Guhunga kw’abatuye umurwa mukuru w’ Isalem (Kigali) kuzaba guteye ubwoba cyane!!!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomezaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore inkozi zikibi zirirwa ziguhiga za maze kunywa kuri aliya mazi, za maze ku ryoherwa ni byisi, nyamara hasigaye igihe gitoya, bagakozwa isoni imbere ya mahanga n’isi yose, kuko Uwiteka ari we waremye isi n’ijuru, kandi byanze bikunze agomba kwihesha icyubahiro kugirango abatari bazi cyangwa bemera yuko mu ijuru hari Imana noneho bemere yuko ari we Imana ishobora byose uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, humura ntutinye kandi ntugire ubwoba buriya butayu warebesheje amaso yawe, ntuzongera kubusubiramo ukundi n’ubwo umwe mu bo mukorana umurimo yamaze kugambana, kandi ya maze kurya intonorano z’Umwakagara kubera ko amaze kunamuka mu byo kwizera uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, witinya kandi wigira ubwoba, kuko ngiye kuguhisha mu gikari cy’abakiranutsi, dore nd’Uwiteka wifite imibiri byose mbese hariho icya nanira?

Jeremiah 32:27 Behold, I am the LORD, the God of all flesh: is there anything too hard for me? 27 “Behold, I am the LORD, the God of all flesh. Is anything too hard for me?

Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi maze ntambagira mu murwa wa (Jerusalem) umurwa mukuru wa gakondo ya bakiranutsi (Kigali) mbona uwo murwa (capital city) harabayemo intambara ikomeye cyane, maze iyo intambara ihitana za magigiri zishe umunyamakuru twakoranaga witwaga INGABIRE Charles wiciwe mu gihugu cy’Ubuperesi (Uganda) mbona hapfa na ba pastor na ba Bishop barimo Charles Rwandamura wahanuye yuko nta ntambara izongera kuba mu Rwanda ngo cyeretse hashize imyaka (400) ngo niho hazongera kuba intambara uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore iyo intambara izagwamo abagore benshi cyane, na bakobwa benshi cyane, ku buryo gakondo ya bakiranutsi izasigara nta bantu bayituye uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, icyo gihe nyuma yiyo ntambara kuzabona umugeni bizaba ari (exam) uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, icyo gihe Umwami namara kwima ingoma, bizaba bikomeye cyane, kuko izaba ari intambara hagati y’Uwiteka Imana Nyiringabo n’ingoma y’abega, bazarwana inkundura kugirango badakurwa ku ngoma, ariko bizaba iby’ubusa bazakurwaho bajyanwe mu butayu bugufiya kujya kwigishwa uko bubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, icyo gihe abega bazasahura ibigo by’imali ziciriritse byitwa za MICROFINANCE bahungane ayo mashillingi azaba ari muri ibyo bigo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore amadini yose akorera muri gakondo ya bakiranutsi azashiraho burundu, Uwiteka agiye gukubura igihugu cyose nk’uko uzi bakubura umuhanda wa kaburimbo nti hasigaramo umwanda namba kugirango isi yose izamenye yuko Uwiteka ariwe waremye ijuru n’isi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, burira imfungwa zifungiye muri gakondo ya bakiranutsi yuko zigiye guhura na kaga gakomeye cyane kuko ingoma y’abega nibona igiye gukurwaho bazica imfungwa nyinshi murwego kuburizamo ibimenyetso kugirango bazashinja ababafunze baramutse barokotse iyo intambara uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, abantu bose intambara izasanga muri gakondo ya bakiranutsi bazahura na kaga kandi cyane, kuko kuzayirokoka bizaba ah’umugabo ugasiba undi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

OCT 24, 2015 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’Umuntu uwahoze ari madamu wawe Mukandirima Murekatete Odette yagambiriye kurimbura ubuingo bwawe ukwiye kuba maso cyane uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

OCT 25, 2015 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu dore ikigeragezo kiraje kandi ni wowe gishaka ariko nta bwo gishobora ku kubonesha amaso yacyo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ishyari ryishe abantu benshi cyane bifuza yuko atari wowe wakabaye ukoreshwa n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, ahubwo ko ari bo bakabaye bakora umulimo ukora uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ishyari ryishe abantu kuko abenshi basanzwe bakuzi, ntibumva buryo ki ukoreshwa n’Uwiteka Imana ngo ntabwo bigukwiriye uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

OCT 26, 2015 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, muri gakondo ya bakiranutsi hari ibice (2) igice cya mbere ni gice cya politike ya RPF, nabayishyigikiye bose, igice cya kabili ni gice cy’abanyamadini bumva yuko RPF ibyo yakora byose yakabanje ku kubabaza bakayigira inama ngo kuko nabo bafite ingufu za baturage bayoboye kandi ko ari na bayobozi. Ubabwire uti ako kibazo kanyu mu minsi micyeya Umwakagara Paul Kagame araza kugikemura uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, witegereje bariya bantu uko bahangayitse cyane? Ndasubiza nti cyane na byitegereje rwose! Ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rirambwira riti, ikizere cy’abanyamadini (Synagogues Leaders) kimaze kuyoyoka kuko barabona ubucuruzi bwabo bw’ijambo ry’Imana bakoreraga butacyunguka nk’uko bwajyaga bwunguka nyamara ubabwire babe maso cyane kuko Uwiteka Imana Nyiringabo agiye kubatungura cyane ku buryo bazakorwa nisoni ku karubanda isi yose ibarebera uko niko Nyiringabo abivuga.

Skip to toolbar