{"id":20439,"date":"2025-07-12T15:24:07","date_gmt":"2025-07-12T15:24:07","guid":{"rendered":"https:\/\/egretnews.com\/?p=20439"},"modified":"2025-09-24T07:28:24","modified_gmt":"2025-09-24T07:28:24","slug":"malaika-ategura-ubwihisho-bwabazarokoka-intambara-yo-gukuraho-ingoma-yabega","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/2025\/07\/12\/malaika-ategura-ubwihisho-bwabazarokoka-intambara-yo-gukuraho-ingoma-yabega\/","title":{"rendered":"Malaika ategura ubwihisho bw&#8217;abazarokoka intambara yo gukuraho ingoma y&#8217;abega"},"content":{"rendered":"<p style=\"text-align: justify;\"><em>Ijambo ry\u2019Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w\u2019umuntu, wibuke yuko, ibi wa bihanuye biri mu butumwa bwahise igice cya <span style=\"color: #3366ff;\">1-3<\/span> ndetse n\u2019igice cya (<span style=\"color: #3366ff;\">4<\/span>) cy\u2019Ubuhanuzi, ndetse igice cya <span style=\"color: #3366ff;\">8-9<\/span> havuga imyiteguro ya Leta y\u2019Abarusiya barimo kwitegurira mu mazi uburyo bazarwana intambara y\u2019isi yose bashakisha uko bakwigarurira ibice byahoze ari ibyabo ubwo icyo gihugu cyari kigizwe na Leta zabasoviyete uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.<\/em><\/p>\n<p><!--more--><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Ijambo ry\u2019Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w\u2019umuntu, ubwo butumwa buboneka mu gitabo cy\u2019Umuhanuzi <\/em><em>Amos<\/em> <em><span style=\"color: #ff0000;\">3<\/span>:<span style=\"color: #ff0000;\">15 <\/span><\/em><em>cya bibiliya Yera.Ibyo ntabwo bizaba kugirango ibihugu bigere ku nyungu zabyo, ahubwo bizaba kugirango Uwiteka arandure imizi ya Satani n\u2019Abadayimoni kuko igihe cy\u2019ubutware bw\u2019abana b\u2019Imana kizaba gisohoye uko niko Uwiteka abivuga.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi zibibi ko zigiye gufata gakondo y\u2019umuhanuzi, ndabwirwa ngo, dore bohereje umugore ugiye gusengera kugirango ubwo uzaba umusengera bazabashe kumva uko muganira kandi babashe kwizera yuko uri mu gihugu cy\u2019IBABYLON, kuko bashaka kumenya imikorere yawe yose abo ukorana nabo na bo uvugana nabo kugirango babone neza uko bazaguta muri yombi baguhimbiye ibyaha uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><span style=\"color: #ff0000;\"><em><u>Ijambo ry\u2019Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo dore bagiye kohereza intonorano, izo na zo uzakire kuko Uwiteka yagusezeranije ko azagaruza ibyatwawe n\u2019inzige byose. Kandi akabigarurana ni nyungu zabyo zose ni gihe zamaze zikoreshwa n\u2019inkozi zibibi uko niko Uwiteka abivuga<\/u><\/em><\/span><em>.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em><u><span style=\"color: #ff0000;\">Ijambo ry\u2019Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w\u2019umuntu, haguruka ujye muri Bank wakire umugisha uturutse muri<\/span> Yesaya 45:3-5 <span style=\"color: #ff0000;\">abubaha Uwiteka bazarya ubutunzi buri ahantu ho mu mwijima uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga<\/span><\/u><\/em><em>.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><strong><em>Dec 19, 2015<\/em><\/strong><em> ijambo ry\u2019Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w\u2019umuntu, byuka ujye kumurwa mukuru w\u2019Ibabuloni ugure telephone yindi kuko iyo ngiyo waraye ukoresheje usengera abagore (2) bamaze kuyishyira kuri \u201ctracking\u201d kugirango babashe gukurikirana iby\u2019urugendo rwawe, uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><strong><em>Dec 20,2015<\/em><\/strong><em> Ijambo ry\u2019Uwiteka Imana Nyiringabo rikomezaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w\u2019umuntu, itegereze imbere yawe maze umbwire icyo ubonye! Nuko ndambura amaso nditegereza mbona Uruvu rugendagenda ku gati, maze arambaza ati, ese ushobora kumenya amabara agize ruliya ruvu? (<\/em><em>Chameron<\/em><em>) nuko ndasubiza nta byo namenya ni wowe ubizi nyagasani.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em><u><span style=\"color: #ff0000;\">Ijambo ry\u2019Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w\u2019umuntu, uruvu rufite amabara menshi cyane ndetse nta numwana w\u2019umuntu washobora kumenya amabara yarwo uko angana usibye rurema wenyine waruremye uko niko Uwiteka abivuga<\/span>.<\/u><\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><span style=\"color: #ff0000;\"><em><u>Ijambo ry\u2019Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w\u2019umuntu, ni uko rero ntiwite ku mabara yaruliya ruvu kuko uko rufite amabara menshi ninako ruhindagurika bitewe naho rugeze, ariko kuba ruhindagurika buri kanya ha hinduka amabara ariko ntihahinduka umutima cyangwa umubiri warwo. Ruhinduka inyuma ariko imbere rukomeza kuba uruvu uko rwakabaye uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga<\/u><\/em><\/span><em>.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><span style=\"color: #ff0000;\"><em><u>Ijambo ry\u2019Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w\u2019umuntu, bariya bagore bagusabye ko ubasengera bombi bameze nk\u2019uruvu, bafite imvugo nziza kandi nyinshi wowe ubihorere bakomeze baneke umwuka w\u2019Imana kuko bagiye gukubitwa urusika rwa mazira ntoki uko niko Uwiteka abivuga<\/u><\/em><\/span><em>.