Dushingiye ku mateka y’ u Rwanda usanga rudafite amateka meza nk ’ibindi bihugu aho usanga isangira ry’ ubutegetsi cyangwa se (nation cake) byemera gusangira umugati nabo batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho. Uretse Uganda, Rwanda, Burundi, na Tanzania, ibindi bihugu byo mukarere usanga abanyepolitike bemera isangira ry ‘ubutegetsi no gukorera hamwe cyane ku batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho.
Ariko iby’ u Rwanda usanga ari umwihariko wa mateka mabi avanzemo urwango, amoko nivangura riteye isoni. Wenda tuvuge ko ubutegetsi buriho mu Rwanda ari ubwa gisirikare kandi bukoresha igitugu cyindenga kamere. Ubugome bakorera abaturage batitaye uwo uri we, ahubwo bashishikajwe ni nyungu zabo z’ubutegetsi ibyo byaba byumvikana n’ubwo bitemewe na mategeko cyangwa se demokarasi.
NB: Ikibazo abanyarwanda bafite ntabwo abanyepolitike bigaragaza ko batavuga rumwe na RPF-Paul Kagame bakorera abanyarwanda neza ngo berekane umusaruro wabo wo kutavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, ndetse ngo banagaragaze uko buzavaho.
Ahubwo birirwa mu matiku, batukana, babeshya, kandi bakibwirako abanyarwanda batabibona.
Urebye ibiganiro 2 Tabitha Gwiza Rwigara yakoze avuga kuri Me Rusagara Ignace aho yavugaga ko ngo yajyaniye Diane Rwigara telephone muri gereza kugirango imubere umutego wo kumwicisha. Ukongera ukareba ikindi kiganiro yakoze kumunyamakuru Mukankusi Uwimana Agnes cyavugaga ku bugambanyi bwe, uhita ubona neza ko Paul Kagame yashoboye opposiziyo aho kwa Rwigara Assinapol barimo kurwana no gushaka kwerekana ko umuryango wabo ari umuryango mwiza cyane kandi ko wagiriye neza abanyarwanda nk’aho ibikorwa bakoze batabyishyuwe!
Niba barahawe imyaka runaka badasora imisoro bakagaruza ayo batanze bashyiraho ubutegetsi, ndetse bakabona na kayabo ka za miliyari ubwo urumva atari ubucuruzi bakoraga? Bafashije RPF nta bwo bafashije abanyarwanda!
Ariko mu rwego rwo gushaka izina ryiza bagatangira kwereka abanyarwanda ko iyo bataza kuba aribo RPF itari gufata ubutegetsi.
Wagaruka kuruhande rwa Kayumba Nyamwasa wagize uruhare muri genocide yakorewe abatutsi, ugansanga yitakana shebuja bari kumwe akamushinja ubwicanyi bwose bakoranye kubera ko batagirakona atakibasha kubona umugati yabonaga. Ugasanga Me Rusagara w’umwere wemeye kwisiga ibyondo ngo abe umuvugizi wa RNC, kandi ibyabaye byose atarahari. Ahangaha wibaza inyungu Me Rusagara nk’umunyamategeko yaba afitemo kwemera kwisiga ibyaha cyangwa kuvuganira abakiliya be bakoze ibyaha kumanywa yihangu aho ashaka kubagira abere kandi bidashoboka.
Niho abanyarwanda bamwe bahitamo gucinya inkora ku ingoma y’abega kuko batabona icyerekezo cy’abavuga yuko barwanya ubutegetsi buriho. Kwitandukanya kw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho biha ingufu RPF-Paul Kagame. Wibaza amaherezo y’ u Rwanda na banyarwanda akakuyobera. Nta gushidikanya yuko ubutegetsi buriho bushobora kuzavaho mu buryo budasobanutse kandi bakazahiana abantu benshi cyane nk’uko bahitanye benshi mu mwaka w’i1994. Abanyarwanda bafite ubugambanyi bwinshi cyane kandi bukomeye! Ariko byagera kw’ishyari bigasya bitanzitse! Niba bari bafite ikibazo cy’amoko cyo nyine, ubu bazanyemo nibibazo bya mazu nyarwanda ari byo cyera ku ngoma za bami byitwaga amoko bitari amoko hutu, twa, Tutsi. Iyi niyindi ntambara ikomeye cyane ariko abayitangije bashobora kutazayisoza.
Intambara y’inzangano zimiryango zamaze gufata indi ntera ubu niyo intwaro barwanisha mu butegetsi. Yaba uburiho cyangwa abashaka ku busimbura bose bari gukoresha intwaro imwe.
Iki ni kimenyetso simusiga yuko mu Rwanda hadashobora kuba demokarasi kubera abarwanya ubutegetsi buriho nta bwo bari barenga ku rwego rwo kurenga amatiku urwango na amakimbirane.
Ubwami bwa YUHI IV bwabaye bufasha abanyarwanda kuba umwe, bwibereye muri America barimo kwirira PIZA na HUMBAGER nta bwo yitaye ku bibazo by’ abanyarwanda yabaye Umwami w’ikiragi.
Bizasaba yuko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abyitambakamo kuko nta wundi ushobora kurokora abanyarwanda.
Reka turangize twibaza ngo; kuki RPF-Paul Kagame arwanya itangaza makuru ryigenga? RNC bakarwanya itangaza makuru ryigenga? Igicumbi cyo kwa Rwigara bakarwanya itangaza makuru ryigenga? None niba barwanya itangaza makuru ryigenga batari ku butegetsi, umunsi bazabugeraho hazacuriki? Umwami Yesu Kristo ati, niba igiti kibisi bakigize gutya, ni bagera ku cyumye bizagenda gute? Tekereza kuri ako kantu!
Ariko turetse kwirengagiza, Imana yatanze igisubizo yategetse yuko abarwanya ubutegetsi bwa Paul Kagame bose bagomba gushaka Umwami Kigeli Ndoli, ariko barabyanze! Harya ubwo murashaka ko Uwiteka Imana Nyiringabo abakorera iki?
egretnewseditor@gmail.com
