Ishyari, gusuzugura, no kwirengagiza nta bwo bishobora kubafasha ahubwo muzabihomberamo
Abanyarwanda n’ubwoko buteye ubwoba bazi gushinga ijosi bagasuzugura Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, ikindi ubirebye neza usanga bose ari bamwe, kubijyanye no kutumvira no gusuzugura ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo. Kandi burya ubugome bwose isooko yabwo ituruka mu kutumvira no kutubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Dushingiye kubyabaye mu mwaka w’I 1994 byibuze hakabayeho hariho abanyarwanda igice kigaragaza kubaha Uwiteka Imana Nyiringabo. Yewe na nyuma yuko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo akoresheje Umwakagara gufunga insengero kubera impamvu z’Ubuhanuzi nimanza zitabera, abiyita abanyamwuka usanga bakomeza gushinja ubutegetsi ko bubangamiye amadini kandi bazi neza impamvu yafungwa ryayo.
Igitangaje nta muntu n’umwe uvuga ko Ubuhanuzi twahanuye kandi duhanura ar’ibinyoma, n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa bitwaza ki atimye ingoma ni we wabyiteye kuko twamugiriye inama agomba gukurikiza kugirango ashobora gusubira ku ingoma arazanga ahitamo kunywana na za magigiri z’abega (Jean Marie) ndetse twanaburiye yuko umwana abereye ise wabo SGT. Ntaganira Christian wabanaga n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa ko ajya muri Embassy y’uRwanda akaba alimo kugambanira Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa, yica amatwi aravuga ngo ololololo Majeshi we ibyo birashoboka?!
Ababazwa n’uko Kigeli V Ndahindurwa atimye ingoma, mujye mureka urugamba! Ubwo narimfungiye muri Uganda (ICRC) Red cross yamusabye ko yanyoherereza invitation bakanshakira (air ticket) bakanjyana muri USA, arabyanga. Uwahoze ari Chancellor we Boniface Benzinge anshakira invitation yo kujya muri America arayohereza mu gihe nalimo kwitegura gufata urugendo abibwira Kigeli V Ndahindurwa kugirango atazavuga ko yamuhishe ko nzaza amaze kubimenya ahita abibwira Jean Marie Gakwaya kandi azi neza ko na mubwiye ko ari magigiri, abanyarwanda bose ni abanyeshyari rizabamarira ku icumu!
Guhanura ko runaka azima ingoma bisobanura yuko hari condition ugomba kwubahiriza utazahirahira ngo unyuranye na yo mategeko uba wahawe n’Ubuhanuzi cyangwa se na bapfumu mu gihe bakoraga bari bagifite ubushobozi kuko ubu nta ngufu bagifite kuko bamaze gucirwaho iteka n’ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Kugirango ubashe kubyumva neza, kugeza magingo aya Ubuhanuzi bwavuzeko kandi bukomeje guca amarenga yibigiye kuba muri gakondo ya bakiranutsi, ariko muzatungurwa no kubona abantu bicwa n’ubutegetsi bakorera amanywa nijoro kandi birirwa abasoma Ubuhanuzi buri munsi ariko umudayimoni wo gusuzugura no kutitaho ibyabaye n’ubundi birongeye birabaye kandi abantu benshi cyane bazagwa muri iyo intambara birirwa bavuga ngo bazasenga babihagarike.
Kugeza ubwo Imana yabaciriye amarenga ibyo gusenga irabihagarika kugirango babashe kureba kumenya no gutahura ibyahanuwe ariko reka daa! Bashyize ibiti mu matwi wagirango hari uwo bahima.
NB: impamvu y’Ubuhanuzi n’ukugirango umenye ibizabaho witegure ejo utazavuga ngo nti mwabwiwe, ndetse mwahawe n’ibimenyetso bihagije, reka dushimire n’uwagerageje gufata Ubuhanuzi akabushyira muri audio kuri YouTube kugirango murusheho kumva neza ibyahanuwe. Ntabwo ari twe twamuhaye akazi ko gukora uwo mulimo dore ko tutanaziranye gusa wenda yabonye ko bicyenewe kubikora kandi ndibwira ko hari abo byafashije cyane.
Reka dufate urugero mwese muzi neza aho Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yategetse ko kwa Rwigara nibashaka gushyingira Anne Uwamahoro undi mugabo utari Umwami Kigeli Ndoli ko azajyanwa kumpera y’ubutayu bishe amatwi baransuzugura byarangiye bamujyanye kumpera z’ubutayu nk’uko ibyahanuwe byabivuze!!! Nundi wese utekereza nko kwa Rwigara niko bizamugendekera ntazabura kujyanwa kumpera z’ubutayu bugufiya.
Byanze bikunze mugomba kwemera Ubuhanuzi, mwakwanga bukabemeza. Kuko imbaraga ububasha n’ubushobozi biri mu maboko y’Ubuhanuzi nta kindi mwabikora.Ibyo byose mwibwira byamaze kuburizwamo n’ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo. Just simple like that!













