Ibihano birimo gukurikirana bitavaho ari na ko bivuza ubuhuha, mu gihe Umwakagara Paul Kagame akomeje kuvunira ibiti mu matwi. Ariko nabyo aho bucyera biraza gukurwamo abisimbuze ipamba.
USA ya maze gutangaza ko u Rwanda na Paul Kagame bagiye gukurwa mu masezerano y’ubucuruzi yitwa AGOA ubusanzwe ashingiye ku myenda ya cagua iyo bakunze kwita mtumba, cyangwa imyenda yambawe yo mu bwoko bwa jeans ituruka muri Amerika izanwa muri Africa.
Uku kwezi kurajya kurangira ibintu bisobanutse neza niba twinjira mu ntambara na Paul Kagame cyangwa niba atanga ubutegetsi mu mahoro kugirango we n’umuryango we hamwe na gatsiko ke batajyanwa mu butayu bugufiya aho bashobora kuzatura ibihe byinshi cyane.
Abega bananiwe guhitamo, bagasanga gutanga ubutegetsi mu mahoro ibyabo bizaba birangiye, ariko noneho byagera ku intambara bagasanga uwo bahanganye nabo abarusha ingufu, imitima yabo ikarushaho gutitira. Birumvikana ko nitanga ubutegetsi mu mahoro abanyarwanda bazayoboka inzira y’ubutabera bwigenga buzaba butagikorera mu kwaha kwabo.
Icyo dukeneye ahanini n’ubutabera bwigenga budakorera mu kwaha ku butegetsi. Icyo rero nicyo abega badashaka kumva!
Ntekereza ko baramutse bemeye gutanga ubutegetsi mu mahoro nizere ko batasaba ko batazakurikiranwa n’ubutabera bwisanzuye kandi bwigenga. Icyo nta bwo kilimo. Gusa abagize uruhare mu guhungabanya amahoro mu gihe cy’umutekano nibo bazakurikiranwa.
Na none ni bakurwa ku butegetsi tuzabakurikirana tudashingiye ku masezerano ya mahoro yihererekanya bubasha mu butegetsi bwite bwa Leta. Reka Ubuhanuzi ni manza zitabera bikore umurimo wabyo kuko ibirunga hamwe n’umwuzure bigomba kumvira Uwiteka Imana Nyiringabo, byarangiza gukora umurimo byatumwe bikajya kwa Rwigara Assinapol naho bikahakora umurimo mwiza cyane hanyuma birakijya mu bashambo,no mu bakozo aho hose bizahakora umurimo byategetswe n’umucamanza uca imanza zitabera z’Uwiteka Imana Nyiringabo.
egretnewseditor@gmail.com
