Perezida Macron w’Ubufaransa yategetse ko hakorwa iperereza ku ruhare rwabwo muri Jenoside yo mu Rwanda
Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yashyizeho akanama k’impuguke ngo zikore iperereza ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yabaye mu Rwanda mu myaka 25 ishize.
Bigereranywa ko Abanyarwanda babarirwa mu bihumbi 800, biganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi, bishwe n’intagondwa z’abo mu bwoko bw’Abahutu mu gihe cy’iminsi 100 mu mwaka wa 1994.
U Rwanda rushinja Ubufaransa ubufatanyacyaha muri Jenoside – ikirego Ubufaransa bwakomeje guhakana.
- U Rwanda n’Ubufaransa bemeranije gukorana no gushigikirana
- Abantu 7 basabiwe kutabandanya gukurikiranwa kw’ikororwa ry’indege yarimwo Habyarimana
- Ubufaransa bwahevye kugira amatohoza kw’ikororwa ry’indege ya Habyarimana
Ako kanama k’impuguke umunani ubu kagiye gucukumbura mu bubiko bw’inyandiko gasesengura uruhare rw’Ubufaransa. Zirimo inyandiko z’ubutasi, iza gisirikare, izo mu biro bya perezida n’izo muri ambasade (ambassade).
François Hollande wahoze ari Perezida w’Ubufaransa yari yavuze ko izo nyandiko zari gushyirwa ahagaragara mu mwaka wa 2015.
Ariko nyuma yaho ho imyaka ibiri ubwo umushakashatsi yasaba uruhushya rwo kuzibona, inama y’itegekonshinga y’Ubufaransa yategetse ko ziguma kugirwa ibanga.
Itegekonshinga ry’Ubufaransa rivuga ko inyandiko zashyizwe mu bubiko na perezida cyangwa umuminisitiri zishobora kuguma mu bubiko mu gihe cy’imyaka 25 nyuma y’urupfu rw’uwo muntu.
François Mitterrand wari Perezida w’Ubufaransa mu gihe cya Jenoside yo mu Rwanda yapfuye mu mwaka wa 1996.
Iperereza rigamije iki?
Itangazo ry’ibiro bya Perezida Macron rivuga ko mu gusesengura amakuru yo kuva mu mwaka wa 1990 kugera mu mwaka wa 1994, hizewe ko ibyo izo mpuguke mu mateka no mu bushakashatsi zizageraho “bizatanga umusanzu mu gusobanukirwa birushijeho no kumenya” ibyabaye.
Mbere yuko Jenoside iba mu Rwanda, Ubufaransa bwari inshuti ya hafi ya leta yategekwaga n’Abahutu yari irangajwe imbere na Perezida Juvénal Habyarimana.
Byemezwa ahanini ko ihanurwa ry’indege ye ku itariki ya 6 y’ukwezi kwa kane mu mwaka wa 1994 ari ryo ryabaye imbarutso ya Jenoside.
U Rwanda rwashinje Ubufaransa kwirengagiza cyangwa kutabona ibimenyetso ruvuga ko byacaga amarenga ndetse no guha imyitozo intagondwa zakoze Jenoside.
Runashinja Ubufaransa – bwari bufite ingabo mu Rwanda bijyanye n’ubutumwa bwa ONU bwo kubungabunga amahoro buzwi nka MINUAR – gufasha bamwe mu bakoze Jenoside guhunga.
Ni ikibazo cyazahaje umubano w’ibihugu byombi, nubwo bwose mu myaka 10 ishize uwo mubano usa nk’uwivuguruye.
Bwana Macron ntiyemeye ubutumire bw’u Rwanda bwo kwitabira umuhango wo kwibuka Jenoside yo mu Rwanda uteganyijwe kuba mu mpera y’iki cyumweru, avuga ko habayeho ikibazo cyo kugongana kwa gahunda.