{"id":24320,"date":"2026-02-21T17:01:01","date_gmt":"2026-02-21T17:01:01","guid":{"rendered":"https:\/\/egretnews.com\/?p=24320"},"modified":"2026-02-21T17:26:58","modified_gmt":"2026-02-21T17:26:58","slug":"yewe-ingoma-yabega-turayibonye-ntigasekwe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/2026\/02\/21\/yewe-ingoma-yabega-turayibonye-ntigasekwe\/","title":{"rendered":"Yewe ingoma y&#8217;abega turayibonye ntigasekwe!"},"content":{"rendered":"<p style=\"text-align: justify;\"><em><span style=\"text-decoration: underline; color: #ff0000;\">Abantu benshi bakomeje kugaruka cyane ku ingendo z\u2019Umwakagara Paul Kagame aho asigaye yifata agahagurutsa indege akerekeza ku mugabane w\u2019Uburayi cyangwa w\u2019America kujya gufana umupira cyangwa se football, mu gihe intambara irimo guca ibintu mu gihugu bamwe barasuhutse abandi babuze aho bahungira bahitamo gupfira muri nyagasani nkuko Rutagambwa rwa Kagara yikingiraniye mu nzu agapfa kubera kwanga kujya guhingira inda ye mu gihugu cya Uganda<\/span>.<\/em><\/p>\n<p><!--more--><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Kubera iyo impamvu, <span style=\"color: #ff0000;\">Umwakagara Paul Kagame<\/span> yahisemo ko abanyarwanda bagomba kwicwa n\u2019inzara kugirango igisebo yagize agisangize abanyarwanda bose muri rusange.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Tekereza umuntu umaze imyaka irenga (30) akaba afite indege (6); wongere utekereza guhagurutsa indege na pilot wayo wongereho umusoro azishyura ku kibuga aho iyo izagwa kuzageza arangije kureba umupira (<span style=\"color: #3366ff;\">volleyball<\/span>) ubwo ntiwibagirwe na hotel araramo hamwe na escort ze ayo mashillingi yose uyateranije ashobora gufasha umurenge umwe bagahabwa amafunguro ya mezi (6) nta nzara irangwa mu nzu zabo.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em><span style=\"color: #ff0000;\">Umwakagara Paul Kagame<\/span> afite ubugome bwinshi yisangije kandi buzagira ingaruka zikomeye cyane ku gihugu, ndetse na banyarwanda benshi cyane barimo guhura nizo ngaruka magingo aya.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em><u>Jean de <\/u><u>Dieu Ihorahabona akunda kumvikana anenga uko Leta yimuye we n\u2019abarwanyi be bari batuye mu gace ka Nyarutarama ko mu mujyi wa Kigali<\/u><\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Birababaje kandi biteye agahinda ndetse bikomeye cyane!<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Kubona umuntu witwa ko ari umukuru w\u2019igihugu wifuza umutungo w\u2019u muturage ayoboye akamwambura agasambu ke akamusiga iheruheru kugeza aho abatwara kuba muri za apartments kandi bakabamo badafite aho bahiga utuboga bamenyereye guhiga byibuze badutwara mu mujyi wa Kigali kw\u2019isoko bakagurisha bakabona icyo bararira cyangwa se akabona na mashillingi yishyurira umwana we kwishuri.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em><u>Jean de Dieu bamushimuse agiye kureba umwana we w\u2019ishuli na magingo aya yaburiwe irengero. Ahangaha wibaza iherezo ry\u2019ingoma y\u2019abega bikakuyobera<\/u><\/em><em>.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Abakuru babonye isenyuka ry\u2019Ubwami bw\u2019uRwanda bugendera kw\u2019itegeko shinga. Abandi n\u2019amateka dusoma akenshi aba anagoretse. <span style=\"color: #ff0000;\">Kayibanda Gregoire<\/span> uko yavuyeho nta bwo byabaye isomo rihagije, <span style=\"color: #ff0000;\">Ikinani Habyarimana Juvenal<\/span> yakuweho n\u2019<span style=\"color: #ff0000;\">Umwakagara<\/span> abenshi magingo aya abo <span style=\"color: #ff0000;\">Umwakagara<\/span> atari yica bazi ayo mateka. Kuko barabibonye kuko bari bahari.