Home Politics Ubugome bw’abanyarwanda nta mwitero bugira!!!

Ubugome bw’abanyarwanda nta mwitero bugira!!!

0

Nta bwo ushobora guhungira muri Uganda uturutse mu Rwanda ufite inkomoko yo mu nzu y’abanyiginya ngo uzagire amahoro byanze bikunze barakwica cyangwa waba wishoboye baka gukenesha. Iryo nihame rw’ubutegetsi bwabo mu nzu y’abasinga/abasita hamwe n’abo mu nzu y’abega bahuriyeho.

Bitewe ni reme rw’ubutegetsi bwa Kaguta Yoweri Museveni uko buteye, bugizwe ni bice hafi 5/6, ubusanzwe umubyeyi wa Kaguta Yoweri Museveni akomoka mu mu bwoko bw ’abatwa, n’umusinga, ariko nyina Kukundeka washakanye na Kayibanda ari we mubyeyi wareze Kaguta Yoweri Museveni akomoka mu nzu yabasita.

Yafashe ubutegetsi yiyegereza abega, abashambo, abasinga akomokamo, abasita bamureze, abashingwe batera umwaku, na bandi bakomoka mu mazu cyangwa imiryango mitoya bashakisha imibereho bahakirizwa. Aho niho ruzingiye ku bakiri batoya batazi ibanga ryo gutegeka mu Rwanda no muri Uganda.

Ku kagambane ka Yoweri Kaguta Museveni na Paul Kagame bihimura ku bo mu nzu ya abanyiginya ari bo abahindiro (inzu y’ubwami nyiginya) bakoze ibishoboka byose bamaze gufata ubutegetsi bwa Uganda batangiza urugamba kugirango babamarire mu ishyamba aho nta gakuru kazamenyekana.

Ibyo bamaze kubigeraho bafata ubutegetsi bw’ u Rwanda abega bima ingoma none ubu baraganje barica bagakiza. Bakibagirwa yuko n’abanyiginya nabo mu gihe cyabo niko byari bimeze baricaga bagakiza, none ubu barimo kurindagira babuze epfo na ruguru.

Abahutu basimbuye ubwami bari bayobowe na Gerigoire Kayibanda bishe abatutsi barabashwiragiza karahava kuko bari bashyigikiwe n’Ababiligi. Baje gusimburwa n’abakiga bo kwa Habyarimana nabo bakomereza umurya umwe bakomeza kwica no gucinyiza abatutsi karahava.

Bimaze kugaragara ko abanyarwanda yaba abahutu cyangwa abatutsi bose ni abicanyi kandi ni bisambo. Abandi bivuga neza ko ari imfura za abantu beza, nabo ni bisambo kandi bafite ubwibone bukabije aho bashaka kwigaragaza ko ari ibitangaza kandi bashobora gukiza abanyarwanda.

Usanga buri umwe akurura yishyira kugeza naho basuzugura ijambo ry’Uhoraho ni manza zitabera none baratatanijwe nta uvuga rumwe nundi ahubwo usanga birirwa baterana amagambo.

Baracyafite ya myumvire yuko bagomba gusuzugura abakene bari munsi yabo tugakomeza kubakorera. Nyamara nta bwo bishoboka yuko habaho abakire hatariho abakene.

Isi yageze kure cyane ku buryo buri wese ufite ijambo ashobora kugira icyo yavuga abantu bakamukurikira batabanje kubaza ngo akomoka kwande. Abo abahutu cyangwa abatutsi bigira beza usanga bafite amacakubiri y’amoko cyangwa y’u turere (divide and rule).

Guhunga ujya Uganda n’uguhungira ubwayi mu kigunda, cyeretse uhanyura wigendera nabwo yaba Uganda cyangwa u Rwanda nti babimenye kuko bahita bagucuza utwawe twose ugasigara amara masa nta ho wari wagera. Aya ni amateka twabayemo kandi tuzi neza n’ubwo bajya bashaka kuyasibanganya. Abandi basigaye nabo uzabumva birirwa batukana bita bagenzi babo ko ngo ari imbwa kazi, ko batabyaye ahubwo babwaguye ibibwana. Ubundi mu byukuli iyo niyo shusho ya banyarwanda bo muri iki gihe nta bahishe. Abo bavuga ko bagenzi babo babwaguye ngo nibo Umwami David uzategeka u Rwanda azakomokamo na we unyumvire. Ariko Umwami David yatinye kwica Umwami Saur ndetse na SHIMEI umwana wa Gera wamututse yirinze kugira icyo amutwara kandi yari Umwami.

egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar