{"id":23191,"date":"2025-12-09T11:14:03","date_gmt":"2025-12-09T11:14:03","guid":{"rendered":"https:\/\/egretnews.com\/?p=23191"},"modified":"2025-12-09T11:14:03","modified_gmt":"2025-12-09T11:14:03","slug":"world-war-lll-amayeri-akomeye-cyane-ari-mu-ntambara-ya-lll-yisi-yose","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/2025\/12\/09\/world-war-lll-amayeri-akomeye-cyane-ari-mu-ntambara-ya-lll-yisi-yose\/","title":{"rendered":"World war lll: amayeri akomeye cyane ari mu ntambara ya lll y\u2019isi yose"},"content":{"rendered":"<p style=\"text-align: justify;\"><em>Intambara ya gatatu y\u2019isi yose irarimbanije mu buryo busa naho buteye urujijo cyangwa butagaragara neza ku buryo bweruye yuko ibihugu by\u2019ibihangange bikomeje guhanganira cyane kumugabane w\u2019Africa n\u2019Uburayi. Urebye intambara ya Ukraine ikomeje gufata indi ntera kandi ibihugu by\u2019Iburayi ntabwo bisa naho bishaka kurwana intambara yo muri Ukraine cyeretse wenda igihugu cy\u2019Abongereza nicyo kigaragara nk\u2019igitera intege ibindi bihugu kuko ubona France na Germany byinjiye muriyo ntambara biguru ntege.<\/em><\/p>\n<p><!--more--><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Kumugabane w\u2019Asia naho ni uko ubona ibihugu bikomeje kwitegura cyane ibihugu birimo Turkey byamaze kugura indege z\u2019intambara zigezweho zakozwe ni gihugu cya Russia S400 nibwo Turkey yashatse kugura ni ndege za USA ariko America yaranze ibwira Turkey ko niba bashaka kugura indege zabo badashobora kwemererwa kugura indege za Russia.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Turkey gushaka kugura indege z\u2019ibihugu byombi America ya bifashe nk\u2019 uburyo bwo gushaka gukora igenzura uko izo ndege zabo zikozwe ni uko zirutana iyaba nziza kurusha iyindi byumvikana yuko Russia barimo gushaka kumenya uko indege za US zikozwe ngo nabo bahite bakora izirutaho kurizo.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Tugikomeje kuri ASIA China na North Korea bakomeje gukora igerageza ry \u2019ibisasu kirimbuzi byo mu bwoko bwa (missile Ballistic) birasa mu ntera ndende cyane ubona ko byanze bikunze barimo kwitegura intambara ikomeye iri mbere mu bihe turimo uyumunsi wa none.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Iran nubwo baherutse kuyirasaho bakangiza zimwe mu nganda zayo zikora intwaro kirimbuzi, ariko nta bwo yacitse intege cyane kuko Israel na US basize basenye za (borehole) za mazi ku buryo ubu Iran ifite ikibazo cy\u2019amazi hashize amezi agera kuri (3) bari mu kibazo cya mazi amariba yose bari bafite bisa naho Israel ya yangije mu minsi ishize ubwo Israel hamwe na US aribo bakontoloraga ikirere cya Iran.\u00a0 <\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Ariko kuko ifite igihugu cya China cyiyitera ingufu ikomeje kwiyubaka ngo isubire kurugero yahozeho rwa nuclear mu myaka yashize.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Kumugabane wa Asia Israel nicyo gihugu cyo nyine gihana imbibe n\u2019ibihugu by\u2019Iburayi kitajya kigenzurwa ku bijyanye n\u2019intwaro kirimbuzi. N\u2019ubwo ikigendajuru cyabo giherutse kunanirwa kugera mu kwezi (moon) ariko birakekwa ko baba bafite ububasha bukomeye kuko urebye uburyo America yubaha Israel nta bwo ari uko bivugwa ko ngo ari igihugu cyatoranijwe n\u2019Imana, ahubwo ni uko abenshi bitwa abanyaMerica bafite inkomoko muri Israel kandi bakaba ari bo baherwe bagenzura ubukungu bw\u2019isi yose.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Uje kumugabane wa Africa intambara zirimo kuhabera zitajya zirangira cyane nka [west of Africa countries] urabona ko muri Guinea baherutse gukora coup d\u2019\u00e9tat bakuraho ubutegetsi bwaba civilians bwariho, ubu ni gisirikare gitegeka kimwe na Mali, Burikinafaso, Chard, Niger, Madagascar, ibi bihugu bihoramo za coup d\u2019\u00e9tat n\u2019ubutegetsi bw\u2019Abafaransa bakuraho bumwe hakajyaho ubushyigikiwe na Russia. \u00a0Ubigenzuye neza usanga ari uburyo bwo gufata za (positions) kugirango ubwo intambara ya (3) y\u2019isi izaba imaze gufata umurego bazabone uko barwanira kumugabane w\u2019Africa.