Abanyarwanda mukwiye kuba maso cyane, nabonye Thomas Sankara muri iyi minsi yashize yatangiye avuga imivugo ya bahanzi b’abasizi basa na basinziriye batari bamenya aho igihe kigeze, kuko yasaga naho alimo guca amarenga y’igihe wagirango ni we ugenga ibihe, ariko yibigiwe yuko nyiribihe ari we ugena ibihe nimanza zitabera z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Yakunze cyane guhisha uruhande ngabo yisine ruherereyemo, ahubwo atangira kutubwira ko yo nkeje itari iyayo, nyamara abivuga yarari murugo rwazo arimo gukama izarese kandi yazikamaga afite ubwoba byasaga naho abarinzi bahagaze kumurinzi bamurindiye umutekano kugirango ahumuze!
Ubwo amaze gusiga abo yasize cyera, yongera kubagarukira yibwira yuko bazamukundira, ariko abo akunda sibo Uwiteka Imana Nyiringabo akunda kuko bataye ibyo akunda bakabijugunya ahanga kandi yari yibahangirije ngo batazahirahira babirenza urugo.
Nyuma y’iminsi micye mbona abatahira be, nabo bunga murye, ubanza batekereza ko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo azatahira ho, ngo barashaka kwerekana Umwami David umaze imyaka (7) mu butayu, wagirango Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yari yamutumye kujya gutanga ibitambo, nyamara nibihano yari yarahawe kubera kutumvira gihanga wa mahanze kuko yashatse kwigira gihanga wahanze inka n’ingoma.
Ariko iyo ubirebeye kure, uhita wibaza impamvu uwa mujyanye mu butayu yahise amenya ko igihe cye cyo kujya ahabona gisohoye kandi atarifuzaga yuko bimenyekana mbere yuko ajya ahagaragara? Uhita ubona gutekereza gucye n’ubwenge budashishoza bakakwereka ko uwa mujyanye mu butayu ntaho yagiye, bishoboka ko ashobora kumujyana noneho mu butayu butazagaruka nyuma y’ibihe birindwi.
Erega n’ubundi nta bwo yari kuzihisha ibihe byose, agomba kujya ahabona kugirango ikinyoma gikubitirwe ahareba inzega, kuko baramuhishe cyane kugirango bibagize Ubuhanuzi ibyo bwahanuye kandi bwavuze, babonye ijambo rikomeje guhagarara rishikamye babura uko babigenza kuko ibihe nabyo birabajyanye bahitamo kuyoboka inzira y’ukuli y’Umuhanuzi wahanuwe ko azajyanwa mu butayu akabumaramo ibihe, abavuga ibyo gushyingura ari nta byo kandi ko ntabihari, ahubwo bashaka gushyushya urugamba bavuga ibyo batazi kugirango batere ibuye mu gihuru barebe igisokamo.
Umwami Kigeli Ndoli akaba umucamanza uca imanza zitabera yakomeje kenshi kuvuga ibihishwe, hari umugambi mubisha wo kwigira igitangaza, ni gute ushimutwa Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo agaca inzira, ukarekurwa aho kumushimira muruhame ukajyanwa mu bwihisho ngo baguhishe ibihe birindwi hanyuma uzave mu bwihisho uze ari nkáho uvuye kwitabaro kandi warurimo gukorera cash mu buvumo? Ubwo se ibyo n’ubutwari cyangwa n’ubugwari?
Mbere yuko biba byari byarahanuwe mu gice cy’i (111) cy’Ubuhanuzi yuko uzajyanwa kumpera y’ubutayu ukazahamara ibihe birindwi (7).
Nta nakimwe wakoze cyatunguranye kitari cyanditswe mu byahanuwe ngo ube wavuga ko ar’iigitangaza. Ahubwo wasohoje Ubuhanuzi ukora ibyo bwategetse.
None ibyo Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yategetse, mu bihinduyemo ubutwari bw’ibishingiye ku Buhanuzi kugirango mukomeze izina ryanyu n’inzira zanyu, nyamara ibi nabyo ntimuzabura ku biryozwa.
egretnewseditor@gmail.com
