Ibyo Trump akora bijyanye n’imanza zitabera, ariko igihe bizabangama azacirwaho iteka!!!
Pope mushya amaze gutorwa yitwa Robert Prevost amazina y’upapa yitwa Papa Leo XIV akimara gutorwa yahise acirwaho iteka, ariko n’ubundi yari yaraciriweho iteka nyuma yo kwirukana kuri uwo mwanya Papa Francis.
Usomye Revelation 13:1-18 ubona inkuru ya bibiliya cyangwa ubuhanuzi bwa bibiliya aho papa watowe Leo XIV ukomoka muri America, ejo hashize Donald Trump yaciye amarenga ubwo yatangazaga ifoto ye yambaye umwenda w’ubupapa aho itangaza makuru rya BBC gahuza miryango bamwihaye bakamwanika ku gahinga, naho yaralimo abacira amarenga yuko hagiye gutorwa umupapa w’umunyeMerica.
Ufashe iyo nkuru ya bibiliya iri mu byahishuwe 13 ukayisoma neza uhita ubona (the first beast) twagereranya na Papa Leo XIV watorewe gusimbura Papa Francis uhita ubona indi inkuru ya (2) yitwa (the second beast) wagereranya na Donald Trump aho iyo nkuru ivuga yuko the second beast azaba afite ishusho y’umwana w’intama, ariko ibituruka mu kanwa ke bifitanye isano na Dragon mu yandi magambo (SATAN).
Nibigaragara neza yuko ubutegetsi bwa Trump bugiye gukorera hamwe n’ubutegetsi bwa Papa Leo XIV kuko bose ari abanyaMerica, kandi bakaba basa naho bari muri gahunda y’Ubuhanuzi bwa bibiliya bwamaze kugera kurupapuro rwa nyuma rw’ibyahishuwe rwa 22.
Byashoboka ko na Donald Trump habura gatoya ngo ahabwe file number niba ibyo tulimo kumva no kurebesha amaso biramutse bikajije umurego birumvikana ko nta kabuza ashobora kuzacirwaho iteka aramutse akoze ibibangamiye ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
egretnewseditor@gmail.com













