Abanyarwanda bahunze u Rwanda kandi bakoreraga Leta ya Kigali, ni gute ikinyamakuru igihe.com batangaza ibyababayeho mu gushimutwa na Leta ya Kampala niba abdakorera ubutegetsi bw’ u Rwanda?
Nigute utanga telephone numbers za we kandi uhigwa na Leta y’ u Rwanda? Mbere yuko bica Robert Kabera Uwineza claudine ybanje gutangaza yuko Bosco yashimuswe kandi byari ibihuha, byari uburyo bwo gusasira icibwa mutwe wa Robert Kabera.
Tel: +256 794 691 001

Umuryango w’Abanyarwanda washimutiwe i Kampala
Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI) rwashimuse Abanyarwanda babiri, Kayobera Darius n’umugore we Uwineza Claudine, bakuwe aho bakoreraga ubucuruzi mu Mujyi wa Kampala.
Uyu muryango ufite abana batatu washimuswe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 28 Mutarama 2019.
Virunga Post yanditse ko Kayobera yari amaze imyaka irindwi akorera ubucuruzi muri Uganda aho afite inzu zitunganya imisatsi n’inyubako y’ubucuruzi mu gace ka Rubaga. Amakuru avuga ko Kayobera n’umugore we bafashwe na CMI ku birego by’uko ari ‘intasi’ z’u Rwanda.
Itabwa muri yombi ryabo rikurikiye iry’abandi Banyarwanda benshi bafashwe n’inzego z’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakanakorerwa iyicarubozo kuva mu myaka ibiri ishize.
Abanyarwanda benshi baba n’abakorera ingendo muri Uganda bashimutwa nyuma yo kwambikwa umwenda w’ubutasi nyamara ari abaturage bashaka imibereho mu bikorwa by’ubushabitsi.
Abashimutwa n’abakora muri CMI cyangwa abapolisi muri Uganda, babwirwa kwinjira mu modoka badateye hejuru.
Mu buhamya bw’umwe mu bakorewe iyicarubozo na CMI yavuze ko “Babikora badafite inyandiko iguta muri yombi, ntibamenyesha ufashwe ibyo aregwa n’ibindi. Inshuro nyinshi ‘abatawe muri yombi’ bakururwa mu modoka batunzwe imbunda n’abantu batazi.’’
Yakomeje ati “Hari igihe ufashwe afungwa amaso mbere yuko imodoka ihaguruka, ikazenguruka umujyi wose mbere yo kumwerekeza mu bigo bitazwi bafungiramo abantu. Inshuro nyinshi ndetse byabaye nk’akamenyero ko Abanyarwanda bashimuswe bakorerwa iyicarubozo bahorwa ubusa.’’
Ubwiyongere bw’Abanyarwanda bashimutirwa muri Uganda bukomeje kugira ubukana, ndetse umusesenguzi ukomeye muri Uganda yabwiye Virunga Post ko byagenze no mu baturage bo hasi bashidikanyaga ko inzego z’umutekano muri Uganda zigambiriye kugirira nabi Abanyarwanda.
Ati “Bishoboka bite ko abantu bose bafashwe, bakabazwa, bagatotezwa, nta numwe wagejejwe imbere y’ubutabera ngo buri wese yirebere ukuri?’’
Mu Ukuboza 2018 Uganda yataye muri yombi Umunyarwanda Moses Ishimwe Rutare w’imyaka 33 wakoreraga i Kampala, washimutiwe ahitwa Bugolobi n’abantu bakora muri CMI.
Mu bafashwe bakagirirwa nabi harimo Gatsinzi Fidèle wafashwe ku wa 9 Ukuboza 2017, yagarutse mu Rwanda atwawe mu igare ry’abafite ubumuga.
Ku wa 22 Mutarama 2019 kandi inzego z’umutekano za Uganda zataye muri yombi ndetse zirukana ku butaka bwayo abanyamahanga babiri barimo Umunyarwanda Annie Tabura n’Umufaransa Olivier Prentout, bakoreraga MTN Uganda, bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa bibangamiye umutekano w’igihugu.
Mu minsi ibiri ishize, abandi Banyarwanda babiri barimo Kayihura Potien w’imyaka 53 na Tuyiringire Emmanuel w’imyaka 25 bo mu Ntara y’Amajyaruguru, bagejejwe mu gihugu batanga ubuhamya bw’ihohoterwa bakorewe muri Uganda aho bamaze igihe bafungiye, bagasabwa ruswa ngo barekurwe.
Kuva mu 2017, Abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gutabwa muri yombi mu mikwabo itandukanye, bakorerwa iyicarubozo, bamwe bagarurwa mu gihugu binyuranye n’amategeko.
Ibikorwa byo gushimuta Abanyarwanda bakorera ingendo muri Uganda bifitanye isano n’umubano w’akadasohoka wa CMI n’abagize Umutwe urwanya Leta y’u Rwanda (RNC) uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, ufite umugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Uganda yanashyizwe mu majwi mu bikorwa bitiza umurindi imitwe irwanya u Rwanda irimo RNC ya Kayumba na FDLR ibarizwa mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abakuru b’ibihugu byombi kuva mu 2017 bamaze guhura inshuro nyinshi baganira kuri iki kibazo ariko kugeza ubu ntikirabonerwa umuti urambye, kuko nta munsi w’ubusa hatavugwa ihohoterwa rikorerwa abanyarwanda.
Muri Werurwe 2018, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Uganda, Yoweli Museveni, byibanze ku mutekano hagati y’ibihugu byombi no mu karere n’ibindi.
Ku kibazo cy’abanyarwanda bakorerwa iyicarubozo muri Uganda bashinjwa ko ari intasi, Museveni yavuze ko abakuru b’ibihugu byombi bemeranyije ko inzego zishinzwe ubutasi zagirana imikoranire ya bugufi kugira ngo bajye babona ibimenyetso bihagije kuri buri kibazo.
Kuva ibyo byavugwa, ibibazo by’umubano hagati y’ibihugu byombi ntibyigeze bihagaragara kuko abashimutwa bakomeje kwiyongera.
Mu minsi ishize habonetse ibimenyetso bishya by’uburyo Uganda iri mu bikorwa bibangamiye umutekano w’u Rwanda, ubwo inzego za RDC zataga muri yombi abayobozi babiri bakomeye muri FDLR bavuye muri Uganda, bagahishura imigambi ya FDLR na RNC yo gutera u Rwanda baturutse ku butaka bwa Congo.
Abo ni LaForge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR na Theophille Abega wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe.
Iyo migambi byagaragaje ko icurirwa muri Uganda, n’ubuyobozi bwayo bubigizemo uruhare.
egretnewseditor@gmail.com