Home News Ntubabazwe na bakwanga, kuko nabo ubwabo nta bwo bikunda

Ntubabazwe na bakwanga, kuko nabo ubwabo nta bwo bikunda

0

Ntukababazwe ni uko abantu bakwanga, kuko nta bashoboye kuba bagukorera usibye ku kwanga. Uwo ni wo murimo bashoboye. Kubabazwa ni uko abantu batagukunda n’uguta igihe. Ariko se mbere yuko ubabazwa ni uko bakwanga, wowe urabakunda? Niba ubakunda ni byiza Ntukababazwe ni byo bagukorera utishimiye kuko uwo ni wo murage wabo barazwe.

Ariko niba na we wuzuye urwango, ubwo uri umwe nabo! Byumvikana yuko utari ukwiye kubabazwa ni byo bagukorera kandi nawe murundi ruhande ukora nk’ibyo bakora!

Imirimo myiza yagenewe abantu bubaha Uwiteka Imana Nyiringabo, naho imirimo mibi yagenewe inkozi zibibi zikorera ubwami bw’ikuzimu.

Byashoboka gute ko wabasha gukora imirimo myiza kandi ugendana ndetse ukanakorana n’inkozi zibibi? Ukwiye kwigenzura cyane!

99 by’abantu batuye isi, usanga bashaka gukora nabi, gutwara ibyo bataruhiye, kwambura banyirabyo, kwica abantu beza kuko batuma bishinja ibyaha mu mitima yabo. Abavandimwe na CAIN ni benshi cyane kw’isi ya bazima.

Amahirwe tugira ni uko hariho ubutabera abantu bifuje ibihe byinshi cyane kuva isi yaremwa, ariko ikibabaje kandi gitangaje ni uko usanga mu baririmbaga indirimbo y’imanza zitabera, usanga ari bo barwanya uwo murimo waje mu gihe cyari gicyenewe cyane.

Ibyo bisobanuye yuko biyambitse uruhu rw’intama kandi ari amasega aryana!!!

Ujye uzirikana yuko utari uwa mbere wanzwe, niba baragambanye bacisha Umwami Yesu Kristo, ubwo wowe waba urinde ku buryo ibyamugezeho bitakugeraho???

 egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar