Jan 26,2016 Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, abantu batuye mu Rwanda bazahura ni bibazo byinshi cyane, kuko ubutegetsi bwa Paul Kagame buzabatoteza cyane ndetse bazica abantu benshi biganjemo urubyiruko, abahanzi, abanyamakuru, na baturage basanzwe uwo bazajya babona ko atemera ubutegetsi bwaho bazajya bamuhanisha kwicwa kandi nta bwo bazajya bamenya uwamwishe uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ubwire abo muri gakondo ya bakiranutsi, (Rwanda) ko mu gihe kitari kinini ibihe biruhije bigiye kuza mu gihugu imbere, yaba umukire cyangwa umukene, bose bazahura na akaga no gutotezwa n’ubutegetsi bw’abega buyobowe n’umukuru w’igihugu Umwakagara Paul Kagame uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ubutegetsi bw’abega bazajya batanga akazi ku baturuka mu miryango yabo gusa, waba ufite ubushobozi bwo gukorera igihugu cyangwa uta bufite uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