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Mu myaka (15) ishize Sudan imaze gucikamo ibihugu (3); South Sudan, Sudan Khartoum, na Sudan igihugu kigenzurwa ni nyeshyamba za RSF. Murizo ntambara zose hariho agace Uganda yigaruriye ikiyomekaho kuko ifitemo uruhare mu gufasha izo nyeshyamba zirwanira muri Sudan.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Ibyo birimo kuba <u>African Union<\/u> irebera idashobora kuba yagira icyo yabikoraho bitewe ni uko akenshi usanga murizo ntambara haba harimo ni kibazo cy\u2019i dini rya Islam hakiyongeraho ikibazo cya ruswa (corruption) yamunze umugabane w\u2019Africa aho buri wese aba yishakira indonke ngo yuzuze igifu cye gusa.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Aho bucyera bitari kure cyane, DRCongo nayo iraza kwambara urukweto rwa SUDAN, aho igiye gucikamo ibice (3) cyangwa (4) kuko abategetsi ba DRCongo bananiwe gukemura amakimbirane y\u2019intambara iri muri icyo gihugu. Buriya Flex Tshisekedi abaye umuhanga akaba umuntu utekereza kure cyane yatanga ibice byose byahoze ari iby \u2019uRwanda maze ukareba ko intambara idahita irangira burundu ndetse akagirana n\u2019uRwanda amasezerano yo gutabarana mu bya gisirikare.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Uko intambara itinda niko ifata indi ntera, urabona ko abari guhurira US kujya gusinya amasezerano y\u2019amahoro mukarere kibiyaga bigari yari Flex Tshisekedi na Paul Kagame. Ariko nyuma yuko abanyamulenge batuye US bakoze imyigaragambyo bamagana ubwicanyi burimo gukorerwa imiryango yabo bukorwa n\u2019ingabo z\u2019Abarundi byatumye muriyo nama yari guhuriramo abakuru b\u2019ibihugu byombi DRC n\u2019uRwanda bongeramo na Ndayishimiye y\u2019Uburundi aho bagiye kumubaza Icya mujyanye muri DRCongo n\u2019impamvu ingabo ze zilimo kwica abacivilian batari mu ntambara kandi batarimo kurwana n\u2019ingabo zabo.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Ubuhanuzi bwa 2022 bwavuze ko hagiye kubaho intambara ya lll y\u2019isi yose (world war lll) kandi ko iyo ntambara izarangira ibihugu bigera ku (196) bizagabanuka bigasigara ari (168). Ubuhanuzi buvuga ngo ibihugu byahoze ari bitoya bizaba binini cyane naho ibyahoze ari bigari bihinduke bitoya. <\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em><u>Ubuhanuzi kandi bukomeza buvuga ko, hariho ibihugu bizakurwa ku ikarita y\u2019isi (map of the world). Niba Sudan imaze gucikamo ibihugu (3) birumvikana yuko itazakomeza kuba kw\u2019ikarita y\u2019isi kuko itacyingana uko yanganaga<\/u><\/em><em>.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em><u>Ibihugu byahoze ari bitoya bazahinduka ibihugu binini byumvikana yuko ikarita y\u2019isi igomba guhinduka kuko imiterere y\u2019isi ni bihugu izaba imaze guhinduka<\/u><\/em><em>.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Birashoboka ko igihugu cy\u2019Uburundi kizaba mu bihugu bishobora kuzakurwa kw\u2019ikarita y\u2019isi. Ubanza kitari mu bihugu bizagurwa, ahubwo gishobora kuzomekwa ku Rwanda cyangwa Tanzania cyangwa se kimwe mu bihugu bizihagura kuri DRCongo.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em><u>Iyi mvugo ndimo gukoresha hano muri iyi nyandiko abanyarwanda bo mu bwoko bw\u2019Abahutu barayumva cyane kuko ariyo bakoresheje mu gihe cy\u2019intambara ya kabili y\u2019isi yose, ubwo Ababiligi bakuragaho ubwami bw\u2019uRwanda bugendera ku itegekoshinga, maze bakimika repubulika itemewe na mategeko. Ninayo mpamvu ubona bahisemo guhagurukira icyari rimwe kugeza naho bafata amaturo bakayashyira Kayumba Nyamwasa bamusaba kwifatanya nabo kugirango bazamukoreshe nk\u2019uko Kagame Paul nawe yakoresheje Abahutu agabafata akabashyira imbere abagira agakingirizo (condom) amaze kugera kumugambi we arabahigika afata ubutegetsi bitamugoye ka gakingirizo karacika HIV yinjira mu bahutu irabamara<\/u><\/em><em>.