaraso ya Yesu akuraho ibyaha, iyo icyaha cyahindutse umuvumo nta bwo kiba cyitwa icyaha, ahubwo guhindurirwa izina ki kitwa umuvumo. Uwo muvumo wa kurwagaho n’Umuhanuzi mu gihe hari hataraza ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo. Kuko iyo umugore umuteye inda, ntabwo yitwa umwana ahubwo yitwa inda atwite itegereje kuvuka hanyuma yavuka ikivuye muri ya inda cyi kitwa umwana wavutse yaba umuhungu cyangwa umukobwa agahabwa izina ry’igitsina yavukanye.

Iyo wishe umuntu nta bwo uba ukoze icyaha gusa, ahubwo uba uteje umuvumo ku gihugu ndetse no mu muryango uvukamo n’uzagukomokaho. Uba unateje ibyago bikomeye mu muryango w’uwo wiciye. Ibyo nta bwo bikurwaho na maraso yitwaga aya Yesu cyera mbere yuko haza ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo. Ngaho fata abantu Umwakagara Paul Kagame amaze kwica, cyangwa Kaguta Yoweri Museveni abantu bishe uko bangana maze umbwire amaraso yabahanaguraho ibyo byaha!?? It doesn’t work like that.

Igitumye twandika iyi nyandiko nta bwo dushaka kuvuga ku maraso cyangwa ku byaha by’abantu, kuko hariho ubutabera bushinzwe gukora uwo mulimo. Ahubwo turashaka kuvuga kuri kamere y’Imana na bantu nyuma yo kubona icyo bahuriyeho. Imana ibaye ari urukundo nta bwo yatuma habaho ubusumbane mu bantu. Nta bwo abantu babi bashobora guhirwa kuruta abantu beza! Ahubwo ni rya tegeko yashyizeho kandi yavuze ko abazarikurikiza rizabahira cyangwa rizabahana ari byo bilimo kuba uyumunsi wa none mu manza zayo z’ubutabera bulimo gucibwa kw’isi ya bazima n’Umwami Kigeli Ndoli.

Abantu benshi bibaza impamvu Imana icira inzira abantu babi kugera ku byo bifuza, ariko ngiye ku kubaza ikibazo kandi unsubize neza na we wisubiza. Ninde muntu mwiza? Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo bamwise mwiza maze arabasubiza ati, umwiza ni data wenyine!!! Nakunze kwibaza iki kibazo inshuro nyinshi impamvu mu nyandiko zose zikitwaga bibiliya usanga Yesu yaratinyaga ijambo rijyanye nicyubahiro ugasanga avuga ko byose ari bya data kandi akaba yaratumwe na data wo mu ijuru ndetse ugasanga yarabivuganaga ubwoba bwinshi cyane!!!

Iyi kamere y’Imana yo kwikunda cyane no kudashaka ko hariho uwo basangira icyubahiro cyayo, iyihuriyeho na bategetsi benshi bategeka ibihugu byabo, ndetse ikindi kintu gitangaje cyane, na maze kubona igihe ngendanye n’Imana data yo mu ijuru, ushobora gukorana na yo ndetse ukaba utiyumvamo icyo cyubahiro, ariko abantu bo bakikubonamo ukabizira ugasanga Imana iguteje ibibazo kubera gusa ko abantu bakubonyemo ububasha kandi aliyo yabuguhaye ugasanga urabizize cyaneeee!!!

(The same likewise), na bategetsi ushobora kuba ukorana nabo, ndetse ukora neza umulimo wa we baka gushima cyane, ariko batangira kumva hanze abantu batangiye ku kuvuga neza ndetse banavuga ko uri ukomeye mu butegetsi buriho, ukaba wabizira. Ugasanga bagukuye ahashyushye bakujyanye ahari imbeho kandi ari nta ruhare wabigizemo. Ubwo ukaba uzize gukora neza, maze umwanya wa we ugahabwa abakora nabi batavugwa neza hanze mu bantu.

Ibi nanditse uzabigenzure nusanga ibyo mvuga ari byo uzanyandikire kuri email yanjye maze umbwire uko wabyumvise niba harimo ukuri cyangwa nta kuri kulimo.

