Ihungabana baterwa na Leta y’agatsiko,barishyize kuri covid19,ngo babone icyo bavuga muruhando mpuzamahanga!!!

Covid 19 Yongereye Ihungabana mu Barokotse Jenoside mu Rwanda,Mu Rwanda impuguke mu byerekeye imitekerereze ya muntu zemeza ko muri ibi bihe isi n’u Rwanda byugarijwe na Covid-19, ihungabana ryiyongereye cyane mu bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda, RBC, kiviga ko intandaro y’ubwiyongere bw’agahinda gakabije mu bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi ari ingamba zo gukumira Covid-19, zituma batabasha kwisanzura ngo bibuke ababo uko babyifuza.
RBC ivuga ko muri ibi bihe byo kwibuka, inzego z’ubuzima zateguye kuba zafasha uwo ari we wese wagaragaza ibimenyetso by’ihungabana.
Bwana Emmanuel Mfitimfura, umuhanga mu bigendanye n’ubuzima bwo mu mutwe yabwiye Ijwi ry’Amerika ko abafite intege nke, batangiye guhura n’ ingaruka z’ubwigunge.
Ubuhamya Ijwi ry’Amerika ryahawe na bamwe mu bagore bacitse ku icumu, bushimangira ko ibihe byo kwibukira mu rugo kubera icyorezo cya Covid-19 bitaboroheye cyane cyane ababa bonyine.
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima mu mwaka wa 2018 bwerekanye ko mu Rwanda abagera kuri 20% bafite imwe mu ndwara zo mu mutwe, bivuze ko umuntu umwe mu bantu 5 aba afite icyo kibazo.
ku kibazo cy’ihungabana, ubushakashatsi bugaragaza ko imibare yerekana ko abanyarwanda bangana na 3.6 ku ijana, bafite ihungabana ariko iyo bigeze kubarokotse jenoside iyo mibare yikubye inshuro zirenga zirindwi kuko bo bageze kuri 27 ku ijana.
Skip to toolbar