{"id":21111,"date":"2025-08-27T17:36:21","date_gmt":"2025-08-27T17:36:21","guid":{"rendered":"https:\/\/egretnews.com\/?p=21111"},"modified":"2025-09-04T10:26:49","modified_gmt":"2025-09-04T10:26:49","slug":"ubuhanuzi-bwibinyabiziga-na-za-motor-bwa-maze-guhoza-umulimo-wabwo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/2025\/08\/27\/ubuhanuzi-bwibinyabiziga-na-za-motor-bwa-maze-guhoza-umulimo-wabwo\/","title":{"rendered":"Ubuhanuzi bw&#8217;ibinyabiziga na za motor bwa maze gusohoza umulimo wabwo"},"content":{"rendered":"<p style=\"text-align: justify;\"><em><span style=\"color: #ff0000;\">Leta y&#8217;U Rwanda imaze gutangiza ingamba zikomeye zo guhangana n&#8217;imyuka yangiza ikirere cyane cyane isohorwa n&#8217;ibinyabiziga bikoresha imihanda<\/span>. <\/em><em><span style=\"color: #ff0000;\">Muri izi ngamba harimo gukaza igenzura rikorwa ku buziranenge bw&#8217;ibinyabiziga hibandwa cyane ku mwuka bisohora<\/span>. <span style=\"color: #ff0000;\">Itegekoteka rya ministri ushinzwe kurengera ibidukikije ryasohotse kuri uyu wa mbere rishyiraho ibiciro utunze ikinyabiziga agomba kwishyura ndetse rikanategeka abatwara moto kuzisuzumisha mu gihe zo zitari zisanzwe zibisabwa<\/span>.<\/em><\/p>\n<p><!--more--><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Bamwe mu bakoresha imihanda bavuga ko bashyigikiye iki cyemezo ariko bagasanga igiciro cyo gupimisha uyu mwuka gishobora kuzagora abatari bake.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Itegekoteka rya ministeri ishinzwe ibidukikije rivuga ko buri kinyabiziga cyose kigomba gusuzumwa imyotsi cyohereza mu kirere mbere yo guhabwa uruhushya rucyemerera kujya mu muhanda.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Ubushakashatsi bwakozwe na ministeri y&#8217;ibidukikije bwerekanye ko ubuhumane bw&#8217;ikirere buturutse ku mwuka w&#8217;ibinyabiziga bwazamutse cyane.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Amapikipiki (moto) aza ku isonga mu kwanduza ikirere dore ko ari nayo menshi mu muhanda. Ku binyabiziga by&#8217;abigenga ibihumbi 380 bibariirwa mu gihugu, moto zonyine zigera ku bihumbi 200.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Umukozi ushinzwe ubuziranenge bw&#8217;umwuka mu kigo cy&#8217;igihugu kirengera ibidukikije, Pierre Celestin Hakizimana ku ruhare rwa moto mu kwanduza ikirere avuga ati:<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>&#8221;Umwuka duhumeka wahumanye ku rugero rwiyongereyeho 17% bigizwemo uruhare n&#8217;ibinyabiziga. Moto zonyine zihariye uruhare rungana na 48% mu guhumanya umwuka&#8221;.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Ishami rya polisi ripima ubuziranenge bw&#8217;ibinyabiziga ni ryo rifite izi nshingano.<\/em><\/p>\n<h2 style=\"text-align: justify;\"><em>Bwa mbere moto zigiye kujya zinyuzwa mu isuzuma<\/em><\/h2>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Itegeko rishya rivuga ko ipikipiki igomba kwishyura amafranga y&#8217; U Rwanda ibihumbi 16,638. Bayitegeka ibyo igomba gukosora ikazasubira ku isuzuma yongeye kwishyura andi asaga ibihumbi 8.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Ku modoka ho ibiciro biri hagati y&#8217;ibihumbi 34,900 na 51,500 bitewe n&#8217;ubwoko bw&#8217;imodoka, ibyo kandi bikaba bidakubiyemo igiciro cyishyurwa ku muntu waba usubiyeyo amaze gukosora ibyo itari yujuje.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Bamwe mu batwara ibinyabiziga bavuga ko bashyigikiye uyu mushinga ariko bagasanga ugoranye gushyirw a mu bikorwa ndetse bamwe bagasanga reta ifite undi mugambi ihishe inyuma itavuga.