Iyi kamere yo gukunda icyubahiro kw’Imana ishobora gutuma abatuye isi bategekwa na bategetsi babi kugirango amaso ya batuye isi ajye ahora avuga Imana Gusa. Kimwe ni uko usanga Imana yirinda gutanga amahoro mw’isi kuko amahoro atuma abantu barushaho kuba babi, naho akaga, amakuba, intambara usanga nutajya murusengero n’ubwo zaciriweho iteka aho aba ari hose usanga avuga Imana mukanwa ke.

Waba warigeze kwibaza impamvu abantu babi bahirwa naho abiyita beza ntibahirwe, ikibazo ahangaha ni ukumenya isi icyari cyo, no kumenya abayituye abari bo uko bakora imikorere yabo nicyo bifuza bashaka kugeraho. Niyompamvu bigoye cyane kuzabona umukire uzajya mw’ijuru, usibye kandi ko binagoye no kuzabona umukene uzajyamo.

Igisubizo ahangaha ni kamere muntu yo kwikunda itifuriza undi icyiza. Iyi kamere iba mu bakire batifuza ko hariho uwabacaho, umukene nawe ni uko ahorana ishyari nawe yifuza kuba umukire.Umukire wamutanze gukira ugasanga atifuza ko uwo mukene yazamuka ngo amunyureho kuko aba yishinja ko yazamwitura inabi yamugiriye.

Reka twigarukire ku Imana yo mu ijuru, yo iba itinya iki? Iba itinya inde? Igisubizo ni nta we gusa ni ya kamere yo gukunda icyubahiro no kumva yuko abantu bashobora kuyambura icyubahiro cyayo.

Jyewe Majeshi Leon Ainesha uvuga ibi, ngendanye n’Imana ibihe byinshi ibyo mvuga nibyo nabonye kandi byambayeho ndetse no mu Buhanuzi aho abantu bagendaga bamvuga neza ibyo bamvugaga ntibyabuze kungiraho ingaruka kandi ni bereye mu butayu bugufiya ari nta ruhare nabigizemo.

Abantu yaba abigisha Imana bitwa abakozi bayo, cyangwa abigishwa Imana bose nta bwo bazi Imana icyari cyo. Imana ubwayo nta bwo ijya ikunda yuko abantu bayimenya neza. Zimwe mu ngaruka ndimo usanga Imana izitirira inkozi z’ibibi ni uko yanzamuye ikangeza aho yashakaga ko ngera, maze ibonye abantu batangiye kumfata nkayo,itangira kungirira nabi inteza abega kuko iba idashaka ko bimenyekana ko ariyo byaturutseho.

Ahangaha wa kwibaza impamvu yampaye umulimo wayo ngo nyikorere, nta gisubizo wabona, gusa na kubwirako ari kamere yayo yifitiye. Cyera najyaga numva abanyarwanda bakuru bavuga ngo ni kamere ye! Iyo bashakaga kuvuga umuntu wananiranye, nta bwo nigeze nsobanukirwaho ijambo kamere icyo rivuga. Ubu mu myaka (50) nibwo mbashije gusobanukirwa ijambo kamere icyari cyo.

Maze gusobanukirwa imikorere y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo na kamere yayo natangiye kwifuza aho nayihungira ngo mbe nayicika ndahabura nsanga inzira zose yarazifunze. Ntangira kumva na bwa bwami yambwiye kuzampa nta kibwifuza kuko natahuye andi mabanga akomeye cyane aho nasanze ibintu byose Imana ikora udakuyemo na kimwe bishingiye ku inyungu zayo harimo no kugenda igutakariza umwanya (buying time) ibyo yagusezeranije ikazabiguha utakibikeneye ndetse utakibyishimiye bisa no guha inyama umusaza ushaje utakigira amenyo yo kuzirya. Ibyo nabyo nasanze bisa n’ubusa! Abantu benshi bavuga yuko bahawe isezerano n’Imana, ariko iyo iryo sezerano ridafitanye (link) ni inyungu zayo usanga hazamo rushorera bikakuyobera.

Imana niyo yaremye Satani, nta gihe na kimwe Satani ashobora kurusha ingufu Imana, ariko igitangaje usanga Satani arwanya gahunda Imana ifitemo inyungu akananirwa. Ariko byagera kuri gahunda zawe Imana yakuvuzeho ugasanga bisa naho Satani abigezemo ingufu nyinshi byazanabaho bikaba igihe cyarenze!!!

Hari icyo nabonye nta kwibagirwa, waruziko hari igihe Imana ikurwanya kugirango utagera kw’isezerano ryawe mu gihe ikigufitemo inyungu igutegerejemo!? Ibi nabyo usanga bidakwiye! Wakwitegereza neza ukabona gahunda zisa nizigiye gutungana, ariko hazamo icyintu utamenya ndetse kidasobanutse washakisha Satani ukamubura ugasanga atari we urimo kubirwanya ukageraho ukarekeraho, Cyera byaratinze ukabona birikoze ari ntaruhare wabigizemo.

Hari na none ibyo nabonye cyane igihe ngendanye nayo, waruziko Imana igenda ikajya mu mutima w’umuntu wagombaga gusohoza isezerano ryawe ikamutera kwanga gukora ibyo yasabwaga kugukorera kandi mu by’ukuri atari ukuvuga yuko abyanze cyangwa akwanga, ahubwo Imana ikajya ibivanga vanga gusa igambiriye kugirango abantu batazapfa bayitahuye ngo bamenye imikorere yayo. Ibi nabyo biratangaje kandi biteye ubwoba kuko kumenya Imana nta bwo biri hafi aha!!!

Imana iragoye cyane kuyimenya cyangwa kuyisobanukirwa. Ariko jye ubu narayitahuye neza cyane, kandi ndayizi neza cyane, nta cyo yambeshya habe na gito. Nyuma yo gutahura imikorere yayo nahisemo guhagarika akazi ko guca imanza zitabera kuko usanga inezezwa na kazi nkora, ariko nayibwira gahunda zanjye n’umuryango wanjye ikareba hirya. Ibi bifitanye isano na ya kamere yo kwikunda aho idashaka ko ubana n’umugore wawe ngo wirerere abana bawe, ahubwo igahora ishaka ko uyikorera utarebe imbere ninyuma. Ibi njyewe narabyanze pe!!!

Imana ihora ishakisha impamvu zidasobanutse kandi ariyo ifite ububasha mu kiganza cyayo! Usanga no muri ubu butabera nkora isohoza Ubuhanuzi bwayo butarimo gahunda zanjye, ibimenyetso byo kuvaho kw’ingoma y’abega, ibyo byo ibisohoza yihuta cyane, ariko byagera icyo kuvuga ngo hari Ubuhanuzi bwa Majeshi Leon Ainesha ikareba hirya! Ahangaha wibaza impamvu ukabura igisubizo, ariko n’ubundi bikaza muri ya gahunda ya kamere yo kwikunda no kwirebaho gusa.

Buriya ukurikiranye neza ushobora no gusanga kwa Rwigara Imana yaravuganye nabo, rwose gahunda yose bayizi neza, ariko ikanangira imitima yabo ikabagira nk’uko yagize Umwami (Pharaoh). Kuko Ubuhanuzi bwabo bwari busobanutse neza uhereye ku Buhanuzi bwa Benjamini Rutabana, kuza ukagera kuri Anne Uwamahoro Rwigara. Kuba Anne yarapfuye jyewe nungutse iki? Ariko kuko Imana yo yaririmo kureba inyungu zayo za hazaza niyo yateje ibyo bibazo kuko yatangiye ivuga ibyo kwa Rwigara ko ari byiza, mu gihe cyingana ni myaka (5) kumwaka wa gatanduka (6,7,8,9) itangira kugenda ihindura ibintu igaragaza ko kwa Rwigara batazemera gahunda zayo.

