Ariko kuki abatutsi muri ibigoryi? Umwana w’umuzanano abarushe ubwenge? Ubwo koko uhereye igihe urugamba rwatangiriye kugeza n’igihe rwarangiriye, abega bakima ingoma, uko ibintu byose byagiye buhindagurika, nta bwo kugeza magingo aya murakamenya uko gahunda ziteye? Ese burya koko inda yimirije imbere ntimenya icyerekezo!!?
Mufite amaso ariko ntimubona! Mufite amatwi nti mwumva!
Ni bihe bimenyetso bindi mukeneye kubwirwa cyangwa kumenya ngo musobanukirwe? Mwishimiye ko bagenzi banyu bacishijwe bugufiya, bucyeye namwe mugera ikirenge mu cyabo, aho ngaho mwabaye nka batangiye guhumuka ho gatoya, bucyeye murongera muruhuma nti mwaba mukireba cyangwa ngo mwumve.
Inziba cyuho irangiye, amatora arababeshya, ku nshuro ya gatatu murongera murahumuka, ariko noneho ubwenge bwanyu buza kuvangirwa nibyo mwibwira cyangwa mutekereza!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rigerageza kubahumura neza, mwanga kumva no kureba ngo kuko bivuzwe n’uwo mudashaka, mbese n’uwo mudashaka cyangwa nibyo mudashaka? Abaye ari uwo mushaka ariko akaba adafite ibyo mushaka mwahitamo iki? Ubu mufite uwo mudashaka ufite ibyo mushaka, hanyuma hakaba undi muntu mushaka ariko ufite ibyo mudashaka! Ninde mwahitamo.
Ese ibyo mudashaka ni uko ari bibi? Cyangwa ni uko bibuza kugera ku inyungu zanyu? None se ibyinshi birimo amahoro, ni byinshi birimo umwaga ubwo mwahitamo iki?
Ese iki ni gihe cyo kwitandukanya no kwangana, cyangwa ni gihe cyo gushyira hamwe no gukundana ngo turwanye umubisha! None niba iyi intambara iyobowe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kandi akaba azayitsinda tukabona igihugu bidutwayiki?
Niba umuntu watuyobora atazatugeza ku intsinzi, ubwo twaba dushaka iki? Gusa kumva ko mwaba mutewe ishema no kumva muyobowe n’uwo mushaka Imana idashaka ubwo haba harimo gukiranuka? Ni kuki murwanya ubushake bw’Imana kandi muhora muvuga ko ngo mushaka ubushake bw’Imana?
Ese burya muri abariganya gutyo!
Col.Tom Byabagamba yabaye umwiringirwa, ndetse yiringira shebuja, agerageza kumwereka ko rwose ar’Imana ye, ariko uwo yiringiye, ni we umwambuye ubugingo. Birababaje kuba yarahawe ubutabera akaba yarashigaje imyaka (3) ngo arangize igihano cye, ariko umwega amubujije ubugingo.
Inkoni hamwe n’inshyi zo mu matwi twakubiswe tuzira kulinda shebuja uwabivuga ntiyaba abeshye!
Buri muntu azapfa icyo nta numwe ugishidikanyaho, ariko hariho mu batubanjirije bagiye mu ijuru badapfuye.
Ariko niba uwaturemye afite gahunda muri gakondo ya bakiranutsi kandi akaba abaganiriza buri munsi mukanga mugashyira ibiti mu matwi, mbese aho ntazarushaho kugira umujinya mwinshi n’uburakari bwinshi abateza abategetsi babi bitwaje inkota kugirango bahorere uburakari bwe???
Ese ubundi niki cyihishe inyuma yo kwanga no kurwanya umugambi w’Uwiteka Imana Nyiringabo? Hari aho yaba yarigeze kubayobora nabi bityo mukaba mutinya kongera gusubira mu buyobozi bwe bubi? Niba bitarigeze bibaho, ni kuki mwumvira inama mbi z’inkozi zibibi zidashaka kwamburwa ubutegetsi kuko bazi neza yuko bagiye guhanwa n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo?
Umwami wa bakiranutsi Yesu Kristo yabivuze neza ati, abataturwanya abo bari kuruhande rwacu, arongera ati, abakora ibyo dukora abo nta bwo ari abanzi bacu, ahubwo barikumwe natwe!!!
Bakundwa iki s’igihe cy’abantu, ahubwo n’igihe cy’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo! Kurwanya Uhoraho n’ukwiyambura ubugingo.
Reka wenda twemere ko hariho abakomeye bashaka gukomeza gutegeka n’ubwo mbona bitazabahira, ariko se na we utari mu bakomeye, urahirimbana ngo uzabe ukomeye kandi na cya gihe cy’ubushize warabihirimbaniye birangira utabigezeho bakubwira ngo (matunda yako mbere) aho imbere bakubwira ni hehe?
Reka ngucire umugani mururimi rwacu turavuga ngo (kutenda kosa siyo kosa, kosa ni kurundia kosa) (to make mistake is not a mistake, but again mistake that’s a mistake).
Nyamara dore aho nibereye nzaba mbarirwa!!!
Ariko birumvikana muba mushaka gukora amateka no gukora izina rikomeye cyane, ariko ubanza ibyo byarabaye impitagihe, kuko byanze bikunda niba ibyo Ubuhanuzi bwavuze hamwe ni manza zitabera birimo gukoreka bikubahirizwa na data wo mu ijuru, ubwo koko urumva utibeshya!
Yewe reka ngukurire inzira kumurima kuko naho tugeze nta ruhare wabigizemo, gukomeza guca hirya no hino (around the bush, always it comes around) reka kwibeshya sigaho wicumura nta buryo buhari nta ni inzira ihari kuko nyiribwite yamaze guca iteka rya burundu.
egretnewseditor@gmail.com
