Home Politics Ikurwaho ry’ubutegetsi bwa Kigali bivuziki ku banyarwanda

Ikurwaho ry’ubutegetsi bwa Kigali bivuziki ku banyarwanda

0

Ubutegetsi bwa RPF–Paul Kagame buramutse bavuyeho nyuma y’imyaka 32 hakoreshejwe ingufu za gisirikare byaba ari ibintu bigayitse kuri RPF–Paul Kagame hamwe na bacura bwenge be barimo Dr. Tito Rutaremara na Dr. Charles Muligande hamwe na bandi benshi basangira ngendo bagize agatsiko kabicanyi bamaze kwica abanyarwanda benshi bazira kutabona ibintu kimwe n’ubutegetsi bwabo.

Kurundi ruhande byaba bishimishije cyane kuba basubira mu Buhunzi, maze bakumva umuganura ni cyanga by ’umusaruro w’ibyo bahinze muriyo myaka yose bamaze ku butegetsi.

Birumvikana neza ko bizaba biteye ubwoba cyane, kuko bazatangira gusiragira mu nkiko mpuzamahanga, ariko cyane ingabo za RPF–Paul Kagame harimo Gen.Ibingira Fred wahitanye abahutu benshi cyane ku Gikongoro na Butare kugirango yambikwa ipeti rya general.

Burya ntacyo Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo avugira ubusa, ajya kuvuga imishyikirano hagati ya Paul Kagame n’Umwami Kigeli Ndoli, yari yabaciriye inzira, barabisuzugura sinzi impamvu Imana yabahaye ayo mahirwe kandi baraciriweho iteka? Nta bwo bari bakwiye guhabwa ayo mahirwe!!!

Burya umugore yi yemera cyane kumugabo wa mushatse iyo akiri murugo atararwirukanwamo, iyo amaze gutandukana n’umugabo, akabona abajyaga ba mutereta ndetse bakanamubwira ko aramutse avuye murugo rwe yabona undi mugabo, abyemera iyo aruvuyemo akabona nta n’umubaza izana rye.

Na RPF–Paul Kagame bazabyemera igihe bazabona amabandi ya banyamahanga ababeshya ko abavuganira ku bikomerezwa bitegeka isi kandi baramaze gucirwaho iteka, nta cyo ba bamariye.

Kuzabona abo bakabwe bangoye guhunga igihugu bizaba bishimishije cyane kuko banze guca ubuhunzi kimwe mu ngingo (8) za RPF–eighty programmer. Gukurwaho kumeza wari wicayeho urya umuleti wa mugani wa Tito Rutaremara ntako bisa. Ariko kandi bizaba binagayitse cyane kubona mu gihugu kizima haburamo abanyabwenge bashobora gutanga ibitekerezo byatanga ituze mu gihugu.

Icyo gihe ntekereza ko aho Kayumba Nyamwasa azaba yibereye ashobora kuzaseka cyane kuko azaba abonye ibigarasha bigenzi bye. Sinzi niba icyo Paul Kagame azaba akiri iturufu. Amahirwe we azaba yamaze gushiramo umwuka asange abo yaciye ibihanga barimo SGT.Major Robert Kabera.

Iyi nkuru kuyandika biroroshye, ariko iramutse ishyizwe mu bikorwa byaba ikindi cyintu gikomeye kandi gitangaje cyane, kandi gishobora kuzafata ibihe byinshi kugirango bisobanuke neza.

Tekereza rero za intore birirwa batuka abantu kuri za nkoranyambaga, nta bwo bazongera kugaragara bazaruca bahinduke ibiragi. Isi yose igiye gutungurwa cyane, usibye ko bamwe bari babyiteze, ariko abo si benshi cyane nk’uko babitekereza.

Imanza zitabera ibyo zikoreye umushingamateka wo muri America ILHAN Omar/Nur Said, biteye ubwoba, nta gushidikanya yuko na bandi bakoresha umwuka w’ikinyoma kandi waraciriweho iteka, nabo batazabura guhura na kaga gakomeye cyane kw’isi ya bazima.

egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar