Amerika yatse uruhushya rwo kuyijyamo Fatou Bensouda, umushinjacyaha mukuru wa ICC


Fatou Bensouda ukomoka muri Gambia, ni umushinjacyaha mukuru wa ICC guhera mu mwaka wa 2012

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zakuyeho uruhushya rwo kwinjira muri icyo gihugu ku mushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC).

Fatou Bensouda yari amaze igihe akora iperereza ku birego byuko abasirikare b’Amerika ndetse n’ab’ibihugu by’inshuti z’Amerika bakoze ibyaha byo mu ntambara muri Afghanistani.

Mu kwezi gushize kwa gatatu, Amerika yari yaburiye ko ishobora kwima cyangwa igakuraho uruhushya rwo kujya muri icyo gihugu ku bakozi ba ICC bari gukora amaperereza ku basirikare bayo.

Ibiro bya Madamu Bensouda byashimangiye ko azakomeza gukora akazi ke nta bwoba cyangwa kubogama.

Amerika ntabwo ari kimwe mu bihugu by’ibinyamuryango bya ICC.

Mu mwaka wa 2012, umuryango w’ubumwe bw’Afurika wari washyigikiye bikomeye Madamu Bensouda ngo agere kuri uyu mwanya w’umushijacyaha mukuru wa ICC, ushinja uwo yasimbuye Luis Moreno Ocampo kwibasira Abanyafurika mu maperereza ye – ikirego yahakanye.

Skip to toolbar