Amerika yahannye abarimo n’umutwe wa PARECO-FF ukorana na Kinshasa

Amerika yafatiye ibihano umutwe witwaje intwaro wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ukorana na leta ya Congo, na koperative y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo muri icyo gihugu na kompanyi ebyiri zo muri Hong Kong ishinja kugira uruhare mu mutekano mucye muri DRC n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko.

Minisiteri y’imari y’Amerika ivuga ko bireba umwe mu mitwe ikorana na leta ya DRC wa PARECO-FF (Coalition des Patriotes Résistants Congolais-Force de Frappe), ishinja “gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko na gahunda zo gusoresha i Rubaya”.

Uwo mutwe, ugizwe ahanini n’Abahutu bo muri DRC, wagenzuraga ibirombe byo mu karere ka Rubaya – birimo amabuye y’agaciro y’ingenzi cyane ku nganda z’ikoranabuhanga zirimo n’irya telefone zigendanwa – kuva mu 2022 kugeza mu ntangiriro y’umwaka wa 2024, nkuko Amerika ibivuga.

John K. Hurley, Minisitiri w’imari wungirije w’Amerika, yavuze ko “amabuye y’agaciro akomoka mu ntambara arimo guhitana ubuzima bw’abasivile b’Abanye-Congo, akenyegeza ruswa, no kubuza ubucuruzi bwubahiriza amategeko gushora imari muri DRC”.

Ati: “Minisiteri y’imari ntizashidikanya kugira icyo ikora ku mitwe ibuza Amerika n’inshuti zacu kugera ku mabuye y’agaciro y’ingenzi cyane ku mutekano w’igihugu cyacu.”

Umukuru wa PARECO-FF Sendugu Museveni yabwiye BBC News Gahuzamiryango ko Amerika yitiranyije uwo mutwe, ahakana avuga ko PARECO-FF itigeze na rimwe igera i Rubaya.

Yavuze ko Amerika yibeshye mu kuvuga ko PARECO-FF yavutse kuri PARECO, ko ahubwo PARECO ari yo yikuye kuri PARECO-FF ikaba ari na yo ikwiye kurebwa n’ibyo bihano.

Sendugu yagize ati: “[Amerika] Yabicuritse. Byabayeho [ubukucuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko] ni byo ni ukuri. Amerika rero yagombye gukosora ko ari PARECO tout court [yonyine itariho ikindi]” bireba.

Sendugu yashinje PARECO gukorana na M23. BBC News Gahuzamiryango ntiyahise ishobora kubona uruhande rwa PARECO.

Jason Stearns, Umunyamerika wigisha siyanse ya politike kuri Kaminuza ya ‘Simon Fraser University’ muri Canada akaba ari n’umusesenguzi kuri DRC, yabwiye BBC News Gahuzamiryango ko “bitangajemo gacyeya” kubona Amerika yahannye PARECO-FF kandi itakigenzura ikirombe cya Rubaya.

Yagize ati: “Biratangajemo gacyeya ko PARECO [-FF], umutwe witwaje intwaro utagenzura ikirombe cya Rubaya kuva mu mwaka ushize, yahanwe.

“Nubwo bimeze bityo, ibihano byanarebaga kompanyi nyinshi z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zagize uruhare mu bucuruzi bwa magendu bw’amabuye y’agaciro ava muri Congo anyuze mu Rwanda. Rero bisa nkaho ibi biri muri gahunda yo gutuma ubucukuzi bugezweho, bushobora kuba burimo kompanyi z’Amerika, bugera i Rubaya no mu bindi birombe byo muri DRC“.

U Rwanda ruhakana kuba umuyoboro w’amabuye y’agaciro ava muri DRC mu buryo bwa magendu.

Ibyo birombe byo muri Rubaya, muri teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya Ruguru, ubu bigenzurwa n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, wigaruriye ibice byinshi byo mu burasirazuba bw’igihugu, birimo n’imijyi ya Goma na Bukavu.

Ku wa kabiri, ibiro bigenzura imari yo mu mahanga bya minisiteri y’imari y’Amerika (Office of Foreign Assets Control, OFAC) byavuze ko PARECO-FF, bivuga ko yakurikiye (yavuye kuri) PARECO, ifite “amateka maremare” y’ibikorwa byo guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa DRC, ikaba yaravutse mu 2022 nk'”igisubizo ku kongera kwaduka kwa M23 ifashwa n’u Rwanda, na yo [M23] yafatiwe ibihano na OFAC”.

U Rwanda ruhakana gufasha M23. 

Leta y’Amerika ivuga ko PARECO-FF yahanwe kubera “kugira uruhare cyangwa ubufatanyacyaha… mu buryo buziguye cyangwa butaziguye mu bikorwa cyangwa ingamba biteje inkeke ku mahoro, umutekano, cyangwa ituze rya DRC“.

Yanahannye koperative y’ubucukuzi gakondo bw’amabuye y’agaciro, CDMC (Cooperative des Artisanaux Miniers du Congo), ishinja kuba yarafashije PARECO-FF mu bikorwa byayo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gusoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko, n’ibikorwa bya magendu i Rubaya.

Amerika ivuga ko koperative CDMC yakoreraga mu kirombe cya mbere kinini cyane cy’i Rubaya ndetse ikagurisha amabuye yavanwaga mu buryo bwa magendu mu duce twagenzurwaga na PARECO-FF.

Amerika ivuga ko CDMC na yo yagurishaga ayo mabuye kuri kompanyi ebyiri zo muri Hong Kong zishora amabuye y’agaciro mu mahanga, ari zo East Rise Corporation Limited (East Rise) na Star Dragon Corporation Limited (Star Dragon).

Amerika ivuga ko ibi bihano bisobanuye ko imitungo yose n’inyungu zo mu mitungo y’abafatiwe ibihano iri muri Amerika, “cyangwa ifitwe cyangwa igenzurwa n’abantu bari muri Amerika ihagaritswe ndetse igomba kumenyeshwa [ibiro] OFAC“.

Amerika yongeraho ko gukorana n’abo bahanwe mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, na byo bihagaritswe ku bantu bakorana na bo “ku ijanisha rya 50 cyangwa rirenga”, “keretse bitangiwe uruhushya” n’ibiro OFAC.

Minisiteri y’imari y’Amerika ivuga ko ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro aturuka mu ntambara bwenyegeza umutekano mucye muri DRC “mu guha isoko y’amafaranga imitwe yitwaje intwaro no kubuza leta ya DRC kubona amafaranga”.

 egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar