Abahanga mu bya demokarasi bavuga ko,uburyo bwiza bwo kurwanya igitugu,atari ugukoresha intwaro ngo ujye mu ishyamba kureho ubutegetsi buriho.Ariko ibyo byubahirizwa iyo nta bwicanyi bukorerwa abifuza kuyobora igihugu.Ariko iyo ubutegetsi buriho bigaragara ko bukomeje gukorera ubwicanyi abatavuga rumwe nabwo,abashaka impinduka basaba gushyikirana maze Leta iriho yakwanga ko bashyikirana hakitabawaza intwaro abantu bakinjira ishyamba bakarwanira uburenganzira bwabo bagakuraho ubutegetsi buriho.
