Icyo itegekoshinga riteganya mu gihe perezida yaba arwaye cyangwa apfuye

Ingingo ya 107  Article 107

Iyo Perezida wa Repubulika apfuye, yeguye cyangwa agize impamvu zimubuza burundu gukomeza imirimo ye, asimburwa by’agateganyo na Perezida wa Sena, ataboneka agasimburwa na Perezida w’Umutwe w’abadepite; iyo abo bombi batabonetse, imirimo ya Perezida wa Repubulika ikorwa by’agateganyo na Minisitiri w’Intebe.

Ariko usimbuye Perezida wa Repubulika uvugwa muri iyi ngingo ntashobora gushyira abakozi mu mirimo, gukoresha itora rya referendumu cyangwa ivugurura ry’Itegeko Nshinga, gutanga imbabazi ku baciriwe urubanza n’urukiko, cyangwa gutangiza intambara.

Muri icyo gihe, iyo Perezida wa Repubulika avuyeho mbere y’uko manda ye irangira, itora ryo kumusimbura rikorwa mu minsi itarenze mirongo cyenda.Mu gihe Perezida wa Repubulika atari mu gihugu, arwaye cyangwa adashoboye by’igihe gito gukora imirimo ye, asigarirwaho na Minisitiri w’Intebe.

In the event of the death, resignation or permanent incapacity of the President of the Republic, the President is replaced in an acting capacity by the President of the Senate; in the absence of the President of the Senate, by the

Speaker of the Chamber of Deputies and in the absence of both, the duties of the President are assumed in an acting capacity by the Prime Minister.

The acting President of the Republic referred to in this article shall not make appointments to public office, call a referendum, initiate an amendment to the Constitution, exercise the prerogative of mercy or make a declaration of war.

In the event that the office of the President of the Republic becomes vacant before the expiry of the President’s term, elections to replace him or her are organized within a period not exceeding ninety days.

In the case of the President of the Republic being out of the country, sick or temporarily unable to perform his or her duties, his or her duties are assumed by the Prime Minister.

egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar