{"id":1406,"date":"2017-06-19T15:37:31","date_gmt":"2017-06-19T15:37:31","guid":{"rendered":"https:\/\/egretnews.com\/new\/?p=1406"},"modified":"2017-07-13T17:32:02","modified_gmt":"2017-07-13T17:32:02","slug":"nkunda-umugabo-ntacyo-ampaye","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/2017\/06\/19\/nkunda-umugabo-ntacyo-ampaye\/","title":{"rendered":"Nkunda umugabo ntacyo ampaye!"},"content":{"rendered":"<p style=\"text-align: justify;\">Sintera ubwoba, ndatanga umuburo- Perezida KagameMu ruzinduko Perezida Kagame aherutse kugirira mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Rambura tariki ya 5 Kamena 2014,yavugiyeyo ijambo rikomeje kwibazwaho na benshi, ariko cyane cyane imiryango iharanirauburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu .<\/p>\n<hr id=\"system-readmore\" class=\"mceItemReadMore\" \/>\n<p style=\"text-align: justify;\">Ubwo yagarukaga ku bijyanye no gukomeza gushishikariza abaturage kwirindira umutekano no kwirinda ibikorwa byose byo gushyigikira cyangwa kwifatanya\u00a0 n\u2019umwanzi mu guhungabanya umutekano w\u2019igihugu, Perezida yagize ati : \u201cBimwe mujya mwuva amaradiyo avuga ngo abantu bafashwe, ngo bafunze, ngo babuze, ngo n\u2019ubwo tutemera ko bahungabanya umutekano w\u2019abantu, ngo ariko,ariko iki ? Ahubwo turaza kongeraho ! Kubafata gusa ? Usibye kubafata turaza kujya tubarasa ku manywa y\u2019ihangu rwose.<\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\">\u00a0Niba abantu bashaka kumenya ukuntu dufata uburemere bw\u2019 umutekano wacu w\u2019Abanyarwanda, turaza kubibereka ku manywa y\u2019ihangu. Ibi rwose nabyo mbibasezeranije nka bya bindi nababwiraga by\u2019amashuri.<\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\">\u00a0Umuntu ushaka guhungabanya umutekano w\u2019Abanyarwanda kubera ko ngo arashaka politiki, politiki yo guhungabanya umutekano mwayumvise he ?\u201d Nyuma y\u2019ibi Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Francois Soudan, Umunyamakuru wa Jeune Afrique, kibanze cyane ku ijambo yavugiye I Nyabihu, gisohoka mu nimero 2788, cyashyizwe mu Kinyarwanda n\u2019umunyamakuru Erick Shaba :Jeune Afrique :<\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\">\u00a0Ijambo wavugiye I Rambura ryafashwe nk\u2019aho wasubizaga ibyasohotse mu itangazo rya Leta ya Amerika ndetse na Human Rights Watch, bombi banenga ibikorwa by\u2019inzego z\u2019umutekano mu Burengerazuba n\u2019amajyaruguru y\u2019u Rwanda. Ni ko bimeze ? Perezida Paul Kagame : Nta kintu na kimwe gishya mu byo navugiye imbere y\u2019abantu mu Karere ka Nyabihu. Iterambere ntiryagerwaho hatari umutekano n\u2019ituze \u2013 abaturage bacu barabizi kuko barababaye bihagije.<\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\">Ariko impamvu nashatse gusubiramo ubu butumwa mu nama nagiranye n\u2019abaturage tariki ya 5 Kamena, ni ibintu bibiri byari biherutse kubaho. Icya mbere ni izamuka ry\u2019umutekano mucye mu Majyaruguru ndetse na tumwe mu duce tw\u2019Uburengerazuba bw\u2019igihugu mu byumweru bishize.<\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" src=\"\/images\/Jeune%20Africe.jpg\" width=\"150\" height=\"150\" \/><\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\">Abantu barishwe, muri bo harimo n\u2019umwana w\u2019Umuyobozi w\u2019Akarere ka Musanze, mu gitero cyashakaga kumuhitana (Meya) ubwe.Imvano y\u2019ibi bikorwa by\u2019iterabwoba birumvikana ni imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.<\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\">Icya kabiri, ni raporo n\u2019amatangazo wavugagaho byasohowe hatitawe ku byo nakubwiraga. Reka bisobanuke ; amahanga ashobora kudushimagiza cyangwa kutunenga, bashobora kudushyigikira cyangwa bagashaka kudutezamo akaduruvayo, nyuma y\u2019ibyo byose, umutekano wacu ni twe ureba, nta wundi.<\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\">\u00a0Hanyuma, ubutumwa bwanjye bwari bugenewe abayobora abo batera ibisasu : Ducunga umutekano n\u2019ituze ry\u2019abaturagebacu dushingiye ku mategeko, kandi tubikora tuzi neza ko ibyo dukora bigenzurwa n\u2019amahanga ariko ibyo ntibizatubuzagushikama, gufata ibyemezo, guhaguruka no kwiyemeza mu rugamba tubarwanya.<\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\">Ese ibi ni cyo gisobanuro cy\u2019 ifatwa n\u2019ishimutwa ry\u2019abantu uregwa ? Ni ibiki turi kuvugaho ? Inzego zacu zishinzwe umutekano n\u2019abayobozi bacu batanze ibisobanuro ikintu ku kindi, babiha abashinzwe iperereza muri iyi miryango.<\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\">Kuki habayeho iryo fatwa ? Ni iki cyabaye ku bahaswe ibibazo ? Ese itegeko ni irihe ? N\u2019ibindi. Hanyuma bafashe umwanzuro wo gusohora raporo tutahawe uburenganzira bwo kugira icyo tubivugaho : Ibi si ubunyangamugayo, si n\u2019ubunyamwuga kandi habayeho kubogama. Nta muntu n\u2019umwe washimuswe mu Rwanda, nta n\u2019uwafashwe binyuranije n\u2019amategeko.<\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\">Ariko ni ukuri tumenyereye ibirego nk\u2019ibyo bidafite ishingiro\u2026 Iyo uvugiye mu ruhame ko utazazuyaza kurasa umwanzi wawe ku manywa y\u2019ihangu, uba witeguye neza ikizakurikiraho\u2026 Ibyo birumvikana. Icyo nashakaga kuvuga ni uko tutajya tuzuyaza kugira icyo dukora kandi byose twabikoze tugendeye ku cyo amategeko ateganya.<\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\">Niba ibi bidahagije kwemeza abanzi b\u2019abaturage bacu ko bagomba guhagarika iterabwoba, ubwo tuzajya ku yindi ntera yisumbuyeho, ikomeye. Ariko icyo abatugenzura cyangwa izindi guverinoma bazadutekerezaho nta cyo kivuze.<\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\">Njye mbona binatangaje ukuntu abantu birirwa banyonga abantu ndetse na ba nyir\u2019indege zitagira abapilote zirirwa zisiga iheruheru abaturage b\u2019abasivili, ari bo batinyuka kutunenga kuri iyo ngingo. U Rwanda rwo, ku bw\u2019ubwiyunge, rwagize ubutwari bwo gukuraho igihano cy\u2019urupfu, mu gihe gereza zarwo zari zuzuye abakoze jenoside bakwiriye icyo gihano.<\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\">Ese ijambo ryanyu ahari si nka \u201cgasopo\u201d ku baturage ba kariya gace : \u201cNimufasha FDLR, muzahura n\u2019ingaruka\u201d ? Icyo nasobanuriraga abaturage uriya munsi, ni uko nabo bafiteuruhare mu mutekano wabo.<\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\">Bisobanuye nyine ko badakwiriye na rimwe gukorana n\u2019abicanyi, n\u2019ubwo baba ari abavandimwe ba hafi. Urugero rwa vuba : umuntu washatse kwica Umuyobozi w\u2019Akarere ka Musanze ni umuyobozi watowe mu nzego z\u2019ibanze kandi yari asanzwe azwiho ubudakemwa.<\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\">\u00a0Iperereza rya polisi ryagaragaje ko ibyo uyu mugabo yakoze yabisabwaga n\u2019umwe mu bavandimwe be, umunyamuryango w\u2019imena wa FDLR, bari basanzwe bavugana rwihishwa. Noneho ni umuburo\u2026 Nonese ? Buri wese azi ko iyo ari ibijyanye n\u2019iterabwoba,iby\u2019amasano nta cyo biba bikivuze.<\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\">Nta muntu ukwiriye kwemera kuba igikoresho. Iyo ugize uruhare cyangwa ugafunga amaso ku iyinjira ry\u2019abakora iterabwoba mu gihugu bakambuka umupaka, hanyuma abo bantu bagatera ibisasu mu isoko I Kigali, ese utekereza ko bazabanza kureba niba muri iryo soko harimo bene wanyu ? Ngibyo ibyo navugiye mu Karere ka Nyabihu : Mu gihe harwanywa iterabwoba, umuryango ntukwiriye guhabwa agaciro cyane kuko umuryango wawe ushobora kwicwa n\u2019abo wageragezaga gukingira ikibaba.<\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\">Ntabwo biriya ari iterabwoba nakoraga ahubwo natangaga umuburo : Murekere kurebera (soma kureebeera) nk\u2019aho kutabyitaho kwanyu, cyangwa se ubufatanyacyaha bwanyu butazagira ingaruka.<\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\">Ni ukuvuga ko, hatitawe kuri raporo zinenga : Muvuga ko ari uburenganzira bwanyu guhagarika umuntu uwo ari wewese mutekereza ko ari ikibazo ku mutekano wanyu&#8230; Dufite uburenganzira bwo gukuraho umuntu wese ushaka<br \/>\nkutwica.<\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\">Iyo mvuga gukuraho, kwica uwo ari we wese, aho ari ho hose hatabayeho uburyo busobanutse bwo kubikora. Mu Rwanda kimwe no mu Burayi cyangwa muri Amerika,haba amategeko agenga ibyo byemezo bikaze.<\/p>\n<p style=\"text-align: justify;\">\u00a0Izo raporo zidasobanutse z\u2019abiyita impuguke, zifata inzirakarengane z\u2019Abanyarwanda nk\u2019ingaruka zagombaga kubaho hanyuma bagaha umugisha ibyo bikorwa, bazakomeze basohore izo raporo zibogamye. Umugambi wacu wo gukomeza kurinda umutekano uzakomeza uhame. Iyo nsubiramo ibi, sinkeka ko hari uwondi kugira icyo nigisha.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Sintera ubwoba, ndatanga umuburo- Perezida KagameMu ruzinduko Perezida Kagame aherutse kugirira mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Rambura tariki ya 5 Kamena 2014,yavugiyeyo ijambo rikomeje kwibazwaho na benshi, ariko cyane cyane imiryango iharanirauburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu . Ubwo yagarukaga ku bijyanye no gukomeza gushishikariza abaturage kwirindira umutekano no kwirinda ibikorwa byose byo gushyigikira cyangwa kwifatanya\u00a0 n\u2019umwanzi<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":5128,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"_bbp_topic_count":0,"_bbp_reply_count":0,"_bbp_total_topic_count":0,"_bbp_total_reply_count":0,"_bbp_voice_count":0,"_bbp_anonymous_reply_count":0,"_bbp_topic_count_hidden":0,"_bbp_reply_count_hidden":0,"_bbp_forum_subforum_count":0,"footnotes":""},"categories":[1],"tags":[],"class_list":["post-1406","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-uncategorized"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1406","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=1406"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1406\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":5129,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1406\/revisions\/5129"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media\/5128"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=1406"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=1406"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/egretnews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=1406"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}