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Nahoze nibaza impamvu Ubuhanuzi bwavuze ko ngo umwana w\u2019umwega <span style=\"color: #ff0000;\">Umwakagara Paul Kagame<\/span> azakora ibyo ashaka byose, azajya aho yifuza hose kw\u2019isi yabazima, usibye mu ijuru, azanywa kandi azarya ibyo ashaka byose mw&#8217;isi ya bazima, ngo narangiza gutunganya icyo Ubuhanuzi bwise igihugu cye uko abishaka ngo ubutegetsi bwe buzakurwaho busenyuke nk\u2019uko umurwa w\u2019IBABULONI wasenyutse. Kandi ngo azacikamo ibice (3) ubushize twarabisobanuye ko ar&#8217;inzu eshatu z&#8217;abega zizatatana.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em><span style=\"text-decoration: underline;\">Noneho nibaza impamvu Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yamuhaye ubwo burenganzira bwo kugirira nabi abanyarwanda kugeza kuri urwo rwego numva Uwiteka Imana Nyiringabo tutabivugaho rumwe!!! Ni kuki umuntu uzarimbuka inkozi yikibi Uhoraho Nyiringabo ya yihaye ayo mahirwe yose? Nongeye kwibaza ko byashoboka ko abanyarwanda bashobora kuba atari abantu beza kugeza aho Uwiteka Imana Nyiringabo abaha igihano gikomeye cyane bigeze aho<\/span>!<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em><span style=\"text-decoration: underline;\">Igihugu cy\u2019uRwanda gifite ikibazo gikomeye cyane ibyo muvuga byose! Mwari mukwiye gutekereza ku gihugu cyane kurusha ibindi byose kuko niyo mizero yejo hazaza mu buryo bwakiza igihugu kuko mu bihe bizaza niba nta gikozwe n\u2019ubundi hashobora kuvuka undi Kagome usibye ko nta wuzabaho umurusha ubugome dushingiye uko Ubuhanuzi bwavuze! Wenda yakomeza ubugome bw&#8217;Umwakagara, ariko ntawe uzabaho umurusha ubugome kuko niko Ubuhanuzi bwavuze uhereye mu gice mbere kugeza ku gice cya (22) cy\u2019Ubuhanuzi twatunganije<\/span>.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em><span style=\"text-decoration: underline;\">Uhereye ejo naravugaga nti reka umwana w\u2019umwega yitemberere uko ashaka kuko niko Ubuhanuzi bwategetse! Ariko mbonye ko yasize ategetse ko baca umutwe Jean de Dieu numva ndarakaye cyane<\/span>.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Nubwo bavuga ko icyaha ari gatozi, koko abana b\u2019Umwakagara buriya umunsi ubutegetsi bwabo buzavaho bazatubwira yuko icyaha ari gatozi? Ntekereza ko byanze bikunze Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo azahora. Nibyo Ubuhanuzi bwavuze ko muri gakondo bahahambye abasaza (2) kandi ko igihe cyose hatari hakorwa ibisabwa ngo uwo muvumo ukurweho, ko ubutegetsi bwose buzajyaho buzamera nk \u2018ubwa abasazi.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Abantu basoma Ubuhanuzi gutyo gusa barangiza bakicecekera wagirango hari undi muntu basiganya kandi igihugu ari icyabo. Niba Imana ivuze icyintu runaka, kandi icyo ivuze mushobora ku gikora amahoro akaboneka ninde wundi mutegereje? <\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Ndibuka mu mwaka wa 2006 umwuka w\u2019Imana mu byumba bya masengesho yatubwiraga guhunga ngo kuko hagiye kubaho gufunga abantu benshi no kwica abantu benshi cyane, kandi urebe ko iby\u2019Ubuhanuzi ari amayobera icyo gihe imanza za gacaca zari zaratangiye ndetse batangiye no kuvuga igihe zizarangira. Ariko abantu bakabyumba ukabona ko bishe amatwi wagirango sibo babwirwaga!!!