Ibyo usabwa gukora ngo uhabwe ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo

Bene data bakundwa ndagirango mbamenyeshe yuko abatari muri iki cyiciro ngiye kuvuga hano, biragoye yuko bacirwaho iteka. Umuntu wese utari mu murongo wa ba (Pastors) cyangwa se iyobokamana, umuntu wese utari mu gaco kabapfumu na barozi, umuntu utari mu gaco kabicanyi bakorana na za Leta (politicians) umuntu wese utari muburiganya bw’abacuruzi, umuntu wese utajya kuraguza no guterekera, umuntu utari umuriganya cyangwa umwambuzi, umuntu wese utaramennye amaraso atariho urubanza, umuntu wese utari mu murongo windaya n’ubutinganyi, umuntu utagomwa mugenzi we, ishyari, urwango, ubugizi bwa nabo, ubugambanyi, nibindi bisa gutyo, biragoye cyane yuko bene abo bantu bacirwaho iteka rya burundu.
Abamaze gucirwaho iteka bemerewe guhabwa ubutabera bw’ibibazo byabo, kuko batabuhawe bisa no guhanwa inshuro ebyeri.
NB: Igikomeye muri ibi byose kandi Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo akomeje kungarukaho, niko kuwamaze guhabwa ubutabera bw’ibibazo bye, asabwa kudasubira mu bapfumu cyangwa murusengero. Kuko uramutse urenze kuri ibyo, wa muvumo wavumwe insengero na ba Pastoro uhita ukuzaho kandi wikuba inshuro (7) kubera kutumvira Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo aho ibya nyuma birusha ibya mbere kuba bibi cyane.
Aha ngaha ndabwira cyane kubasabye guhabwa ubutabera balimo kwitegura kubwakira, urabe wumva birenge ni wowe ubwirwa.
Nuramuka urenze kuri aya mategeko ubwiwe uyumunsi ntiringire yuko hari icyo ubutabera bw’ijuru hari icyo buzakumarira. Niba wumva utazabasha kubahiriza aya mategeko cyangwa amabwiriza, ubishatse wareka gupfusha ubusa amashillingi yawe wayagumana ugashaka ikindi wayakoresha aho kugirango ejo uzavuge yuko nta cyo twakumaliya.
Basically these are the God’s rules you will need to follow up without hesitates. But if you respect it definitely God’s justice will be implement upon of your life eternally.
egretnewseditor@gmail.com