Ku nshuro ya mbere, Ubwongereza bugiye gufata ibihano ku bantu banyuranye ku isi bwonyine

Dominic Raab, umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga, ni we uza gutangaza abafatiwe ibihano

Uyu munsi Ubwongereza, ku nshuro ya mbere nk’igihugu ubwacyo, buraza gutangaza abantu babarirwa muri za mirongo bwafatiye ibihano bubashinja guhonyora uburenganzira bwa muntu mu bice bitandukanye ku isi.

Dominic Raab, umunyamabanga wa leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, ni we uza gutangiza iyi gahunda nshya y’Ubwongereza bwavuye mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE).

Arayitangiza atangaza aba mbere bafatwa n’Ubwongereza nk’ababangamiye uburenganzira bwa muntu, imitungo yabo ikaba ifatirwa.

Mu bihe byashize, hafi buri gihe Ubwongereza bwafataga ibihano mu kivunge bwifatanyije n’ibindi bihugu bigize umuryango w’abibumbye (ONU/UN) cyangwa EU.

Ariko nyuma yo kuva muri EU – bizwi nka BREXIT – ubu Ubwongereza bushobora gufata ibihano bwo bwonyine nk’igihugu.

Kuri uyu wa mbere, Bwana Raab aratangariza inteko ibya nyuma bicyenewe ngo Ubwongereza butangire iyi gahunda nshya yo gufata ibihano.

Ibi bireba abantu cyangwa imiryango ishinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu ku isi, ndetse n’abungukira mu buryo bw’amafaranga muri ibyo bikorwa by’ihohotera.

Uwo munyamabanga wa leta y’Ubwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga aratangaza amazina y’abantu babarirwa muri za mirongo bafatiriwe imitungo iri mu Bwongereza ndetse batemerewe kwinjira muri icyo gihugu.

Uru rutonde rwa mbere byitezwe ko rugaragaraho amazina y’abantu bo mu Burusiya, Arabie Saoudite na Koreya ya ruguru, ariko, kugeza ubu, bivugwa ko nta bo mu Bushinwa baruriho.

Bibaye nyuma y’ubushyamirane hagati y’Ubwongereza n’Ubushinwa bwatewe nuko leta y’Ubushinwa yashyizeho itegeko rishya muri Hong Kong rijyanye n’umutekano.

‘Guhindura ingendo mu bubanyi n’amahanga’

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yavuze ko iryo tegeko riniga ubwisanzure bwa Hong Kong yahoze ikolonizwa n’Ubwongereza.

Umunyamakuru wa BBC James Landale ukurikiranira hafi iby’imibanire y’ibihugu avuga ko ubu buryo bushya bw’ibihano bw’Ubwongereza “bwari bumaze igihe butegerejwe”.

Uyu munyamakuru yongeyeho ko “bugize igice cy’ingenzi cy’intego ya leta mu bubanyi n’amahanga yo gutuma Ubwongereza burwanirira iyubahirizwa ry’amategeko mpuzamahanga n’uburenganzira bwa muntu”.

Ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Ubwongereza bivuga ko buza kuba ari ubwa mbere iki gihugu ubwacyo cyonyine gifashe ibihano ku bo gishinja guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Umuvugizi w’ibiro by’ububanyi n’amahanga yavuze ko ubu buryo bushya buzatuma Ubwongereza “bukorana mu bwigenge n’inshuti nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada, Australia n’Ubumwe bw’Uburayi”.

“Abazafatirwa ibihano mu gihe kiri imbere muri iyi gahunda bashobora kuzaba barimo abakora ubwicanyi bukorerwa abanyamakuru n’abakora mu itangazamakuru, cyangwa ibikorwa bishingiye ku iyobokamana cyangwa imyemerere”.

Bwana Raab yagize ati: “Guhera uyu munsi, Ubwongereza buragira ububasha bushya bwo guhagarika abafite uruhare mu bikorwa bikomeye byo guhonyora uburenganzira bwa muntu ntibinjire mu Bwongereza, bubabuza kwinjiza amafaranga muri banki zacu no kungukira mu bukungu bwacu”.

“Ntabwo tuzareka ngo abo bashaka gushyira mu kababaro no kwambura ubuzima inzirakarengane bungukire mu mahirwe Ubwongereza butanga”.

Skip to toolbar