François Mitterrand wayoboye Ubufaransa (1981- 1995)
Abantu 23 bahoze ari abaminisitiri muri guverinoma z’Ubufaransa banenga umunyapolitiki Raphaël Glucksmann wavuze ko Perezida François Mitterrand yagize uruhare muri Jenoside yo mu Rwanda, aba bavuga ko nta ruhare yayigizemo.
Raphaël Glucksmann wahoze ari umunyamakuru ubu washinze ishyaka rya politiki ryitwa ‘Place Publique’ mu kwezi gushize yatangaje ko François Mitterrand wayoboye u Bufaransa (1981 – 1995) ari ‘umufatanyacyaha muri jenoside yakozwe mu Rwanda’.
Ikinyamakuru kigenga “Le Canard Enchaîné” kivuga ko ibaruwa iriho imikono y’abantu 23 barimo Jack Lang, Michel Charasse, Hubert Védrine, Bernard Cazeneuve, Elisabeth Guigou, Edith Cresson, Roland Dumas n’abandi… banenga ibyatangajwe na Raphaël Glucksmann.
Abo bose ni abo mu ishyaka rya gisosiyalisiti bahoze ari abaminisitiri muri guverinoma zinyuranye.
-
Perezida Macron w’Ubufaransa yategetse ko hakorwa iperereza ku ruhare rwabwo muri Jenoside yo mu Rwanda
-
U Rwanda rwongeye gushinja Ubufaransa ‘gufasha abakoze jenoside’
-
U Rwanda n’Ubufaransa bemeranije gukorana no gushigikirana
Bavuga ko ibyavuzwe n’uyu munyapolitiki, uri kwiyamamariza kujya mu nteko ishingamategeko y’ubumwe bw’Uburayi, bidafite ishingiro, bakamusaba kubivuguruza.
Le Canard enchaîné ivuga ko mu nyandiko yabo bagira bati “Ni gute umuntu atangaza biriya, kandi Ubufaransa ari cyo gihugu cyonyine, nyuma y’uburenganzira bwatanzwe n’umuryango w’abibumbye, cyohereje ingabo zo gutabara mu gihe cya Jenoside ngo zikize abantu mu gihe isi yose yari yigize ntibindeba?”
Aba ba ‘minisitiri’ bavuga ko “politiki y’Ubufaransa mu Rwanda icyo gihe ishobora kunengwa ariko ko nta bimenyetso bihari bifatika bihamya ibyatangajwe na Glucksmann kuri Mitterand”.
Raphaël Glucksmann ntiyivuguruje. Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko muri uku kwezi Radio J yo mu Bufaransa yamubajije kuri ibi yatangaje maze avuga ko “Ubufaransa bwafashije ubutegetsi bwakoze Jenoside mu buryo bwa politiki n’uburyo bw’imari, mu gihe François Mitterrand yari Perezida”.

Raphaël Glucksmann yahoze ari umunyamakuru ubu yashinze ishyaka rya politiki ryitwa ‘Place Publique’