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>&#8221;Mbona bashaka kunaniza imodoka zikoresha lisansi na mazutu cyane cyane izishaje. Umwotsi bawukurege utanga ibyo bihumbi mirongo\u2026gusubiramo utange ayandi \u2026nibabigira inshuro eshanu uzananirwa uyiparike&#8221;, byavuzwe n&#8217;umwe mu bashoferi batwara abagenzu utarifuje ko amazi ye amenyekana.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Bwa mbere moto zigiye kujya zinyuzwa muri iri suzuma mu gihe mbere bitakorwaga.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Niyigaba Jean-Marie utwara abantu kuri moto mu karere ka Rulindo na we yemera ko zigira uruhare mu gtuhumanya ikirere.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Avuga ko itegeko rigomba kubahwa, nubwo mu maso asa n&#8217;ufite impungenge.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>&#8221;Na twe turi Abanyarwanda kandi tugomba kubahiriza amategeko. Buriya abayobozi barabirebye kandi ntibadutegeka ibidashoboka. Tuzabanza kutabyishimira ariko tuzabikora&#8221;.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Leta y&#8217;U Rwanda ivuga ko yihaye intego yo kugabanya uruhare mu guhumanya ikirere ku rugero rwa 38% bitarenze umwaka wa 2030.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Ubwo yatangazaga gahunda ya guverinoma y&#8217;imyaka 5, Ministri w&#8217;intebe yavuze ko hazatezwa imbere ubwikorezi rusange bwifashisha imodoka zikoresha ingufu z&#8217;amashanyarazi gusa.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Nko mu mujyi wa Kigali, guhera mu ntangiro z&#8217;uyu mwaka, nta modoka itwara abagenzi(bus) yemerewe kwinjira ivuye hanze mu gihe idakoresha amashanyarazi ku rugero rwa 100%.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Imodoka z&#8217;abantu ku giti cyabo zitumizwa hanze na zo zisonerwa imisoro mu gihe ari izikoresha ingufu z&#8217;amashanyarazi gusa.<\/em><\/p>\n<p><span style=\"color: #ff00ff;\"><em>egretnewseditor@gmail.com\u00a0<\/em><\/span><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>\u00a0<\/em><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Leta y&#8217;U Rwanda imaze gutangiza ingamba zikomeye zo guhangana n&#8217;imyuka yangiza ikirere cyane cyane isohorwa n&#8217;ibinyabiziga bikoresha imihanda. Muri izi ngamba harimo gukaza igenzura rikorwa ku buziranenge bw&#8217;ibinyabiziga hibandwa cyane ku mwuka bisohora. Itegekoteka rya ministri ushinzwe kurengera ibidukikije ryasohotse kuri uyu wa mbere rishyiraho ibiciro utunze ikinyabiziga agomba kwishyura ndetse rikanategeka abatwara moto kuzisuzumisha<\/p>\n","protected":false},"author":47471,"featured_media":21113,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"_bbp_topic_count":0,"_bbp_reply_count":0,"_bbp_total_topic_count":0,"_bbp_total_reply_count":0,"_bbp_voice_count":0,"_bbp_anonymous_reply_count":0,"_bbp_topic_count_hidden":0,"_bbp_reply_count_hidden":0,"_bbp_forum_subforum_count":0,"footnotes":""},"categories":[198,2],"tags":[],"class_list":["post-21111","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-slider","category-top-news"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/21111","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/users\/47471"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=21111"}],"version-history":[{"count":3,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/21111\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":21334,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/21111\/revisions\/21334"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media\/21113"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=21111"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=21111"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=21111"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}