Kuko wakunze gukiranuka niyompamvu na guhinduye umurwa wera wa Yerusalemu

Dec 10, 2015 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, kuko wubahirije ibyo wasabwaga kugirango ubone umugisha, nanjye nzubahiriza ibyo na gusezeranije kugirango umenye yuko nd’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, kuko wowe wakomeje isezerano ryanjye n’ubwo wahuye n’intambara zikomeye cyane, nyamara narakwirengagije ngo ndebe kwizera kwawe ndetse urarira cyane ugeraho uraceceka maze ngusezeranya ko nguhaye ubugingo buhoraho uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, kuko wakunze gukiranuka ukanga gukiranirwa na gusize amavuta aruta aya abami basigwa bimikwa, ni uko rero nkugize umucamanza wa bari mu isi ya bazima kugirango isi yose uyicireho iteka uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, nza guhindura umurwa wera, nzawita (Jerusalem) igihugu cyawe nta nzara izongera kukirangwamo, ariko abatazakorera Uwiteka Imana yawe (Majeshi Leon) abo bazagubwa gitumo ni byago bikomeye cyane, akaga, na makuba uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, kandi inzara nta bwo izava mu miryango yabo. Abakugiriye nabi ndetse bakigifitiye ishyari, abo nabo nza hangana nabo kugirango bazamenye ko barwanije umukiranutsi wanjye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore ibi byose nzabisohoza kandi nti bizatinda igihe cyabyo nikigera nza bisohoza byihuse icyo gihe umutima wawe uzikanga kandi uzarushaho kwaguka uzamenya yuko nd’Uwiteka Imana yawe uko niko Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa maze mbona imikorere ya abafarisayo uburyo abasezeranya abantu bashaka kurushinga (New Family) barobanuye ku butoni, kuko ba banza kubaza ibibazo bitandukanye kugirango ba buzabuze, ariko ufite cash bahita bamwumva ndetse nta ni bibazo bamubaza kuko bazi yuko icyo bashaka ari bukibahe uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, andika ubu butumwa maze ubushyire ahagaragara kugira ngo ubwoko bw’Uwiteka bamenye iyo mikorere ko Uwiteka Imana Nyiringabo atayishyigikiye uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore abashumba baragira intama zanjye barya izibyibushye gusa, naho izinanutse bakazireka kubera yuko atari abashumba nyabo ni abashumba baragirira ibihembo kandi nta nubwo nigeze mba hamagara uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore igihe kirageze ngo Uwiteka yiragirire intama ze, kandi azaziha abashumba we yitoranirije bazazivura izavunitse ndetse izinanutse zizabyibuha kandi zizashisha zishire Irungu kuko abihaye kuziragira batabihawe na nyirazo bazagusha ishyano uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, burira abantu banjye ubabwire uti, ahari amategeko, ubukene buragwira, ndetse n’intambara ziba nyinshi, ariko ahari Ubuntu bw’Imana (the grace of God) ubutunzi buba bwinshi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, ni uko rero abashaka kubona umugisha uturutse k’Uwiteka Imana Nyiringabo, ubabwire bahagarike gutanga icya cumi kuko utanga icya cumi 10% aba ayoborwa na mategeko uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, naho abayoborwa n’umwuka w’Imana baba mu buntu bw’Imana kandi aho Ubuntu buri ninaho umugisha uba uri uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo ukomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, kuko umuvumo ubana na mategeko Galatia 3:10 naho umugisha ukaba munsi y’ubuntu bwa Kristo w’Imana uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Acts 5:1-11

Ananias and Sapphira

Now a man named Ananias, together with his wife Sapphira, also sold a piece of property. With his wife’s full knowledge he kept back part of the money for himself, but brought the rest and put it at the apostles’ feet.

Then Peter said, “Ananias, how is it that Satan has so filled your heart that you have lied to the Holy Spirit and have kept for yourself some of the money you received for the land? Didn’t it belong to you before it was sold? And after it was sold, wasn’t the money at your disposal? What made you think of doing such a thing? You have not lied just to human beings but to God.”

When Ananias heard this, he fell down and died. And great fear seized all who heard what had happened. Then some young men came forward, wrapped up his body,and carried him out and buried him.

About three hours later his wife came in, not knowing what had happened. Peter asked her, “Tell me, is this the price you and Ananias got for the land?” “Yes,” she said, “that is the price.”

Peter said to her, “How could you conspire to test the Spirit of the Lord? Listen! The feet of the men who buried your husband are at the door, and they will carry you out also.”

10 At that moment she fell down at his feet and died. Then the young men came in and, finding her dead, carried her out and buried her beside her husband. 11 Great fear seized the whole church and all who heard about these events. 

Where there’s a law, there’s a curse! Where’s grace, there’s a blessing this a statement of the great Prophet Majeshi Leon. No matter how many times, the teeth bite the tongue, they still stay together in one mouth.! That’s the spirit of forgiveness. 

Translate »
Skip to toolbar