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Reka nongere nsubiremo aya magambo: biragoye cyane yuko abanyaBurayi bagira imbaraga muri iki gihe kuko ishyirahamwe ryabo bari barashinze mu ntambara ya mbere y\u2019isi (in ww 1 leading of nations) bamaze gutsindwa intambara y\u2019isi yose, nibwo haje intambara ya kabili y\u2019isi, maze America irayitsinda bahita bashinga (United Nations UN). Birumvikana yuko European Union bafite ijambo muri UN, ariko nta ngufu bafite zo kuvuguruza icyemezo cya Leta zunz\u2019ubumwe z\u2019America.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>France kuba yahuje Kayumba Nyamwasa na Jean Luc Leon Habyarimana hamwe na bandi bahutu batavuga rumwe n\u2019ingoma ya Kagame, ndetse inyuma ya Kayumba Nyamwasa birumvikana ko aba muri inyuma harimo na Abatutsi barimo David Himbara, na bandi mujya mwumva kuri radio itahuka, bigaragaza ko abanyaBurayi hari icyintu barimo gutegura, ariko bakaba badashaka kugaragara. Ahubwo bakaba bashaka kwihisha inyuma ya RNC na MRND bafite amateka atari meza mu mibereho yabanyarwanda kugirango bajye gufasha ingabo za DRCongo barebe ko barengera icyo gihugu byibuze ubutegetsi buriho budakurwaho ni nyeshyamba za M23.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Mu bigaragara nta gahunda isobanutse igaragara ishobora kuva mu masezerano ya Washington DC, kuko uhereye Dec 1,2,3,4 2025 mugihe abakuru b\u2019ibihugu barimo bitegura kujya Washington DC, imirwano niho yarushijeho gukara cyane impande zombi zitana bamwana ko M23 ari gashoza ntambara na M23 ikavuga ko Leta ariyo gashoza intambara ibagabaho ibitero ndetse bakanica na baturage b\u2019inzirakarengane.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em><u>Ndatanga urugero na za gihamya zifatika mu byo mvuga yuko abanyaBurayi badashobora kugira umusaruro mwiza muriyi intambara. Reba Umwakagara Paul Kagame yafunze umuryango wa Rwigara Assinapol, America yamutegetse kubafungura ako kanya ahita arabafungura. Paul Rusesabagina Umwakagara yaramushimuse amufunga imyaka (2) America yakoresheje Qatar bamutegeka kumufungura ahita aramufungura. Ibihugu by\u2019Iburayi ko byohereje Ingabire Victoire Umuhoza mu muriro none bikaba barananiwe kuwumukuramo<\/u><\/em><em>?<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em><u>Iyo usesenguye (analysis) amakuru atangazwa ni binyamakuru byo mu Rwanda amakuru batangaza na mashusho bagaragaza yibibera kurubuga rw\u2019imirwano, usanga atari amakuru y\u2019umwimerere wa Kagame Paul hamwe na za magigiri ze, ahubwo ubona ari amakuru bahabwa n\u2019ubutasi bw\u2019America bakoresheje za satellite kuko babona ibyo ingabo z\u2019Abarundi bakora cyangwa bategura, bakwereka gahunda zose z\u2019u mutwe wa Wazalendo, bakakwereka ibibera ku kibuga cy\u2019indege cy\u2019Uburundi. N\u2019intambara iteguwe neza cyane, ikindi kandi wumvise uburyo Umwakagara Paul Kagame yi yemera imbere ya abanyaBurayi uhite ubona ko ari bya bindi bavuga ngo imbwa iyo ibonye shebuja irushaho kumoka cyane. Ngirango mwumvise ko Olivier Mukwaya ukunze gutanga amakuru ku binyamakuru byo mu Rwanda aho yavuze ko ngo society ya google yaramwihanangirije bakamubwira ko mu makuru azajya atanga ngo ntagashyiremo igihugu cya America<\/u><\/em><em>. <\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Ikindi wenda abantu bashobora kuba batitaho cyane, DRCongo baherutse gutangaza ko FDLR yashizeho burundu muri Congo. Ubwo hari nyuma yuko amasezerano ya DOHA asinywe, muri icyo cyumweru FDLR bahise batangaza ko bahari ndetse banandikira Embassy y\u2019America bavuga ko bakiri muri DRCongo. Kuki batacecetse ngo barwane bucece nimba koko FDLR idakorera impande zombi? Icyo gihe hari mukwezi kwa kamena ubwo Umwakagara yaburaga muruhame atagaragara.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Okay, tuba tugerageza gufasha urubyiruko na bandi bose bifuza kujya kurugamba ngo barebe ko Umwakagara yakurwaho, ariko icyo Ubuhanuzi bwategetse nicyo kizasohoza. Naho Kayumba Nyamwasa na FDLR hamwe na MRND baracyari kure nk\u2019ukwezi, bisa no kwirebera mundorerwamo warangiza ukibagirwa uko wasaga\u2026Ntabwo bashobora kuzapfa bafashe ubutegetsi.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Kuko ibibi (2) nta na kimwe kiruta ikindi, ubwo se ninde wakiza undi hagati ya RNC na MRND? Abungura baroshye u Rwanda, bafatanije n\u2019abega, Abashambo, Abashingwe, n\u2019abasinga, none Abashambo bashwanye n\u2019abega babonye ko babuze epfo naruguru, bahitamo kujya kwifatanya y\u2019abungura batigeze bungura u Rwanda bararwubitse barusiga mu muyonga rushya bigira I Paris-France. None ngo baragarutse baje gukuraho abega bafatanihe gukora genocide yakorewe ubwoko bw\u2019Abatutsi kugirango bongere bakore iyindi genocide barangize abacitse kw\u2019icumu.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em><u>Muribeshya cyane burya si buno, kuko na nyina wundi abyara agahungu disi we<\/u><\/em><em>!<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Kimwe mu bintu byatumye Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo azana ubutabera bwe kw\u2019isi ya bazima, n\u2019ukugirango ace imanza zitabera maze abigize ibinaniramana nka Kayumba Nyamwasa Faustin bakorwe nisoni.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Nta bwo ari we wenyine gusa, ahubwo n\u2019Abahutu ba Mpemuke ndamuke nabo bacirweho iteka. Abanyepolitike bose bakoresha umwuka w\u2019ikinyoma kandi batitaye ku inyungu za rubanda abo bose Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yamaze kubakanira urubakwiye mu manza zitabera.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>NB: Ibi bikwiye kumenyekana kandi bigasobanuka neza cyane, nyuma y\u2019ingoma y\u2019abega nta bundi butegetsi bwa repubulika itemewe na mategeko izajyaho. Ingoma y\u2019abega izasimburwa n\u2019ubwami bw\u2019Uwiteka Imana Nyiringabo bukorera mu gikari cy\u2019Ubwami bw\u2019u Rwanda bugendera ku itegekoshinga.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Nibyo baca umugani ngo ntayitinya itarungurutse, ngaho nimugerageze nimumara gukubitwa ikibatsi niho muzibuka amagambo yanjye nababwiye kandi mpora mbabwira. Icyo gihe muzabura icyerekezo maze muhitamo kuyoboka Umwami Kigeli Ndoli uhereye icyo gihe nibwo muzamenya ko nd\u2019Umwami koko uca imanza zitabera kuko muzambera abahamya kugeza kumpera y\u2019isi.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em><u>Iterabwoba ryo kuba mwiringiye amagare na mafarashi nta cyo ritubwiye, kuko twebweho Twiringiye Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo waturwaniriye ibihe byose mwahoraga mushaka kuduca ibihanga cyangwa kubiducisha<\/u><\/em><em>. <u>Iyaturinze icyo gihe nta ho yagiye n\u2019ubundi izakomeza kuturinda no kuturwanrira kandi izatuneshereza nkuko yatuneshereje mu myaka ishize kandi icyo gihe n\u2019ukuli muzakorwa nisoni ku buryo bukomeye cyane ubwo muzabona umwana w\u2019umuntu yicaye ku ntebe ya data ari mubwiza bwe<\/u>.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em><u>Abashambo n\u2019Abungura bo kwa Habyarimana Juvenal mwaravumwe n\u2019Uwiteka Imana Nyiringabo, muzahora muri inzererezi aho muzajya hose nta bwo muzatuza kubera umuvumo kandi mwambuwe icyicaro gihoraho mw\u2019isi ya bazima muzahora muzarera mu butayu ibihe byanyu byo kubaho kwanyu kuko mwamennye amaraso atariho urubanza<\/u><\/em><em>. <u>Yewe u Rwanda murarwitiranya nta bwo muzi ko ruri mu maboko y\u2019Uwiteka Imana Nyiringabo<\/u>??? <u>Hasigaye kumeneka amaraso y\u2019abega na basangirangendo babo maze amahoro agasagamba murwagasabo atazongera guhungabanywa ukundi kugeza iteka ryose<\/u>. <u>Iki nicyo kibarya mu mitima niyompamvu murimo gutanguranwa nyamara iyihuse yabyaye ibihumye!!! Ngaho nimugerageze kuko uburiye umubyizi mukwe ntako aba atagize<\/u>\u2026<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em><sup>Exodus 3:7<\/sup><\/em><em><sup>\u00a0<\/sup><\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>The Lord said, \u201cI have indeed seen the misery of my people in Egypt. I have heard them crying out because of their slave drivers, and I am concerned about their suffering.