Home Politics Burya koko byose birashoboka

Burya koko byose birashoboka

0

Reka ntangirire kw’i dini rya CELPR riyobowe na Col.Nyamurangwa Fred, na Col. Twahirwa Dodo, iri idini rya CELPR ryatangijwe na Pastor Rugumbuguza Meshack waruvuye mu idini rya Restoration Church amaze kubona ko atazapfa abonye ubuyobozi muri iryo idini rya Ndagijimana Masasu watangiranye na banyamurenge bose bahungutse bavuye muri Zaire yaje guhinduka DRCongo.

Ndashaka kwibanda kuri CELPR cyane kuko ari cyo cyinteye kwandika iyi nyandiko. Meshack ajya gushinga iri idini ava muri Restoration Church yirinze kujyana abantu bize kugirango batazamuyobora cyangwa bakamutegeka, ahubwo ahitamo kwijyanira injiji zitize kugirango azabone uko aziyobora.

Ubwo yavuye Kimisagara ajya Kimihurura igihugu kimaze just imyaka 4 gifashwe, hagiyeho ubutegetsi bw’abega. Atangiza icyumba cy’amasengesho mu nzu y’Umuhutu wari yarahunze igihugu mu w’I 1994 muri genocide yakorewe mu Rwanda cyangwa yakorewe abatutsi.

Abasirikare batabonaga uko bajya gusenga hamwe na bandi baba bagize amahirwe yo kubona aho basengera. Nibwo haje kubaho ifungwa rya Col.Fred Nyamurangwa, muri abo basirikare baza gusenga ubanza harimo bene wabo cyangwa abavandimwe ba Nyamurangwa Fred maze batanga icyifuzo cyo gusengera mwene wabo afande. Urumva ko kumunyamurenge uturutse (ruguru) ubwo turavuga Minembwe byari ishema kujya gusura afande ufunze no kumuhanurira ko azafungurwa icyo gihe yashinjwaga kwiba inka zo muri ISAR-Butare.

Rugumbuguza Meshack aramubwiriza Nyamurangwa waruri mu mage yemera Kristo wapfuye akazuka ubu akaba ari muzima. Ibyo Kagame Paul yari yapfuye na Nyamurangwa ntumbaze!

Ubwo byagaragaye ko Fred Nyamurangwa adakwiye kwica cyangwa gufungwa kuko hari hakiri intambara ya bacengezi Ruhengeri na Gisenyi byasaga naho bakimukeneye cyane, usibye ko bagenzi be ba afande barimo bicwa bahabwa amarozi byumvikana ko Fred Nyamurangwa bari bafite ibanga ribahuje hagati ye na shebuja Paul Kagame.

Nyamurangwa Fred bamutegetse gusaba imbabazi agasubiza amapeti ye, kuko bari bamaze kuyamwambura asigara ari rushati ayo ni amakuru yaciye kuri radio Rwanda kumanywa izuba riva.

Fred Nyamurangwa yarabyanze umwana w’u mututsi ukomoka mu Bugesera wize amashuri 6 ya cyera mbere yuko ahunga ajya ibugande kwifatanya na bandi kuzatangiza urugamba.

Amakuru avuga ko hari amakuru ajyanye n’urupfu rwa Fred Gisa Rwigema bari bahuriyeho. Akaba ariyo impamvu yirindaga kumuhutaza cyane! Nyamurangwa Fred wari wamaze gukizwa yahisemo kujya gukorana na Rugumbuguza Meshack aho gukomeza igisirikare cya APR icyo gihe cyari kitari cyahinduka RDF.

Byumvikana yuko yageze murusengero rwa CELPR yiyongera ku injiji batize bari bamaze gushinga urusengero nawe ahinduka (member founder) Rugumbuguza Meshack warufite ubwenge nk ’ubw’abantu bize, ubwo yumvise ko na Col. Twahirwa Dodo na we yagize ikibazo cyo gukubita Musoni Protaise wari umukuru w’intara ya KIBUNGO waje gusimburwa na Barikana Eugene.

Ubwo bajya kumusura no kumubwiriza Meshack na Fred Nyamurangwa, kugirango akizwe! Kuri Rugumbuguza byari iturufu ikomeye cyane kuko mu Rwanda nta wundi mu Pastor wari warigeze gutinyuka kujya kubwiriza iza marere za APR zari zimaze kubohoza igihugu.

Twahirwa Dodo abonye ko mugenzi we Fred Nyamurangwa yameye agakiza, nawe yemera gukizwa vuba byihuse. Aho Meshack wari umuhanga cyane mu iby ’idini n’ubwo amashuli ye ya barirwaga ku ntoki, byihuse yahise afata umwanzuro wo kubabatiza ashingiye kuri ya NKONE yo muri bibiliya yahuye na Phillip aramubwiriza maze uwo umugabo waruvuye muri Ethiopia icyo gihe Abyssinia yemera kubatizwa ako kanya.

Meshack waruri mu mubare wo hejuru cyane mu buryo bwo gukomeza idini rigire ingufu mu gihugu kandi ribone abantu mu rwego rwo guhigana na mugenzi RENE Masasu Ndagijimana, yahise asaba ko babatizwa kandi basaba TVR kuza gufata amashusho ndetse banacisha ayo makuru kuri TVR, maze Meshack aba atinze igitego cy’u mubiri ariko gisa naho ari i cy’umwuka.