<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Abari bafite amatwi yo kumva batangiye kugurisha amazu yabo amamodoka yabo ukumva ngo bahungiye Uganda, ubuse abahunze ntibimereye neza hari aho bahurira na bariya bicanyi!?<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Abatarajyaga mu masengesho cyangwa abayajyagamo bumvaga ko ahari ari abatutsi nta cyo bazaba kuko ubutegetsi buriho ar\u2019ubwabo, uyumunsi barimo kurira ayo kwarika.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Umugabo wamenyekanye kubera urubanza we na bagenzi be baregamo Umujyi wa Kigali kubimura binyuranyije n&#8217;amategeko yaburiwe irengero mu ntangiriro z&#8217;uku kwezi nyuma yo kugenda agiye gusura umwana we wiga ku ishuri ryisumbuye.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Umuryango wa Jean de Dieu Ihorahabona uvuga ko ku cyumweru tariki 01 Gashyantare (2) abapolisi babiri bambaye imyenda y&#8217;akazi bamuvanye mu modoka irimo abandi bagenzi bakamwinjiza mu yindi ya gisivile bakamutwara, nk&#8217;uko bavuga ko babibwiwe n&#8217;abari muri iyo modoka.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Kalisa, mukuru we, yabwiye BBC ko kuri uwo munsi wo ku cyumweru, yari afitanye gahunda na murumuna we agarutse avuye gusura umukobwa we ku ishuri riri mu karere ka Rulindo hanze gato ya Kigali werekeza mu majyaruguru y&#8217;u Rwanda, ariko akaza kumubura kuri telephone.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Yagize ati: &#8220;Bitewe n&#8217;uburyo na mbere byari bimeze, uburyo yagendwagaho cyane na za maneko, nahise ngira ikibazo. Ubundi ntabwo telephone ze zijya zivaho\u2026Ubwo rero nahise mvuga nti umuhungu bamushimuse&#8221;.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em><span style=\"color: #3366ff;\">BBC<\/span> yasabye igipolisi cy&#8217;u Rwanda hamwe n&#8217;urwego rukurikirana ibyaha (<span style=\"color: #ff0000;\">RIB<\/span>) kugira icyo bavuze kuri iki kibazo, ntibasubije kugeza ubu.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Mbere, Leta y&#8217;u Rwanda yagiye ivuga ko irwanya kandi idakoresha gushimuta abantu mu kibazo icyo ari cyo cyose.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Nk&#8217;uruhande rwa leta, Umujyi wa Kigali uvuga ko abantu, barimo Ihorahabona, bimuwe aho bari batuye mu kajagari kandi ko byakozwe mu buryo bukurikije amategeko<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em><span style=\"text-decoration: underline; color: #ff0000;\">Ihorahabona n&#8217;abandi bacye banze kwemera ingurane y&#8217;inzu zubatse bahawe na leta n&#8217;abashoramari bimuye abantu amagana bari batuye mu gace k&#8217;akajagari kari mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro mu kagari ka Nyarutarama mu mujyi wa Kigali<\/span>.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em><span style=\"text-decoration: underline;\">Aciye mu itangazamakuru, Jean de Dieu Ihorahabona yakomeje kwamagana ibyo we yita &#8220;akarengane gakorwa na leta&#8221; mu kwimura abantu kandi bagahabwa ingurane kuri bamwe itangana n&#8217;imitungo bari bafite muri Kangondo na Kibiraro mu gace gakize cyane ka Nyarutarama<\/span>.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Urubanza rwe na bagenzi be barega leta, ubu rugeze aho baregera &#8216;akarengane&#8217;, kandi &#8220;yabuze ku cyumweru kuwa mbere azajya ku rwego rw&#8217;Umuvunyi&#8221; gutanga amakuru ku bibanza by&#8217;aho bimuwe &#8220;byigaruriwe na bamwe mu bayobozi&#8221; nk&#8217;uko Kalisa abivuga.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>BBC ntiyashoboye kugenzura mu buryo bwigenga ibivugwa na Kalisa ku makuru Ihorahabona yari kujya gutanga ku rwego rw&#8217;Umuvunyi.