\u201d<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>So I have come down to rescue them from the hand of the Egyptians and to bring them up out of that land into a good and spacious land, a land flowing with milk and honey\u2014the home of the Canaanites, Hittites, Amorites, Perizzites, Hivites and Jebusites.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>\u201cAnd now the cry of the Israelites has reached me, and I have seen the way the Egyptians are oppressing them.\u00a0<sup>10\u00a0<\/sup>So now, go. I am sending you to Pharaoh to bring my people the Israelites out of Egypt.\u201d<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>\u00a0<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><strong><em>Dec 28, 2015<\/em><\/strong><em> <u>Ijambo ry\u2019Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w\u2019umuntu, ubwire abo muri gakondo ya bakiranutsi, uti, uku niko Uwiteka Nyiringabo avuga, banze kumvira ijambo ry\u2019Uwiteka ahubwo bumvira ijambo ry \u2019abadayimoni bumvira umwana w\u2019umuntu uhumeka umwuka mu mazuru yarangiza agapfa agakurwaho akibagirana mu isi yabazima<\/u>.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em><u>Ijambo ry\u2019Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w\u2019umuntu, dore ngiye gukora ikintu gishya muri gakondo yabakiranutsi. Burira abakiranutsi bitegure kuko uzabyumvisha amatwi wese azavugamo injereri, kandi ibyaremwe byose bituye muri gakondo yabakiranutsi bizamenya yuko nd\u2019Uwiteka Imana yaremye ijuru n\u2019isi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga<\/u><\/em><em>.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em><u>Ijambo ry\u2019Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, icyo igihe umugore uzaba afite inda y\u2019ukwezi kumwe (1) niyumva ikintu gishya Uwteka yakoze, azajya kubise kimwe n\u2019ufite amezi (9) kandi bose bazibaruka icyubahiro cy\u2019Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga<\/u><\/em><em>.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><span style=\"color: #ff00ff;\"><em>\u00a0egretnewseditor@gmail.com\u00a0<\/em><\/span><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Intambara ya gatatu y\u2019isi yose irarimbanije mu buryo busa naho buteye urujijo cyangwa butagaragara neza ku buryo bweruye yuko ibihugu by\u2019ibihangange bikomeje guhanganira cyane kumugabane w\u2019Africa n\u2019Uburayi. Urebye intambara ya Ukraine ikomeje gufata indi ntera kandi ibihugu by\u2019Iburayi ntabwo bisa naho bishaka kurwana intambara yo muri Ukraine cyeretse wenda igihugu cy\u2019Abongereza nicyo kigaragara nk\u2019igitera intege<\/p>\n","protected":false},"author":47471,"featured_media":23193,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"_bbp_topic_count":0,"_bbp_reply_count":0,"_bbp_total_topic_count":0,"_bbp_total_reply_count":0,"_bbp_voice_count":0,"_bbp_anonymous_reply_count":0,"_bbp_topic_count_hidden":0,"_bbp_reply_count_hidden":0,"_bbp_forum_subforum_count":0,"footnotes":""},"categories":[198,2],"tags":[],"class_list":["post-23191","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-slider","category-top-news"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/23191","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/users\/47471"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=23191"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/23191\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":23194,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/23191\/revisions\/23194"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media\/23193"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=23191"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=23191"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=23191"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}