Yewe koko aryoha asubiwemo

Umusaza w’umusazi!!!

Dec 16, 2015 Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, inkozi zikibi zo mu bwoko bw’abadayimoni igihe cyabo kirageze kandi kirasohoye, ngo bacirweho iteka n’ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona izo nkozi zikibi ko zigiye kwinjizwa mu gihugu cyo mu butayu bugufiya kuko igihe bamaze batoteza ubwoko bw’Uwiteka Imana Nyiringabo kirahagije!

Nuko mbona izo inkozi zikibi zimanutse mu butayu buri munsi ya wa musozi wigishirizwaho abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, mbona zinjijwe mu butayu aho zizamara igihe kinini zitegereje ubutabera bw’Uwiteka Imana Nyiringabo ko burangira gucibwa kw’isi yabazima uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu banga gutaha ngo kuko Umwami w’ uRwanda Kigeli V Ndahindurwa yongeye kwima ingoma. Mbona bamwe mu banyapolitike bashishikariza rubanda rw’Umwami kwanga gutaha ba babwira yuko ni baramuka batashye bazahita bafatwa bagafungwa kubera basize bakoze genocide kandi ko icyaha cya genocide kitajya kirangira uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ubonye uburyo umuvumo ari mubi? Ndasubiza nti cyane, dore Abahutu baravumwe kubera kumena amaraso yabatariho urubanza, none barashaka gukomeza kugira ingwate ubwoko bw’Abahutu kugirango ba bagire urwitwazo rwa politike ba babuza gutaha kubera ko bakozwe nisoni.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, uburire abo mu bwoko bw’Abahutu uti uku niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo avuga, abazanga gutaha mu gihugu nzabateza umuyaga uzabatwara bakohohera mu manga yikuzimu kuko nari naravuze yuko nzabagira ubwoko, ariko kandi nibasuzugura ijambo ryanjye ryanyuze mukanwa k’umugaragu wanjye Majeshi Leon Ainesha nta kabuza uwo muvumo uzababaho iteka niteka ryose uko niko abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona hatashye abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, ni gice kimwe cy’abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu, ikindi gice cyingana na kimwe cya kabiri gisigara mu mahanga. Nyamara nta bwo bamenye yuko ingoma y’Umwami yahanuwe na bahanuzi ko izaba ingoma yamahoro ikazaca imanza zitabera igakuraho inzigo n’inzika byabase abanyarwanda mu gihe cyose gakondo yabakiranutsi ya yobowe n’umwuka wikinyoma uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mu gihugu cy’Africa y’Epfo ku Nyanja yahoo, mbona muri iyo Nyanja hagati hateyemo umunara muremure maze mbona uwo munara utangiye kumungwa uruhande rumwe, mbona abateye uwo munara bazanye umunyarwanda w’impunzi uhatuye bamuha ikiraka cyo gusana uwo munara muremure, mbona arawuriye arawuzamuka agera mu bushori shori bwawo maze mu gihe atangiye kuwusana aho wa munzwe, mbona haje umuyaga uherekejwe n’umuhengeri utangira guhuha  gahoro uwo munara maze twebwe twari hasi dutangira kugira impungenge z’uko uwo muyaga ushobora kumuhuha akagwa muri iyo nyanja (isi) nuko nawe abona yuko uwo muyaga ukomeye cyane, ariko kubera gukunda iby’isi cyane akomeza kwizirika kuri uwo munara kugeza igihe wa muyaga wa mujugunye mu Nyanja tukabura umunara n’umuntu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu waba wasobanukiwe ibyo weretswe? Maze ndasubiza nti oya! Ndabwirwa ngo, uliya munara wabonye usobanura umwakagara, naho iriya Nyanja yo muri Africa y’Epfo, n’igihugu cya South Africa frica kigiye gukoresha imbaraga zacyo gifatanyije ni bindi bihugu bizaba byihishe inyuma yicyo gihugu bagahuhura umwakagara ku buryo azahita yibagirana mu isi yabazima uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abasore batatu hamwe n’umukobwa umwe bakoraga mu kigo cya kiliziya gatolika, maze umusore umwe akundwa ba Padiri cyane, uwo mukoresha we agambirira kumuzamura mu ntera maze wa musore abwira mugenzi we bari inshuti ko agiye kuzamurwa mu ntera, maze wa musore wundi bakorana arabimenya ako kanya aragenda afatanya na wa mukobwa kugambanira wa musore maze kwa kuzamurwa mu ntera kwe guhita guhgarikwa.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ibyo uzajya uganira na bantu wita ko wizera ujye uganira nabo ari nta wundi muntu wumva kuko abakuri iruhande bose ni Abagambanyi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Dec 17, 2015 njyanwa mu iyerekwa mbona abasazi babiri (2 mad men) mu bisi byahuye muri gakondo yabakiranutsi. Umusazi wa mbere yasaga n’umwe mu bategetsi bakomeye ku isi (Umwakagara Paul Kagame) mbona akuwe kubutegetsi ahise aba umusazi kuko yari yiringiye imbaraga za kimuntu zikanga zikamubana nkeya uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Nerekwa undi musazi w’umugore witwa (Esther Marie Murebwayire) nawe ari kumwe n’Umwakagara Paul Kagame nawe yasaze alimo kuvuga ngo nta bwo mushobora kuzaba muri residence y’umukuru w’iiguhugu ngo ni uko adahari!!! Yewe na Ndahindurwa nta bwo na mwemerera ko aza kuba hano muri residence kugeza igihe Kagame ka Rutagambwa azagarukira uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Nuko mbona uwo muvugabutumwa w’umusazi mu gihe agikomeje kuvuga gutyo mbona abanyarwanda baturutse Uganda bafashe inzira bayoboka ubutayu kuko umwakagara Paul Kagame we yari yamaze gusara bamusiga ahongaho nta muntu n’umwe umwitayeho. Ni uko ndavuga ngo yewe koko ubamba isi ntakurura. Uyu n’Umwakagara yari yarajujubije amahanga abanyarwanda barabuze amahwemo? Nuko menya yuko Uwiteka afite imbaraga ziruta abana b’abantu kuko nta n’umwe wakekaga yuko Umwakagara Paul Kagame yakurwa ku ngoma nk’ubufindo uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Dec 18, 2015 ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, ubwo nari ku murwa mukuru w’Ishushani mu gihugu cy’IBABYLON, ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore hagiye kubaho kunyeganyezwa ku isi gukomeye cyane kuzaba guturutse ku ihangana rikomeye riri hagati y’America n’Uburusia hazaba intambara ikomeye cyane ho hatoya ngo ibe intambara ya (lll) y’isi yose uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar