Nyamara iyo muza kunshaka byari kuborohera!!!

Mar 21, 2025 njyanwa mu iyerekwa mbona mu kirere hejuru mu isanzure ry’ijuru, hari ibicu bisa naho bilimo kwiyegeranya nk’aho hari imvura igiye kugwa, mukanya gatoya bya ibicu bitangira guhindura ibara rya byo bitangira kugenda bisa naho bilimo kuba umutuku, ikindi gice bisa n’umukara, maze ndabwirwa ngo ibyago bikomeye cyane muri gakondo ya bakiranutsi biraje kandi vuba byihuse cyane, ni bindi bice by ’abatuye isi bihuye na kaga gakomeye cyane, ibyago, amakuba uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, burira abatuye kw’isi ya bazima uti, uku niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo avuga, dore umujinya we umanukiye abatuye isi, kubera gukiranirwa gukomeye cyane gukomeje kubera kw’isi ya bazima uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar