Home Politics Amaraso ya Robert Kabera murayanyoye, ariko bigaragara yuko mutari mwashira inyota!!!

Amaraso ya Robert Kabera murayanyoye, ariko bigaragara yuko mutari mwashira inyota!!!

0

Ba bloggers bakorera ingoma y’abega bari bamaze iminsi barabuze content maze bahimba umugambi bafatanije na Leta ya Uganda bategura umugambi uko baca igihanga umuhanzi Kabera Robert azize kuba ari mwishwa wa Gen. Gisa Fred Rwigema na we wishwe na Paul Kagame kw’ikubitiro ry ’urugamba rutangiye.

Byibuze mama Bebe (Uwineza Claudine n’umugabo Darius Kayobera, na Bosco Empire views babonye zirabamaza amezi (6) bariho neza barya bakananywa amaraso ya Robert Kabera.

Abanyiginya barabamaze hasigaye ingerere! Ariko nta bapfira gushira, gusa nibaza umunsi ingoma y’abega izakurwaho hamwe n’ingoma y’abasinga ya Uganda bizavaho uko bizagenda! Nta gahora gahanze kuko na Muamar Gandalf yategetse imyaka 42 avaho.

Reka tubitege amaso, gusa natangajwe no kumva ngo polisi y’ u Rwanda irashaka gukora iperereza kurupfu rwa Robert Kabera. Yaba yarahunze igihugu cya mwishe barangiza ngo barashaka gukora iperereza, mbese igihugu yahungiyemo nta nzego za polisi bagira. N’i nkuru yanditswe ni kinyamakuru Igihe.com mbega gashinyaguro?!1

Nyuma yo kwica mwishwa wa Dr. Pastor Bayingana wayoboraga ikinyamakuru umuvugizi Jean Bosco Gasasira waguye muri Sweden, bamukurikije mwishwa wa Gen. Gisa Fred Rwigema.

Birashoboka cyane yuko muzica na bandi benshi cyane! Ibyo nta muntu wabijyaho impaka kuko abo mu maze kwica ni benshi kurusha abasigaye. Ariko bitinde bishyire cyera muzashyikirizwa inkiko byanga bikunda kuko isi nta bwo isakaye kandi uwari we wese ya munyagira.

Ingwe nta bwo yarizi gufata ku gakanu, ahubwo yarigishijwe.

Reka mbonereho umwanya wo kugaya byimazeyo abatauvuga rumwe n’ingoma y’abega, bumva yuko atari bo basimbuye Umwakagara Paul Kagame ku butegetsi amahoro adashobora kuboneka! Ariko kandi na Robert Kabera wemeye kuba umunyaryango wa RNC, kandi aziko baciriweho iteka n’ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo bakaba bazengurutswe n’umuvumo, buriya koko nta bwo yaduhemukiye!

Arabizi neza uruhare rwa Kayumba Nyamwasa yagize murupfu rwa nyirarume Gen. Fred Gisa Rwigema, yarangiza akongera kujya kwifatanya nabo?

Okay, simurenganya cyane, abanyarwanda benshi bafite ibibazo byo kutumva no kutumvira ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo, kuko ahari bibwira yuko bishoboye cyane badakeneye Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ndimo kwibaza ninde ugiye gukurikiraho ngo za magigiri zikorera ubwami bw’abega zongere kubona content bongere babone cash bakomeze kubaho neza dore ko mu butegetsi bwabo agatara karatse! Ninde wundi se w’icyamamare uzwi nkuko Robert Kabera yarazwi bazica hakaboneka za views nyinshi kugirango YOUTUBE iza bishyure akangari ka ama euros?

Ku muntu utekereza neza usanga Paul Kagame arimo guhemukira umuryango we, Yes, we arimo kwishakira umutekano atitayeho ejo hazaza habanyarwanda ndetse na basangira ngendo be, byanga bikunda ubutegetsi bwe buzavaho. Kandi ababaye muri iliya ngoma bose bazafungwa nk’uko interahamwe zafunzwe na nubu baracyakurikiranwa.

Byanze bikunda ingoma ya RPF bazongera gukora genocide. Bazamara abanyarwanda kuko ibyabaye mu Rwanda byose babifitemo uruhare, kandi nta cyo bayobewe. So they will kill people without mercy. Time will tell let us wait.

 egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar