Ibyo mwifuza byamaze gucirwaho iteka nta bwo bizashoboka
Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi kw’iriba ry’amazi ari mu butayu bugufiya buherereye hafi na ya Nyanja iri mu burengerazuba bw’Africa yo hagati.Mbona kuri iryo iriba hariho abantu barihagaze hejuru yaryo balimo kureba abantu barimo koga amazi yo muri iryo iriba.
Abo bagabo bari bategereje Umwami Kigeli Ndoli ko aza akogana nabo bagabo bari muri iryo riba rifunganye cyane,ndagenda mbageze iruhande nikomereza inzira nyabagendwa sinajya koga muri ayo mazi nk’uko babyibwiraga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane,maze rirambwira riti,Umwami Kigeli Ndoli abantu bategereje kureba uko ubwami bwa YUHI VI Bushayija Emmanuel Ruzindana, uko uzabyifatamo naramuka atubahilije italiki ya 27,2022 (June 27,2022) uko uzabyifatamo (your reactions) uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Hanyuma kandi ruliya ruyoka rusobanura ibintu (2); n’inzitizi ziri hagati yawe n’Umwami YUHI VI BUSHAYIJA Emmanuel,kuko we ibyo atekereza byose bishingiye ku bugambanyi aho yifuza ko wapfa agakomeza kwibera Umwami wa gakondo yabakiranutsi.
Mu wundi mwanya RNC nayo ivuga ko uyibangamiye ko abantu benshi cyane bakwemera bakemera n’Ubuhanuzi nabo bifuza ko bagira amahirwe bakaguhitana maze bakagira ikizere cyo kuzima ingoma bagasimbura abega ku ngoma uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti,bariya bagore (3) wabonye bisobanura inkozi z’ikibi zo mu bwami bwa YUHI VI zari mu migambi yo gushakisha uko bakugambanira ukicwa mbere yuko uhabwa ubwami bwa gakondo yabakiranutsi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
igice cya (200) cy’Ubuhanuzi

















