Mu gihe cy’imyaka myinshi ishize, inganda zikora imiti zafatwaga nk’igice “ntakorwaho” muri Amerika, kubera imbaraga z’abanyapolitiki bazivuganira.
Ariko, nkuko byagaragaye mu gihe cya vuba gishize, ibyo bishobora kuba bigiye guhinduka.
-
Habonetse ‘ibihumyo byica kuri 99% imibu itera malaria’
-
Kwirinda byatunaniye, dukomeze dukorere aho?
-
Umwongereza yakize umugera wa SIDA amaze guterwa ibinyamubiri bishasha
Mu kwezi gushize kwa gatanu, leta 44 zagejeje ibirego mu nkiko zirega kompanyi zikora imiti ko zimaze imyaka zigambana mu gushyiraho ibiciro by’imiti ku nyungu za bamwe.
Kugabanya ibiciro by’imiti yari imwe mu ntero ya Donald Trump ubwo yiyamamarizaga kuyobora Amerika – intero yashyigikiwe n’abademokarate ndetse n’abo mu ishyaka rye ry’abarepubulikani – ariko impande zombi kugeza ubu ntiziremeranywa uko byakorwa.