Ubwo birumvikana ko Twahirwa Dodo yahise yiyongera ku zindi injiji zari zimaze kuba abayoboke ba Pastor Rugumbuguza Meshack. Ubwo na Twahirwa Dodo aba abaye (member founder). Byumvikana yuko ahantu hasengera ba afande 2 nta kuntu ministeri itari kubaha Church certificate registration cyane ko Fred Nyamurangwa yaramaze kuba vice representative of the Church member founder.

Umwakagara Paul Kagame yahise ababonamo (threat) kuberako ingabo bayoboraga n’ubundi bazahurira nazo murusengero kandi icyo gihe yari vice president atari yafata ubutegetsi neza ngo abushyire mu biganza bye. Abona yuko cyera kabaye ibintu bishobora kutazamworohera.

Yakoze ibishoboka byose akuraho Pasteur Bizimungu, afata ubutegetsi. Amaze kugera ku butegetsi nibwo yashatse uko yigarurira Twahirwa Dodo bamuha kuyobora ishyirahamwe ryo muri gare ryitwaga Ontracom naho Nyamurangwa Fred agirwa komiseri mukuru ushinzwe gusubiza abahoze mu ingabo gusubira mu buzima busanzwe.

Idini rya CELPR kwaguka kwaryo no gukomera kwaryo byabaye nki bigenda gahoro bitari cyane, ariko rikomeza kwiyongeramo abantu ku Kimihurura aho abantu bumvaga ko gusengera aho ba afande basengera byanze bikunze ari ishema cyane kuri bo kuruta Kristo uri mu mitima yabo. Impamvu nkoresheje iri ijambo ni uko wumvaga havugwa cyane ba afande kurusha kuvuga Kristo bakiriye muri bo.

Ubwo umwana wa Pastor Rugumbuguza Meshack yaje kujya muri America byumvikana ko ya bifashijwemo na ba afande bari bafite abavandimwe babo bakora muri embassy ya America.

Umuhungu wa Meshack amaze kugera muri America yahise yihindura impunzi iturutse muri DRC ubwo Kabila Desire yaramaze kwima ingoma yimitswe n’abega.

Igihe cyo gushaka umugore kiba gisa naho kigeze, maze umuhungu atumira umuryango we kuza mu bukwe, ubwo Pastor Meshack ahabwa visa ajya muri America mu bukwe arongera aragaruka. Ariko ubwo idini riba rimaze gushinga imizi ku cyicaro gikuru usibye ko bari bamaze gufungura akandi gashami Kimironko, na Nyamirambo, ubwo Meshack warumaze gufungura imishinga yo gufasha indaya hamwe na Nyamurangwa bahawe cash na bazungu bifuzaga ko izo indaya zikizwa zigakurwa mu buzima bw ’indaya nibwo bakoze icyo bise Matimba project agace ko muri Nyamirambo kabagamo indaya nyinshi bahabwa arenze milliyoni 100 maze Meshack abagize ihishukirwa ryo gutwara izo cash akajya gufungura idini muri America ariko anagerageza kwirida kuzaseba kuko yaramaze kumva ko abaterankunga bazaza gukora accountability ubwo yakoze ibishoboka byose akuramo ake karenge idini arisigira umwana we ya byariye muri gereza ari Col.Nyamurangwa Fred.

Kuki nanditse iyi nkuru, ndagirango urebe uburiganya bwa abayobozi bayoboye amadini, uburyo biyambika uruhu rw’intama kandi ari amasega aryana, ubihuze na banyepolitike cyane mu Rwanda aho Paul Kagame yahawe kuyobora igihugu ar ’injiji rwimbi akoresha iterabwoba no kwica, no gufata bugwate abantu bize akabakoresha ibyo we ashaka.

NB: Ariko byibuze Umwakagara Paul Kagame anafite niyo form four, usibye ko bidahagije ngo abe yaba umukuru w’igihugu. Igihugu kiyobowe n’ injiji z’abize na batarize, insengero ziyobowe na batekamutwe bigisha ibyo batizera kandi batemera, harya ubwo icyo gihugu kizakizwa nande? Ubwo se Imana yaherahe ikiza icyo gihugu.

Urusengero ryuzuyemo abacuruzi batize b’abega bahawe cash na RPF kugirango bacuruze bazane inyungu, ruyobowe na bantu (civilian and solders) batize, igihugu kiyobowe n’injiji abicanyi, harya uwo mugisha muvuga no gukomera kw’i gihugu usibye kuvuga mu makuru y’intambara ahandi wasanga amakuru yiterambwere muri icyo gihugu wayakurahehe?

Usibye kwivuga amakuru meza gusa, kandi ko nyine nta wivuga amabi ameza ahari, ariko ku bigaragara kuyobora igihugu byarabananiye, noneho bigeze naho yaba abakire cyangwa abakene batagishobora kubaho bagera mu isoko bagahita basohoka bitewe nicyo twakwita (failed state, nor state crisis). Umuntu arafungwa yaba asigaje igihe gitoya ngo arangize igifungo cye bakaba baramuhitanye, ufunguwe bamwica ari mu nzira atari yagera no murugo.

Tekereza gufunga inganda zigera ku 150, kandi nibo Bazihaye uburenganzira bwo gukora, se nta bwo hashobora kuba inspection yo gusura inganda mu gihe runaka mu rwego rwo kwirinda imikorere mibi yazo? Tekereza abakozi bakoraga muri zo inganda, igihugu kiri mu muriro umwana w’umwega nta cyo bimubwiye aratuje ameze neza.

 egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar