Home News Uko wa kwirinda gucirwaho iteka n’ubutabera bw’Uwiteka Imana Nyiringabo!!!

Uko wa kwirinda gucirwaho iteka n’ubutabera bw’Uwiteka Imana Nyiringabo!!!

0

Abantu batajyanywe mu butayu ngo bigishwe, cyangwa abantu batakoze igisirikare, biragoye cyane kuba bashobora kugendana n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo. Civilians bakunze gukerensa ijambo ry’Imana no kurifata uko bishakiye (reason why) Imana ibanza kujyana umuntu mu butayu kugirango utazahirahira utekereza kwikorera gahunda zawe zidafitanye isano n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo aravuga bikaba yategeka bigakomera, ashyiraho amategeko umuntu agenderaho, ariko ubwenge bwa muntu bujya bushaka kuvuguruza imitegekere y’Imana kandi mu byukuri nta bwo bishoboka. Aho niho usanga abantu benshi bananirwa kugendana nayo kubera kutumvira ngo ugendere mu nzira zayo bigatuma habaho gushwana hagati y’Imana na bantu ikorana nabo.

Gahunda zawe ziza nyuma yuko gahunda z’Uwieka Imana Nyiringabo zirangiye, yewe yaba na we ubwawe cyangwa umuryango wawe baza nyuma yuko gahunda zayo zirangiye. Kugendana n’Imana nta bwo wabigereranya ni kindi cyintu cyose kibaho kw’isi (just obedience and sacrifice) bitaba ibyo muzashirira ku icumu ry’ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar