Ubuhanuzi bwategetse ko abakoze genocide muri gakondo bazasubizwayo kugirango bajye kwishyura ibyo basize bakoze!

Arusha: Umushinjacyaha yasabye ko Kabuga yoherezwa mu Rwanda

Umushinjacyaha w’urwego rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urukiko rwa Arusha yasabye uru rwego ko rwakwiga ku irekurwa ry’agateganyo rya Félicien Kabuga akoherezwa mu Rwanda, igihugu afitiye ubwenegihugu bw’amavuko kandi “cyonyine cyagaragaje ubushake bwo kumwakira”, nk’uko inyandiko y’uru rwego ibivuga.

Kabuga ubu afungiye muri gereza y’i La Haye mu Buholandi nyuma y’uko urugereko rw’uru rwego rukorerayo muri Nzeri (9) 2024 rwanzuye guhagarika by’igihe kitazwi urubanza rwa Kabuga w’imyaka 90 ku mpamvu z’uburwayi, kandi ko azarekurwa by’agateganyo.

Kabuga yashinjwe ibyaha birimo guha inkunga y’amafaranga umugambi wa jenoside mu Rwanda mu 1994, ibyaha yarezwe we yabyise “ibinyoma”.

Ku wa kabiri i Arusha muri Tanzania, inteko y’abacamanza batatu; Iain Bonomy, Mustapha El Baaj na Margaret M. deGuzman hamwe n’umwanditsi Mr. Abubacarr M. Tambadou yize ku irekurwa ry’agateganyo rya Kabuga no koherezwa kwe mu Rwanda.

BBC yagerageje kumva icyo umuryango we n’umwunganizi we Me Emmanuel Altit bavuga kuri iyi ngingo, ntibyashoboka kugeza ubu.

Radio RFI y’Ubufaransa ivuga ko umwunganizi wa Kabuga yagerageje gusaba kimwe mu bihugu by’i Burayi kuba cyamwakira. Gusa ko n’Ubufaransa, igihugu yafatiwemo muri Gicurasi(5) 2020 nyuma y’imyaka 26 ashakishwa, kitabyemeye.

Ruriya rwego rufite icyicaro i Arusha ruvuga ko ibihugu by’i Burayi Kabuga yifuza kuba yarekurwa akerekezamo “byanze kumwemera kandi igihugu arimo [Ubuholandi] gishimangira ko Kabuga ‘adashobora kurekurirwa ku butaka bwacyo’.”

Uru rwego ruvuga ko ariko Kabuga akomeje “kwinubira ko gukomeza kumufunga bihonyora uburenganzira bwe bw’ibanze”.

Uru rwego rwatangaje ko rufite amakuru ahagije yo kuba rwafata icyemezo ku kumurekura akajyanwa mu Rwanda, kandi ko kubera uko amagara ye yifashe rwahawe inama n’inzobere zigenga ku buryo yatwarwa n’indege itwara abarwayi iva mu Buholandi ikagera mu Rwanda.

Uru rwego ruvuga ko u Rwanda rwatangaje ubushake bwarwo mu kurufasha mu bikenewe ngo Kabuga yoherezweyo, no “kurengera uburenganzira n’ubwisanzure bwe”, harimo ubwo kuvuzwa no gufashwa.

Abo mu muryango we mbere bagaragaje ko kohereza Kabuga mu Rwanda byaba binyuranyije n’icyifuzo cye n’impungenge zabo ko uburenganzira bwe butakubahirizwa.

Ubushinjacyaha bwa ruriya rwego burasaba ko uru rukiko rufata umwanzuro kuri uko koherezwa. Igihe uwo mwanzuro uzafatirwa ntabwo kiratangazwa.

Bimwe kuri Kabuga

Umuherwe wo mu bwoko bw’Abahutu wabarirwaga umutungo wa za miliyoni mu gihe cya Jenoside, Kabuga yavukiye mu cyari komine Mukarange mu cyahoze ari perefegitura ya Byumba, ubu ni mu karere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda.

Amakuru avuga ko ubukire bwe bwatangiriye mu bikorwa birimo n’ubuhinzi bw’icyayi mu majyaruguru y’igihugu. Nyuma yabaye umushoramari mu bushabitsi butandukanye mu Rwanda no mu mahanga.

Yari bugufi bw’ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND ry’uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana. Ndetse yari bamwana w’uwari Perezida Habyarimana.

Kabuga, ashinjwa kandi kuba yari umwe mu batangije televiziyo RTLM n’ikinyamakuru Kangura by’Abahutu b’abahezanguni. Ibirego yahakanye mu rukiko.

Nyuma ya Jenoside, ubwo FPR yari imaze gufata ubutegetsi, yarahunze, nyuma avugwa cyane i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, mu gihe cy’ubutegetsi bw’uwari Perezida Daniel Toroitich arap Moi.

Itangazo rya minisiteri y’ubutabera y’Ubufaransa rivuga ko nyuma ya Jenoside, Kabuga yabaye mu Budage, mu Bubiligi, muri Congo-Kinshasa, muri Kenya cyangwa mu Busuwisi.

Protais Zigiranyirazo wabaye Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri hagati y’umwaka wa 1974 kugeza mu 1989, akaba musaza wa Agathe Kanziga umugore w’uwari Perezida Habyarimana Juvenal, yapfuye ku myaka 87.  

Zigiranyirazo wamenyekanye nka Zed (Z) yari umunyemari ukomeye akaba n’umwe mu bari bagize Politiki y’Akazu yabarizwagamo umuryango mugari n’inshuti za hafi za Perezida Habyarimana bari ku ruhembe rw’imbere muri Politiki y’ivangura n’amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amakuru y’urupfu rwe yatangiye gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Kanama 2025, aho bivugwa ko yaguye i Niamey muri Niger.

Ku wa 18 Ukuboza 2008 ni bwo Zigiranyirazo yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 20, ariko ku wa 16 Ugushyingo 2009 agirwa umwere n’urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ICTR.

Protais Zigiranyirazo yari umwe mu Banyarwanda icyenda baherutse kwirukanwa ku butaka bwa Niger, aho bari baroherejwe n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha(UNIRMCT) kuko batashakaga kugaruka mu Rwanda nyuma yo kurekurwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Ihuriro ry’abakomoka kuri Protais Zigiranyirazo n’abo bandi umunani bari basangiye gusembera, ni ryo ryatangaje ko uyu musaza wari ufite imyaka 87 yashizemo umwuka, rivuga ko ‘ubuzima bwe yabweguriye gukorera Igihugu cye arangwa n’ubunyangamugayo.’

Zigiranyirazo yari umwe mu bantu bakomeye muri Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, impapuro zo kumuta muri yombi zikaba zaragaragazaga ko yayoboye igitero cyagabwe ku Batutsi bashakaga ubuhungiro nyuma y’iminsi mike Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye.

Nubwo urukiko rwaje kumugira umwere, bivugwa ko icyo gitero yagabye cyahitanye abasaga 1000 ndetse na nyuma y’aho kigaruka guhorahoza abandi bari barokotse.

Zigiranyirazo kandi yashinjwaga kuba mu itsinda ry’abicanyi ryiswe ‘Zero Network’ ryategekaga abaturage gushyiraho za bariyeri mu bukangurambaga bwo kwica Abatutsi benshi, ndetse bakanishyura abandi bacukuraga imva rusange bajugunywagamo hanze y’urugo rwe.

Zigiranyirazo yahunze Igihugu ubwo mu 1994 kugeza muri Nyakanga 2001 ubwo yatabwaga muri yombi ari mu Bubiligi.

Uyu mugabo yafunzwe no mu mwaka wa 1993 kubera iterabwoba yashyiraga ku mpunzi z’Abatutsi i Montréal muri Canada, ababwira ko azabica. Ibyo byatumye yirukanwa muri Kaminuza ya UQAM yigagamo ndetse anirukanwa muri Canada.  

Zigiranyirazo amaze kwirukanwa muri Canada yagarutse mu Rwanda, nyuma y’amezi make indege ya muramu we Habyarimana irahanurwa ndetse hanatangizwa Jenoside yakorewe Abatutsi ari mu gihugu, kugeza ubwo yahungiraga muri Kenya ari na ho yavuye yerekeza mu Bubiligi.

 egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar