Igisirikare muri Sudani Kivuga ko Bashir Yatawe muri Yombi

Mohamed Ahmed Ibn Auf
Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir, yakuwe ku butegetsi na coup d’Etat. Ni minisitiri w’ingabo za Sudani, Lieutenant-General Awad Mohamed Ahmed Ibn Auf, wabitangaje kuri televiziyo ya leta. Yavuze ko Bashir yatawe muri yombi kandi ko afungiye ahantu hatekanye.

Abasilikali ba Sudani baashyizeho amategeko yo mu bihe bidasanzwe n’inama ya gisilikali igiye gutegeka igihugu igihe cy’imyaka ibili.
General Ibn Auf yatangaje kandi ko ubutegetsi bwa leta zigize Sudani n’iz’inzego z’ibanze zose zisheshwe! Bakimara kumva ko Bashir yahiritswe ku butegetsi, abaturage ibihumbi n’ibihumbi bahise biroha mu mihanda kubyina intsinzi mu murwa mukuru Khartoun, bararirimba banacinya akadiho.
Urwego rw’iperereza n’umutekano rwatangaje ko rugiye kurekura imfungwa zose za politiki mu gihugu hose. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu irega uru rwego kugira uruhare rwa mbere mu kwica no gufunga abaturage ku maherere.
Abaturage ibihumbi n’ibihumbi bari bamaze amezi ane mu myigaragambyo muri Sudani basaba ko Bashir avaho. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko inzego z’umutekano zishe abantu barenga 50 muri iyi myigaragambyo. Naho leta ya Sudani yo ivuga ko abayiguyemo ari 22.
Marechal Bashir yari amaze imyaka 30 ku butegetsi, yagezeho akoze coup d’Etat mu 1989. Afite imyaka 75 y’amavuko. Ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, CPI mu Magambo ahinnye y’igifaransa. Rumurega ibyaha bya jenoside, ibyaha by’intambara, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byo mu ntara ya Darfur.
Skip to toolbar