Umunyamerika n’Umushoferi we Bafatiwe Bugwate muri Uganda


Izuba rirenga ku kiyaga cya Lake George kiri hafi ya parike ya Queen Elizabeth National mu burengerazuba bwa Uganda.

Polisi yo muri Uganda iravuga ko abantu bitwaje intwaro bafashe bugwate umugore w’Umunyamerika n’umushoferi wari umutwaye mu modoka muri pariki iri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’icyo gihugu. Barasaba $500,000 kugirango barekure abo bantu.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’igipolisi wungirije riravuga ko Kimberley Sue Endecott, ufite imyaka 35, na Jean Paul, umushoferi w’umunya Uganda banyuraga muri pariki ya Queen Elizabeth ejo ku wa kabiri, bagubwa gitumo n’abantu bane bari babubikiriye babafata bugwate.

Abandi bantu babiri bakuze bari hafi aho, barahabasize. Ni bo babwiye polisi iby’iryo fatwa bugwate.

Abakoze icyo gikorwa ntibaramenyekana. Mu gihe cyashize, umutwe wa cyisilamu wa Al Shabab wigeze kugaba ibitero kuri Uganda ariko nta muntu n’umwe urafata bugwate ngo usabe amafaranga kugira ngo arekurwe. Iyo pariki iri hafi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahabarizwa imitwe y’inyeshyamba myinshi.

Polisi iravuga ko ibimenyetso by’ibanze byerekana ko iri fatwa bunyago ryari rigamije amafaranga kuko abarikoze bahise basaba amafaranga bakoresheje telefoni igendanwa ya Endecott bari bafashe bugwate.

Polisi yo muri Uganda iravuga ko yagose ahari inzira zose sisohoka ku mupaka wa Uganda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Ikomeje gushakisha abo bafashwe bunyago ivuga ko baba bakiri muri pariki.

Skip to toolbar