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><strong><em>Dec 21,2015<\/em><\/strong><em>\u00a0ijambo ry\u2019Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwia riti, mwana w\u2019umuntu, rekura intambara ive mu bubasha bwawe yerekeze muri gakondo yabakiranutsi kuko igihe cyayo kigeze kandi gisohoye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em><u>Dore Uwiteka yagushyiriyeho kugirango usenye kandi urimbure imisozi n\u2019uduszi ni migina ni bigugu byose biri mbere y\u2019ubwoko bw\u2019Uwiteka kugirango bumenye yuko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yaremeye ijuru n\u2019isi uko niko abivuga<\/u><\/em><em>.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em><u>Nuko mbaza uwanyerekaga nti, intambara se ndayirekura gute kandi ko ntayo mbona mu maboko yanjye? Aransubiza ati, vuga ijambo rya nyuma ku Umwakagara Paul Kagame kuko Uwiteka yakugize umucamanza wabatuye isi mu gihe gisa nk\u2019iki! Kugirango ububasha bwe bushobore gukorera muri wowe uko niko ategetse<\/u><\/em><em>! <\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>\u00a0Ako kanya mbona Malaika w\u2019Uwiteka aturutse iburasirazuba aza kumva amabwiriza, uwo Malaika yari yambaye amababa (4) asobanura impande (4) z\u2019inkiko z\u2019uRwanda aliyo gakondo ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Ijambo ry\u2019Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, ngaho rero genda utegure intambara nurangiza kuyitegura unateganye aho uzahungishiliza ubwoko bw\u2019Uwiteka Imana Nyiringabo butashoboye guhunga, kugirango ubone aho uzabuhisha iyo ntambara ikomeye kandi iteye ubwoba isi yose! Kuko amahanga yose azarira agahongora kuko azavuza induru kuba hongeye kumeneka amaraso muri gakondo yabakiranutsi kubera kutihana kwabo kandi bakaba barahawe igihe gihagije cyo kwihana ariko bakaba baranze! Ahubwo bavuze yuko Uwiteka adashobora byose maze bamwirukana mu gihugu cye yiremeye maze bimika ibigirwamana byabo uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Ijambo ry\u2019Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w\u2019umuntu, ni uko rero umenye yuko igihe cy\u2019ibyo wahanuye kigeze kandi gisohoye ngaho rero manuka ugenda numara kurangiza ibitegetswe n\u2019Uwiteka Imana ugaruke hano mu butayu nguhe amabwiriza ya nyuma!<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Nuko mbona malaika w\u2019Uwiteka aragiye akora uko Uwiteka Imana Nyiringabo yategetswe arangije aragaruka mubaza niba yabashije gutegura ahazahungishirizwa ubwoko bw\u2019Uwiteka bwemeye ijambo ry\u2019Ubuhanuzi.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em>Ansubiza ko yamaze kuhategura, ni uko mu bwira ijambo rya nyuma yuko akwiye gutegereza ko tubanza gukura umulinzi mukuru w\u2019ibyasezeranijwe mu gihugu cy\u2019ubutayu hanyuma tukamuha inshingano z\u2019ibyahanuwe maze niturangiza kumukura mu butayu agahabwa inshingano ze uzabone kurambura inkota yawe maze urekure imiyaga (4) ugende ujye guhangana n\u2019Umwakagara Paul Kagame ndetse n\u2019isi yose uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.<\/em><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><em><span style=\"color: #ff00ff;\">nccleon@gmail.com<\/span><\/em><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ijambo ry\u2019Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w\u2019umuntu, wibuke yuko, ibi wa bihanuye biri mu butumwa bwahise igice cya 1-3 ndetse n\u2019igice cya (4) cy\u2019Ubuhanuzi, ndetse igice cya 8-9 havuga imyiteguro ya Leta y\u2019Abarusiya barimo kwitegurira mu mazi uburyo bazarwana intambara y\u2019isi yose bashakisha uko bakwigarurira ibice byahoze ari ibyabo<\/p>\n","protected":false},"author":47471,"featured_media":13513,"comment_status":"closed","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"_bbp_topic_count":0,"_bbp_reply_count":0,"_bbp_total_topic_count":0,"_bbp_total_reply_count":0,"_bbp_voice_count":0,"_bbp_anonymous_reply_count":0,"_bbp_topic_count_hidden":0,"_bbp_reply_count_hidden":0,"_bbp_forum_subforum_count":0,"footnotes":""},"categories":[198,2],"tags":[],"class_list":["post-20439","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-slider","category-top-news"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20439","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/users\/47471"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20439"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20439\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":20441,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20439\/revisions\/20441"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media\/13513"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20439"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20439"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20439"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}