Niki gituma bakwanga kandi nta cyaha wabakoreye?
Mu isi iyo hadutse umunyabwenge udasanzwe ku bari bitezwe, intambara ziravuka, ariko usanga atari intambara zigaragara, ahubwo abatishimiye kubaho kwawe kugirango barebe yuko bagusimbura mu mwanya wawe cyane ko badashobora kumenyekana cyangwa kumvikana mu gihe cyose waba ukiriho.
Ikizakubwira yuko ibyo ukora bijyanye n’ubwenge cyangwa n’imbaraga zidasanzwe mw’isi ya bazima.Nta bwo ari abantu benshi bashimishwa nibyo ukora, ndetse sibenshi bitaho ku byo ukora kugirango bakwereke yuko ibyo ukora ntawubyitayeho kandi ko bidafite umumaro.
Ariko bajya bihisha cyangwa biherera bagatera akajijsho ku byo ukora, cyangwa bakanabibaririza mu bwihisho.Nuramuka ubonye ibintu nk’ibi, ujye umenya yuko muri wowe hari icyo Uwiteka Imana yashyize muri wowe.
Ukimara kubona ibyo, usabwa gukora iki? Ubaho mu buzima bwa wenyine wirinda cyane abanzi batishimira ubwenge bwawe, ndetse nimilimo ukorera kw’isi kugirango ubanze ushinge imizi mu isi ya bazima.
Ikizakubwira ko uri umuntu udsanzwe, uzatangira kubona inshuti zawe usibye ko nta ni nshuti zibaho, ariko ubaye uzifite uzatangira kubona baguca intege kugirango udakomeza kwiyagura mu bwenge no mu mbaraga mu mitekerereze yawe batinya ko ejo hazaza hawe ushobora kuzaba umuntu ukomeye kurushaho uko uri uyu munsi.
Iyo babonye ubananiye batangira kuguhunga kugirango wisange uri wenyine, maze bigutere kwibaza impamvu uri wenyine, ahubwo iyo bagutaye uba ubonye umwanya mwiza wo gukora gahunda zawe ari muntu ukurikirana ibyo ukora.
Icyo ukwiye kumenya umuntu wese yaba uwo muvukana cyangwa uwo mutavukana ashobora kuba umwanzi wawe kubera ishyari ry’imbaraga zo gutekereza no gukora ibintu bidasanzwe bishingiye kubwenge n’imbaraga zibitekerezo wahawe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Hari abanzi batagaragara bashobora kwica gahunda zawe ubaye utabitayeho ushobora kwisanga utageze kumugambi wawe kubera gusuzugura ibintu bito bito bisa nkáho nta cyo bitwaye, ariko nyamara bigutwaye cyane.
- Abagore
- Inzoga
- Inshuti
- Umugore Washatse ubaye utabaye maso ngo umenye icya muzanye niba yarazanywe no kubaka urugo cyangwa yarazanywe no kugusubiza inyuma ngo utazigera kumugambi wawe
- Kwizera abantu cyangwa ibintu bidafite urufatiro cyangwa ishingiro.
Buri cyintu cyose ugomba ku kigenzura neza niba kitabangamiye ubwenge bwawe cyangwa ubuzima bwawe.
Bishobora kuba byiza kuba wenyine cyangwa gukorera mu bwiru igihe cyose gahunda zawe utari wazitunganya neza kugirango zitazaburizwamo n’abanzi.
Nta muntu uberaho undi, ni wowe ugomba kwiberaho mu gihe cyawe, abana bawe bashobora kuba bamwe mu inshuti zawe kandi bashobora kugufasha kugera kumusaruro mwiza.
Kugira ubwenge udafite amikoro ahagije ngo ubashe kugera kumugambi wibyo wibwira, bishobora kuba inzitizi, ariko ushobora gushakisha inzira zizamara igihe kirekire ushakisha uburyo ibyo ushaka uzabigeraho. Nta muntu uzagushyiraho imbaraga usibye wowe ubwawe kuko uvuka wavutse wenyine nta we mwavukiye rimwe.
egretnewseditor@gmail.com













