Jan 20,2016 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, umukuru w’igihugu cy’ u Rwanda Uwiteka azamureka akore ibintu byose yifuza, azajya ahantu hose kw’isi yifuza, azagira imbaraga zikomeye cyane kw’isi ya bazima kuko ari nta bantu bazamuhangara gusa aho atazajya ni mu ijuru uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse.
Jan 19,2016 ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ubwire Umwami Kigeli V Ndahindurwa uti, uku niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuze, niba utizera umugaragu wanjye Majeshi Leon namushinze kulinda umutekano wawe, isezerano ryo gusubira kwima ingoma nta bwo rizasohoza amahoro, kuko abo wibwira ko bagukorera umurimo, abo nibo bakugambanira kuko bamaze guhabwa ibihembo by’ubugambanyi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, muri gakondo ya bakiranutsi igihugu cyatoranijwe kuzabamo ubwami bw’Uwiteka Imana Nyiringabo (Rwanda) hazaba intambara ikomeye cyane kandi izahitana abantu benshi cyane, ariko abafite cya kimenyetso cya Malaika Uhoraho Nyiringabo azabarinda uko niko abivuga.
