{"id":21548,"date":"2025-09-16T09:21:29","date_gmt":"2025-09-16T09:21:29","guid":{"rendered":"https:\/\/egretnews.com\/?p=21548"},"modified":"2025-09-16T09:22:02","modified_gmt":"2025-09-16T09:22:02","slug":"niki-u-rwanda-na-kenya-bikanze-byatumye-batega-za-camera-ahantu-hose","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/2025\/09\/16\/niki-u-rwanda-na-kenya-bikanze-byatumye-batega-za-camera-ahantu-hose\/","title":{"rendered":"Niki u Rwanda na Kenya bikanze byatumye batega za camera ahantu hose!?"},"content":{"rendered":"<p style=\"text-align: justify;\"><em>Ubutabera bw\u2019Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo bukomeje umurimo wabwo muri <span style=\"color: #ff0000;\">DRCongo<\/span> mu butegetsi bwa <span style=\"color: #ff0000;\"><u>Flex Tshisekedi Chilombo<\/u><\/span>. Nyuma yo gucirwaho iteka nta bwo ubutegetsi bwe bwagenze neza nk\u2019uko yarabyiteze, nibwo hadutse intambara ya (M23) kugeza magingo aya imaze gufata ibice byinshi byo murasirazuba ndetse no mu burengerazuba bwa DRCongo.<\/em><\/p>\n<p><!--more--><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Ubutabera bw\u2019Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo na none bukomeje umulimo wabwo aho uwahoze ayoboye icyo gihugu <span style=\"color: #ff0000;\"><u>Joseph Kabila Kabange<\/u><\/span> na we ubu ubutegetsi bwa Tshisekedi bwamujyanye mu butabera bwa DRCongo aho icyumweru gishize urukiko rwa gisirikare rwa Kongo rwagombaga kumusomera igihano cy\u2019urupfu, ariko bararusubitse mu gihe hagitegerejwe icyemezo kizavamo. Ndetse nimitungo ye yose yamaze gufatirwa n\u2019ubutegetsi bwa Flex Tshisekedi. Ibyo byose ningaruka z\u2019ubutabera bw\u2019Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Umukuru w\u2019inteko ishingamategeko ya DRCongo <span style=\"color: #ff0000;\"><u>Vital Kamerhe<\/u> <\/span>waruhagarariye iyo intekoshingamategeko, na we ubutabera bw\u2019Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo bwamugezeho maze abagize intekoshingamategeko kumunsi wejo abagera kuri <span style=\"color: #ff0000;\"><u>262\/500<\/u><\/span> bagize intekoshinga mategeko batoreye umushinga wo kumweguza nyuma yuko bafatanye mu ngoto bamushinja kuba adashoboye gukora neza ubu hakaba hasigaye gusa ko umushinga wemezwa na Senate <span style=\"color: #ff0000;\"><u>Vital kamerhe<\/u> <\/span>agakurwa kumwanya wo kuba umukuru uhagarariye intekoshingamategeko ya DRCongo.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Ubuhanuzi bwatangaje ko muri gakondo ya bakiranutsi hariyo gututumba uruntu runtu ntabwo tuzi ibigiye kubayo, ariko za magigiri z\u2019Umwakagara zajyanye za camera mu nsengero zasigaye zidafunzwe muri ya nkubiri yo gufunga insengero. Ndetse no mu misigiti yabaisilamu naho ni uko bajyanyeyo za camera zizajya zineka abantu mu buryo butandukanye nibyo bakora byose.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Urwego rw\u2019ubutasi rw\u2019uRwanda rwasohoye amashillingi menshi cyane bayaha abasirikare bakora mu nzego z\u2019ubutasi ndetse na abega bahoze bakora igisirikare batakili muri uwo mulimo ngo bagenzura ibice byose by\u2019umujyi wa Kigali.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Ndetse babajije ibyo bifuza ngo babihabwe ariko bakore umulimo neza, maze bamwe basaba ko bahabwa DL yo gutwara ikinyabiziga cyangwa imodoka. Umwakagara afite ubwoba bwinshi cyane ntabwo bizwi ibigiye kuba muri icyo gihugu.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Ubuhanuzi kandi bukomeza buvuga ko no mu gihugu cy\u2019Ibabuloni naho ni uko bimeze nabi sinzi icyo bilimo kwikanga aho nabo basa naho basangiye amakuru n\u2019<span style=\"color: #ff0000;\">Umwakagara Paul Kagame<\/span>, nabo bashyize za camera ahantu hose mu nsengero no mu misigiti cyane mu murwa mukuru wa Nairobi.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yavuze ko ibyo bihugu byombi bigiye kongera kuzamurwa umusozi wubatsweho amashuli yo kwigisha abatutsi kwubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><span style=\"color: #ff00ff;\"><em>egretnewseditor@gmail.com\u00a0<\/em><\/span><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ubutabera bw\u2019Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo bukomeje umurimo wabwo muri DRCongo mu butegetsi bwa Flex Tshisekedi Chilombo. Nyuma yo gucirwaho iteka nta bwo ubutegetsi bwe bwagenze neza nk\u2019uko yarabyiteze, nibwo hadutse intambara ya (M23) kugeza magingo aya imaze gufata ibice byinshi byo murasirazuba ndetse no mu burengerazuba bwa DRCongo.<\/p>\n","protected":false},"author":47471,"featured_media":21555,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"_bbp_topic_count":0,"_bbp_reply_count":0,"_bbp_total_topic_count":0,"_bbp_total_reply_count":0,"_bbp_voice_count":0,"_bbp_anonymous_reply_count":0,"_bbp_topic_count_hidden":0,"_bbp_reply_count_hidden":0,"_bbp_forum_subforum_count":0,"footnotes":""},"categories":[198,2],"tags":[],"class_list":["post-21548","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-slider","category-top-news"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/21548","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/users\/47471"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=21548"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/21548\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":21556,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/21548\/revisions\/21556"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media\/21555"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=21548"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=21548"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=21548"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}