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Kalisa avuga ko we n&#8217;umunyamategeko wa Ihorahabona bagejeje ikirego cy&#8217;uwabo wabuze ku rwego rushinzwe iperereza ku byaha (Rwanda Investigation Bureau).<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Kalisa avuga ko yageze ku rwego rushinzwe iperereza ku byaha (RIB) inshuro zirenze imwe, kandi n&#8217;umwe mu babahaye amakuru y&#8217;uburyo Ihorahabona yavanywe mu modoka na we yatumijwe akumvwa na polisi na RIB.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Mu myaka ibiri ishize, Ihorahabona Jean de Dieu yagiye avuga ko akurikiranwa n&#8217;abantu bakamutera ubwoba ngo areke ikirego we na bagenzi be barega leta.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Mukuru we Kalisa yabwiye BBC ati: &#8220;Ihorahabona uko ateye we, icyo wakora cyose ngo umupfukirane k&#8217;ukuri yabonye, ntashobora kukwemerera&#8221;.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Ikibazo cyo kwimura abaturage ba Kangondo na Kibiraro kiri mu byateje impaka zikomeye kuva mu 2017 kugeza batangiye gusenyera bamwe mu 2020 no kubimura mu 2022, &#8220;ku ngufu&#8221; nk&#8217;uko abahatuye babivugaga.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Ihorahabona ni umwe mu banze kwimukira aho bahawe inzu mu gace ka Busanza, n&#8217;ubu bagikomeje inzira z&#8217;inkiko.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><span style=\"text-decoration: underline; color: #ff0000;\"><em>Reka turangize tuvuga ngo isi nta bwo isakaye buri wese ashobora kunyagirwa, kandi uyumunsi ni runaka ejo ni wowe kuko iby&#8217;isi ni gatebe gatoki.<\/em><\/span><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>\u00a0<span style=\"color: #ff00ff;\">egretnewseditor@gmail.com\u00a0<\/span><\/em><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abantu benshi bakomeje kugaruka cyane ku ingendo z\u2019Umwakagara Paul Kagame aho asigaye yifata agahagurutsa indege akerekeza ku mugabane w\u2019Uburayi cyangwa w\u2019America kujya gufana umupira cyangwa se football, mu gihe intambara irimo guca ibintu mu gihugu bamwe barasuhutse abandi babuze aho bahungira bahitamo gupfira muri nyagasani nkuko Rutagambwa rwa Kagara yikingiraniye mu nzu agapfa kubera kwanga<\/p>\n","protected":false},"author":47471,"featured_media":24321,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"_bbp_topic_count":0,"_bbp_reply_count":0,"_bbp_total_topic_count":0,"_bbp_total_reply_count":0,"_bbp_voice_count":0,"_bbp_anonymous_reply_count":0,"_bbp_topic_count_hidden":0,"_bbp_reply_count_hidden":0,"_bbp_forum_subforum_count":0,"footnotes":""},"categories":[198,2],"tags":[],"class_list":["post-24320","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-slider","category-top-news"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/24320","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/users\/47471"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=24320"}],"version-history":[{"count":8,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/24320\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":24329,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/24320\/revisions\/24329"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media\/24321"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=24320"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=24320"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=24320"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}