Biden yategetse inzego z’ubutasi kumuha raporo yihutirwa ku nkomoko ya Covid,Perezida Joe Biden wa Amerika yategetse nzego z’ubutasi za Amerika guperereza ku gutangira kwa Covid-19, mu gihe impaka ku nkomoko y’iyi virus ziyongereye.
Mu itangazo, Biden yasabye itsinda ry’ibigo by’ubutasi bya Amerika “gukuba kabiri umuhate wabo” no kumuha raporo mu minsi 90.Covid yabonetse bwa mbere mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu mpera za 2019.Abantu barenga miliyoni 168 ku isi barayanduye naho abagera kuri miliyoni 3.5 imaze kubica.
Abategetsi bavuga ko iyi virus yabonetse bwa mbere mu isoko ry’ibyo mu nyanja i Wuhan, abahanga muri siyanse batekereza ko yavuye mu nyamaswa ikagera mu bantu.Ariko vuba aha ibinyamakuru muri Amerika bivuga ko hari ibimenyetso bishya bigaragaza ko iyi virus yaba yaravuye muri laboratoire mu Bushinwa.
Beijing yamaganye aya makuru, ivuga ahubwo ko iyi virus yaba yaravuye muri laboratoire muri Amerika.
Kuki Biden akoze ibi ubu?
Mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya White House ku wa gatatu, Perezida Biden avuga ko yasabye raporo ku nkomoko ya Covid-19 nyuma yo kugera ku butegetsi, “harimo niba yaravuye ku nyamaswa ziyifite ikagera ku bantu cyangwa ku mpanuka muri laboratoire”.
Ku kuyihabwa muri uku kwezi, yasabye “gukurikirana biruseho” kuri izo ‘nzira zishoboka’ [scenario] ebyiri.
Ati: “Kugeza uyu munsi, ubutasi bw’Amerika bwibanze ku bintu bibiri bishoboka ariko ntiburagera ku mwanzuro wa nyuma kuri iki kibazo.
“Aha ni aho bahagaze ubu: ‘Mu gihe ibintu bibiri byo mu butasi [bw’Amerika] biganisha kuri ‘scenario’ ya nyuma naho kimwe kikaganisha ku ya mbere – buri yose n’ibimenyetso bicye cyangwa bigereranyije – igice kinini cyerekana ko nta makuru ahagije yo kwemeza ko imwe ari yo ishoboka cyane kurusha indi.”
Biden ubu asaba izi nzego z’ubutasi “gukuba kabiri umuhate mu gushaka no gusesengura amakuru yatugeza hafi y’umwanzuro wa nyuma”, bakamuha raporo mu minsi 90. Yasabye kandi ko inteko ishingamategeko ikomeza kumenyeshwa iby’ako kazi.
Yanzuye ko Amerika “ikomeza gukorana n’inshuti zayo ku isi bagashyira igitutu ku Bushinwa kugira ngo bufatanye mu iperereza mpuzamahanga ryuzuye, riri mu mucyo, rishingiye ku bimenyetso kandi bugatanga uburenganzira ku makuru n’ibimenyetso byose”.
Ariko inyandiko y’igitekerezo bwite yasohotse mu kinyamakuru Washington Post ku wa gatatu yashinje ubutegetsi bwa Biden gutambamira iperereza ry’inteko ishingamategeko ku nkomoko ya Covid, bugaha OMS/WHO inshingano yo gukora ako kazi.
Itangazo rya Biden rije kandi mu gihe CNN yatangaje ko ubutegetsi bwe muri iki gihe bwahagaritse iperereza ry’ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika ku kumenya niba iyi virus yaraturutse muri laboratoire i Wuhan.
Buvuga ko iryo perereza ari ugukoresha imari mu buryo budatanga umusaruro witezwe.
Covid yavuye muri laboratoire?
Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, OMS/WHO yatanze raporo yakoranye n’abahanga bo mu Bushinwa ku nkomoko ya Covid-19, ivuga ko amahirwe ko yaba yaravuye muri lab “ari macyeya cyane”. WHO yemera ko inyigo irenze aho ikenewe.
Ariko ibibazo byakomeje kwibazwa, kandi amakuru ya vuba ashyirwa ku nzego z’iperereza za Amerika avuga ko abantu batatu bo mu kigo Wuhan Institute of Virology bashyizwe mu bitaro mu kwa 11/2019, ibyumweru byinshi mbere y’uko Ubushinwa bwemeza umuntu wa mbere wanduye Covid.
Anthony Fauci, umujyanama mukuru wa Biden mu by’ubuvuzi, we yagiye ashimangira ko akeka ko iyi virus yavuye ku nyamaswa ikagera ku bantu, nubwo muri uku kwezi yemeye ko atagifite icyizere ko iyi virus yikoze mu buryo karemano.
Iby’uko iyi virus yaba yarakorewe muri laboratoire byaramaganywe cyane umwaka ushize, nyuma y’uko uwari Perezida Donald Trump avuze ko iyi virus yavuye muri Wuhan Institute of Virology. Ibinyamakuru byinshi muri Amerika byavuze ko ibi ari ibinyoma.
Ku wa kabiri, Trump yandikiye ubutumwa bwa ’email’ ikinyamakuru New York Post avuga ko akwiye gushimwa.
Ati: “Ku bwanjye nta gushidikanya nari mfite kuva ku ntangiriro, ariko byaranenzwe cyane nk’ibisanzwe. Ariko bose bari kuvuga ngo: ‘Yari afite ukuri.'”
It is crucial that in a functioning democracy there be an open, wide-ranging, and energetic difference of opinion among those citizens entrusted with the gift of Read More »
“Nothing in the present Charter shall impair the inherent right of individual or collective self-defense if an armed attack occurs against a Member of the United Read More »
It is crucial that in a functioning democracy there be an open, wide-ranging, and energetic difference of opinion among those citizens entrusted with the gift of Read More »
“Nothing in the present Charter shall impair the inherent right of individual or collective self-defense if an armed attack occurs against a Member of the United Read More »