Birabe M23 itagiye gutezwa icya munara bitazaba nk’ibya CNDP ya Laurent Nkunda
Amakuru aturuka mu mutwe wa M23 aravuga yuko harimo bombori bombori ituruka ku kuba igice kimwe cy’abayobozi balimo Willy Ngoma batifuza gushyikirana na Kinshasa bakaba bo bifuza ko aho bafashe hose ha handuka igihugu cyabo bakakiyobora bakihagura kuri DRCongo nk’uko muri Sudani ubu bimeze.
Ni mu gihe amakuru avuga ko na Kigali ingoma y’abega yifuza ko ibilometero ibihumbi 34000 m2 bivuze ko bafite ubutaka bwa buso bukubye uRwanda inshuro imwe nigice bashaka ku cyomeka ku Rwanda.
Abanyamasisi na banyamurenge bakaba batari bumva iyo philosophy bakaba batifuza ko bategekwa n’uRwanda, byaje gutuma umubano wa M23 na Kigali hazamo uruntu runtu ku buryo Willy Ngoma na bagenzi be bahise bafungwa ubu bakaba bari muri mabuso.
Ikindi amakuru avuga yuko ingabo za M23 bafite ubwoba yuko Kigali ishobora kubacuruza nk’uko bacuruje Laurent Nkunda n’ubu akaba akomeje kuba imfungwa ya Kigali akaba atemerewe kujya ahagaragara usibye ko amakuru amwe avuga ko ngo yaba afungiwe iwe murugo Inyamirambo.
Ibyo bilimo kuba mu gihe harimo kuvugwa imishyikirano yarilimo kubera muri Qatar n’ubwo magingo aya batari bashobora kumvikana kandi nyamara ba minisitiri bububanyi namahanga b’uRwanda na DRCongo bari baherutse gusinya amasezerano muri America taliki ya 27 z’ukwezi gushize I Washington DC imbere ya Donald Trump.
Kugeza ubu nta bwo hari hamenyekana icyerekezo cy’aya amasezerano niba umushinga wabakuru b’ibihugu uRwanda na DRCongo bari basigaye gushyira umukono kuri ayo masezerano niba bizashyirwa mu bikorwa nk’uko amasezerano abiteganya.Ubwo n’ukubitega amaso iminsi izatubwira!
egretnewseditor@gmail.com













