Home Top News Inama y’ubukungu bw’isi yose yabereye Thailand Bangkok baragira inama abatuye isi

Inama y’ubukungu bw’isi yose yabereye Thailand Bangkok baragira inama abatuye isi

0

Amakuru dukesha umukuru wa bank nkuru y’isi yitwa (The International Monetary Fund) witwa Kristalina Georgieva mu nama bakoreye mu gihugu cya Thailand- Bangkok hamwe na bandi bafatanya bikorwa bashinzwe ibigega by’ubukungu mu nama yabo bavuze ko isi iremerewe ni myenda cyane ibihugu bikennye bimaze kugaragara ko bitishyura neza amadeni bafashe.

Basabye ibihugu bikize n’ubwo nabyo bifite imyenda myinshi cyane, ko bikwiye kugira icyo bikora kugirango ubuzima bureke gukomeza guhenda cyane. Ndetse banasabye ko intambara zo mu burasizuba bwo hagati (middle east) zahagarara zikarangira burundu. Byaba atari ibyo ubuzima bugiye kurushaho kuzamuka cyane ku buryo abatuye isi bazabaho mu buzima buhenze cyane abenshi bataza bishobora.

Yarangije asaba abatuye isi ko hari ibyo bagomba kwigomwa mu gihe ibiciro kw’isoko bishobora kuzamuka cyane kuko bigaragara yuko abantu bazananirwa guhangana ni biciro kw’isoko kubera isi iri mu kaga gakomeye cyane.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar