Imihango yo kwibuka ku nshuro ya 75 igitero cy’ingabo z’ibihugu byishyize hamwe cyaganishije intambara ya kabiri y’isi ku musozo iraba muri iki cyumweru.Igitero kinini cyaganishije ku musozo w’intambara II y’isi cyagenze gite?
Umwamikazi w’Ubwongereza, Perezida Donald Trump wa Amerika n’abandi bayobozi b’ibihugu bitabiriye mihango uyu munsi yabereye ahitwa Portsmouth mu Bwongereza.
Iki gitero cyo mu kwezi kwa gatandatu mu 1944 cyagenze gite?
Ingabo z’Ubwongereza, Amerika, Canada n’Ubufaransa zateye iz’Ubudage zari zikambitse muri Normandy mu majyaruguru y’Ubufaransa tariki 06 z’ukwezi kwa gatandatu mu 1944.
Nicyo cyari igitero cya mbere kinini cyane cy’abarwanira mu mazi, mu kirere no ku butaka cyari gihuje izi ngabo z’ibihugu zifatanyije ngo zibohoze amajyaruguru y’uburengerazuba bw’uburayi yari yarafashwe n’ingabo z’abanazi ba Hitler.
Iki gitero cyohereje ingabo zirenga ibihumbi ijana ku myaro itanu ya Normandy mu majyaruguru y’Ubufaransa.
Ni igitero cyateguwe mu gihe cy’umwaka, cyagombaga kuba ku itariki nk’iyi ya gatanu z’ukwa gatandatu bizeye ko inyanja izaba ituje n’ukwezi kwazoye mu ijoro ariko haba imiraba n’umwijima bituma gikererezwaho amasaha 24 kiba tariki ya gatandatu.
Uwo munsi byagenze bite?
Indege zururukije ingabo zimwe inyuma y’ibirindiro by’umwanzi mu gihe amato ibihumbi nayo yariho asuka abasirikare ku myaro y’inyanja muri Normandy ngo rwambikane.
Nubwo ingabo z’abadage zari ziteze iki gitero ntizatekerezaga ko kizaba kingana gutyo.
Zahanganye n’amato yazanaga ingabo ku myaro itanu, ingabo za Amerika nizo zatakaje benshi mu mirwano yo kururutsa ingabo ku mwaro witwa Omaha.
Nyuma y’imirwano n’ingabo z’abadage zababuzaga kugera ku mwaro uyu munsi warangiye ingabo z’ibi bihugu byishyize hamwe zibashije kugera neza ku butaka no gukomeza imbere mu gihugu.
Ku myaro itanu ya Normandy hageze amato arenga 7,000 yazanye abasirikare bagera ku 156,000 b’ibi bihugu byishyize hamwe ndetse n’imodoka 10,000.
Kugeza izi ngabo n’ibikoresho kuri iyi myaro ntibyari gushoboka hatari indege z’intambara n’amato abasha kurasa byarushanga imbaraga abadage.
Kuri uyu munsi gusa abasirikare bagera ku 4,400 bo mu ngabo zishyize hamwe bahasize ubuzima, naho abagera ku 9,000 barakomereka abandi barabura.
Ibihumbi byinshi by’abaturage b’Ubufaransa nabo barapfuye cyane cyane kubera ibisasu biremereye byaraswaga n’indege n’amato by’ingabo zishyize hamwe.
