Umwakagara asuzugura abategeka isi!!!
Dec 1,2015 njyanwa mu iyerekwa mbona abana (2) b’impanga bahatwaga kurya ibyo kurya kungufu, abo bana (2) umwe (1) yitwa «Media» cyangwa itangaza makuru naho uwa kabiri (2) yitwaga «Executive» cyangwa (ubutegetsi) bwite bwa Leta.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, abo bana uko ari (2) umuntu warushinzwe kubaha amafunguro kungufu, nabo niko barushagaho kwegera igikuta cy’inzu (igihugu) banga kurya ibyo byo kurya (intonorano) bahabwa ku ngufu za Leta uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore ubutegetsi bw’Umwakagara bwiyemeje gutoteza itangaza makuru kubera rikomeje gushyira ahagaragara amabanga y’ubutegetsi bwa FPR–Kagame (Umwakagara) nyamara dore na baturage bakomeje ku bwa maganira kure, ariko dore barimo guhatira abaturage gukunda ubutegetsi kungufu za gisirikare uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ndetse na bamwe bo mubutegetsi na bo bakomeje guhunga ubwo butegetsi aho kubwegera! Ahubwo bakomeje ku buhungira kure, kubera yuko batigeze bishimira buriya butegetsi. Ariko Umwakagara arimo gukoresha intonorano kugirango abantu bemere ubutegetsi bwe banze bakunze, ariko araruhira ubusa kuko bitazashoboka yuko bayoboka buriya butegetsi bwe kuko busigaje igihe gito cyane bugakurwa ku ngoma uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, uku niko Uhoraho Nyiringabo avuga, nuko rero burira abaturage bo muri gakondo ya bakiranutsi ubabwire uti, mwiyambure ibibaremera byose by’ingoma by’Umwakagara kubera yuko igihe cye cyageze kugirango ibyahanuwe byakuyeho abamubanjirije, na we ni ko ibyahanuwe byavuze ko akuwe ku ingoma, niko bisohoje umulimo wabyo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore itangaza makuru hamwe na Leta y’Umwakagara isi igiye kongera gusaba yuko bakubahiriza uburenganzira bwa muntu. Hamwe na mategeko agenga demokarasi, ariko uko isi ibisaba ninako Umwakagara hamwe nitangaza makuru rye, bakomeza kugenda barushaho kutubahiriza amategeko bahawe n’isi yose kandi kutubahiriza amategeko ngenga mikorere y’isi bivuze yuko isi igiye ku kuruka uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, urubyiruko nyarwanda bagiye kwinjira mu ishuli rikomeye cyane riherereye ku musozi wo kwigishirizaho abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi kwubaha Uwiteka Imana Nyiringabo kugirango bamenye yuko Uwiteka ari we Imana kandi ko ashobora byose uko niko abivuga.
egretnewseditor@gmail.com