Ikibazo nibajije cyane, Imana s’umuntu ngo irananirwa umuntu yaremye kuko niyo ihindura imitima kuko ariyo yayiremye. Nyuma yuko baciriweho iteka rya burundu ndetse ni manza zabo zigafungwa yongeye kongera kubavugaho. Maze ndayihakanira nyibwirako niba ikeneye kubavugaho izagende ivugane nabo ibyo ibabwira bajye babyivugira. Ubaye udasobanukiwe nakubwira ko iki ari igipindi nka cya kindi cya RPF. Jyewe imyaka mfite na (experience) nta bwo nkiri uwo guterwa igipindi.

Uwiteka Imana Nyiringabo azi neza icyo imanza zitabera zivuze kuri we, ubanza yarangeragezaga ngo arebe ko ntinya abakire cyangwa mbubaha kurusha umulimo we, Imana bizayigora cyane ndetse no kwa Rwigara bizabagora cyane kugirango imanza naciye zikurweho!!!

Niba yarangize umucamanza uca imanza zitabera, nta bwo ishobora kumvuguruza ngo nyikundire. Ibibazo mfite byose na bitewe nayo ndetse no kwa Rwigara babigizemo uruhare rukomeye cyane!

(Let me be clear) nahitamo gupfa aho kugirango nivuguruze mu manza naciye mbibwirijwe nayo.

So, mu muntu harimo connection ya kamere y’Imana yo kwikunda no kwikubira no gushaka kwishyira hejuru ngo abone icyubahiro. Muri jye ibi byose nta bimbamo kuko imyaka (17) uri mu butayu ubaye utaratunganijwe waba udateze kuzatunganywa. Birashoboka yuko imanza zitabera zaba zitangiye gukora umulimo wazo mu muryango wo kwa Rwigara kuko ibyo ndikumva muri iyiminsi ntibisanzwe.

Muri ibyo byose jyewe nta kibazo mbafiteho habe namba, umuziro n’uzaza ambwira ngo nimukurireho za (files numbers). Simvuze ko zitavaho, ariko zavaho kubushake bwanjye nta bwo ari kubushake bw’Imana kuko nta bwo arijye wababwiye ngo bayisuzugure kuba barayisuzuguye yarabahannye, ariko kuba jyewe baransuzuguye nta gihano nabahaye. Niyompamvu nayibwiye ngo izafate uyu mulimo uwuhe kwa Rwigara bawukomeze.

Sinzi uko bimeze muri iyiminsi birashoboka yuko ibintu byaba bitameze neza, mu by’ukuli nabonye kwa Rwigara bashaka ubutegetsi cyane, byaba byiza Imana indetse nkita ku muryango wanjye, maze ubwo bwami bumbuza kubana n’umuryango wanjye ikabubaha rwose byanshimisha kuko Imana narinzi cyera, yewe siyo nabonye mu butayu ndababwiza ukuli abantu benshi muzatungurwa cyane!

Bibaye ari amahitamo Imana ikampitishamo ubu ngubu, kuyikorera cyangwa kutayikorera, mvugishije ukuli ko mu mutima nahitamo ko na kwegura ngasimburwa nundi.Kuko biragoye gukorera Imana ikurwanya! Usanga bisa na bya bindi umunyarwanda ukorera Leta y’abega udakomoka igitarama, utari umwega, cyangwa se umushambo, umushingwe, umusinga, usanga yigengesera kuko umwanya n’umwanya yakwirukanwa ku kazi. Bivuze ngo, uwo muntu nta gihe na rimwe azigera yibonamo ko ari umunyarwanda ukorera igihugu cye kuko igihugu ubwacyo yitwa ko akorera kitamwemera.

Ndumva navuga byinshi, kandi ibi mbyanditse ngirango nsabe Imana yo mu ijuru kutozongera kumbwira gahunda zo kwa Rwigara kuko sinzikeneye kubera ko igihe nazikeneye batankeneye. Kuko rero yo nabo baziranye bakaba bazi aho bahurira n’uburyo bavugana nibakore gahunda zabo bazirangize neza naho jyewe bandeke!!! (I’m ready to hand over my ministries into their hands).

Nta bwo bikenewe ko Imana imbwira ibyo igiye kubakorera bibi cyangwa byiza! Please I beg You God of Heaven I’m tired these narratives to be honesty. You’re God whom created all creatures in this world. You have all authoritarian to everyone so please leave a lone.

 egretnewseditor@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar